Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

REMA: Akamaro k’ibishanga ni ugufata amazi yo ku misozi

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 31-01-2019 saa 07:13:44
Abafite ibikorwa byangiza ibishanga basabwe kubikuraho mu gihe kitarenze icyumweru (Foto James R)

Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) Eng. Ruhamya Coletta, atangaza ko ibishanga bifite akamaro ko gufata amazi yo ku misozi bikarinda imyuzure ya hato na hato.

Yabitangaje mu gihe cyo kwizihiza icyumweru cyahariwe ibishanga, ahakozwe ubugenzuzi bw’ibishanga biherereye mu Murenge wa Muhima, Akagari ka Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, n’ibikorerwamo byangiza ibidukikije, aho abakoreramo ibyangije ibidukikije bahawe icyumweru kimwe ibyo bikorwa ngo bibe byavanywemo.

Yagize ati “Ibishanga bifite akamaro kanini mu kurengera ibidukikije, mu kurengera abantu, mu gufata amazi aturuka mu misoza bigakemura ikibazo cy’umwuzure ukunze kugaragara hano Nyabugogo mu minota 30 imvura iguye.”

Eng. Ruhamya yasobanuye birambuye akamaro k’ibishanga, avuga ko ibishanga byakira amazi, aho akenewe ibishanga birayarekura, ndetse bifite umwihariko wo kuyungurura amazi ku buryo azagera mu migezi asa neza ku buryo kuyasukura byoroha.

Yanavuze ku rusobe rw’ibinyabuzima mu kurengera ibidukikije, aho yemeza ko bifitiye umumaro ibidukikije ku buryo biramutse byangiritse n’ibidukikije bitabaho. Ati “Kwangirika k’urusobe rw’ibinyabuzima biteza kwangirika kw’ibishanga, bigateza imyuzure ya hato na hato, imyuzure ikangiza ibikorwa remezo ndetse ikanica n’abantu.”

Eng. Ruhamya yasabye abagifite ibikorwa mu bishanga kubyimurira ahandi kugira ngo amazi aturuka ku misozi abone ikiyafata, bityo birinde imyuzure n’iyangirika ry’ubutaka.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, wari uyoboye itsinda ryakoze igenzura mu bishanga byo mu Murenge wa Muhima yagize ati “Ibikorwa dusanze mu bishanga nta washidikanya ko bicyangiza kandi ibyo bitera imyuzure hano Nyabugogo. Ikibabaje hari abafitemo ibikorwa badafitiye uruhushya rwo kubaka cyangwa urw’ubutaka.”

Rwakazina avuga ko mu minsi itatu bakoze iri suzuma byagaragaye ko uturere twose tw’Umujyi wa Kigali uko ari dutatu ibishanga byatwo birimo gukorerwamo ibyangiza ibidukukije harimo n’urusobe rw’ibinyabuzima. Ku bafite ibyangombwa by’ubutaka n’ibyo kubaka, bagomba kuzabarirwa bagahabwa ingurane.

Yagize ati “Ingurane ku bafite ibyangombwa zizatangwa ariko bizasaba ubwumvikane no kubarirwa, ariko ntibigomba kubuza ko ibyo bikorwa bigomba kuvanwa mu bishanga mu maguru mashya.”

Yavuze ko Kigali atari igishanga gusa, bityo ngo aho kwimukira ntihabuze, ahubwo ngo bakwiye kwegera ubuyobozi bw’uturere twabo bagasaba aho batizwa bakaba bahakorera mu gihe batarabona ahabo.

Yavuze rero ko gutanga ingurane bizabanzirizwa n’ibiganiro bazagirana n’Umujyi wa Kigali, nibamara kumvikana bahabwe ingurane, bityo bave mu bishanga babireke bibeho byisanzuye.

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Nyarugenge bari mu gikorwa cyo kugenzura ibikorwa biri mu bishanga (Foto James R.)

Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’abatwara amakamyo na we ni umwe mu bakorera mu gishanga cya Nyabugogo. Murenzi asobanura ko nyuma yo gukorerwa igenzura basabwe kuva mu bishanga no gukuramo ibikorwa byose birimo bigizwe n’amakamyo, za konteneri, ibitaka barunze ngo amazi atabageraho n’ibindi.

Uyu muyobozi w’iri shyirahamwe yiyemeje kubivanaho mu gihe k’icyumweru kimwe ariko na we agira icyo yisabira ubuyobozi. Ati “Meya w’Umugi nk’uko uwari waduhaye aha yari umubyeyi akaba n’umuyobozi, namwe turabasabye ngo mube mudutije ubutaka bwa Leta aho twabasha gukorera, nyuma tuzisuganya twigurire ahacu kandi tuhashyire parikingi y’amakamyo.”

Murenzi yongeyeho ko we n’abanyamuryango b’ishyirahamwe ayoboye bazaba bamaze kwiyubakira parikingi mu mezi atandatu ari imbere.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yasubije Murenzi ko yazegera ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge na bwo bwari buhibereye, bakaganira kandi bakabasaba aho babona batizwa bakaba bakorera, ariko bakanihutira gushaka ahabo mu gihe cya vuba.

Umwe mu bikorera ufite ububiko bw’imyaka mu bishanga, Bavugirije Innocent, ubwo yasurwaga yararahiye aratsemba ko atazava aho akorera mu gihe batabanje kumuha ingurane kuko atabona aho yimurira ubwo bubiko bwe.

Yagize ati “Niba bashaka ko tubyimura, nibaduhe ingurane dushake aho tujya twimure ibikorwa, umuntu yafashe inguzanyo ya miliyari, ni gute bamubwira ngo nashake aho ajyana ibikorwa bye batamuhaye ingurane?”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abasuwe bose kuvana ibikorwa byabo mu bishanga bitarenze icyumweru kandi babwirwa ko hazaba irindi genzura ryo kureba niba koko ibyo bemeranyijwe n’Umujyi wa Kigali byashyizwe mu bikorwa.

Abafite ibikorwa byangiza ibishanga basabwe kubikuraho mu gihe kitarenze icyumweru (Foto James R)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.