Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Reginald Mengi, nyir’ibitangazamakuru 11 muri Tanzania yitabye Imana

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 02-05-2019 saa 04:51:40
Nyakwigendera Dr Reginald Mengi

Dr Reginald Mengi, umuherwe ukomeye wo muri Tanzania yitabye Imana mu ijoro ryakeye. Biravugwa ko yazize uburwayi.

Uyu mugabo yari umuyobozi mukuru wa Sosiyete ya IPP Media Group yashinze, ifite ibitangazamakuru 11 bikomeye muri Tanzania birimo East African TV (EATV), East African Radio, Capital FM, Capital TV, ITV na Radio One.

Ibyo bitangazamakuru byari bimufatiye runini mu bukire bwe, aho mu mwaka wa 2014 Ikinyamakuru Forbes cyamushyize  ku mwanya wa 34 mu baherwe 50 ba mbere muri Afurika n’imitungo ifite agaciro ka Miliyoni 560 z’Amadolari.

Nyakwigendera Dr Reginald Mengi

Dr Mengi kandi kugeza mu ijoro ryakeye, yari nyir’uruganda rwa Bonite Bottlers rutunganya ibinyobwa bya Coca Cola muri Tanzania.

Ni we kandi nyir’uruganda rw’amazi ya Kilimanjaro acuruzwa cyane muri Tanzania kurusha andi mazi atunganywa n’izindi nganda muri icyo gihugu.

Dr Mengi yakoraga n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro arimo zahabu, uranium, chrome, copper n’andi atandukanye.

Bongo5 ni kimwe mu bitangazamakuru byatangaje inkuru y’akababaro y’urupfu rw’uyu mugabo witabye Imana afite imyaka 75 y’amavuko.

Urupfu rwe ruje rukurikira urw’umugore we mukuru Anna Mercy Mengi witabye Imana kuwa 31 Ukwakira 2018 mu bitaro byo mu Mujyi wa Johannesbourg muri Afurika y’Epfo azize uburwayi.

Mu mwaka wa 2015 nyakwigendera Reginald Mengi yashyingiranwe na Miss Tanzania 2000, Jacqueline Ntuyabaliwe wamenyekanye cyane ku kazina ka K-Lyn, uyu akaba yarafatanyije na Bushoke mu ndirimbo yakunzwe cyane muri Afurika y’Iburasirazuba bise Nalia kwa Furaha.

Dr Mengi n’umugore we Jacqueline Mengi (K-Lyn) bafitanye abana babiri

 

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.