Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

REG: Uyu mwaka abasaga ibihumbi 174 bazahabwa amashanyarazi

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 21-11-2018 saa 07:23:41
Ron Weiss asubiza ibibazo by'abanyamakuru kuri gahunda z'ikigo ayoboye mu guha Abanyarwanda bose umuriro w'amashanyarazi (Foto Mutungirehe S)

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe ingufu REG, Ron Weiss, yatangaje ko muri gahunda z’uyu mwaka w’ingengo y’imari bazageza umuriro w’amashanyarazi ku bafatabuguzi basaga ibihumbi 174 ndetse bashobora no kugera ku bihumbi 200 bavuye ku bihumbi 155 bawuhawe mu ngengo y’imari y’umwaka ushize.

Ron Weiss yabigarutseho ubwo yasubizaga ibibazo by’itangazamakuru ku bijyanye na gahunda iki kigo gifite mu kongera umubare w’abagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi mu gihugu, mu rwego rwo kugera kuri gahunda Guverinoma yihaye yo kugeza umuriro ku bantu bose mu 2024.

Yagize ati “Kugeza ubu abafite umuriro w’amashanyarazi ni 48.6%, muri bo 75% bafite umuriro ukomoka ku ngomero z’amashanyarazi, 12% bafata umuriro uva ku zindi ngufu. Mu ngengo y’imari y’umwaka ushize twahaye umuriro abagera ku bihumbi 155, ni umubare munini twahaye amashanyarazi ugereranyije n’umwaka wabanjije. Intego dufite uyu mwaka, ni uguha umuriro abafatabuguzi basaga ibihumbi 174 kandi tugerageza kuzakora byinshi bishoboka nk’uko twabigezeho umwaka ushize.”

Ron Weiss yakomeje avuga ko hakiri ikibazo k’ingengo y’imari bakoresha kuko kugeza umuriro ku bafatabuguzi bihenze ariko inkunga zose icyo kigo kigenda kibona zaba iziva muri Banki y’Isi n’abandi zibafasha kugera ku ntego ya Guverinoma.

Ati “Nk’uko gahunda ya Guverinoma iteganya, turashaka guha umuriro 100% abaturage bose mu 2024, turashyiramo imbaraga kugira ngo tugere kuri iyo ntego, kandi turizera ko bishoboka kuzigeraho dushingiye ku nkunga tugenda tubona cyane cyane nk’iza Banki y’Isi.

Kugeza ubu dufite ubushobozi buhagije bwo guha abantu umuriro nubwo hazamo ikibazo cy’ubushobozi bw’amafaranga kuko bihenze. Kugeza ubu dufite megawati zirenga 220 ariko ubusabe bwinshi burimo kugaragara muri iki gihe aho hakenewe megawati 440.”

Weiss yakomeje asobanura ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 zimwe muri sitasiyo zizaba zitangiye gukora ziteguye, bityo batazongera gukoresha ibikomoka ku mavuta kuko kugeza uyu munsi megawati zingana na 56 babika zikiri nke, zizava kuri sitasiyo ebyiri zigiye gutanga megawati 26, n’indi yatanga megawati 30; izi sitasiyo z’umuriro zose zikaba zizafasha mu 2020.

Ati “Mu gihe dukeneye kongera ibisabwa hamwe no kongera ubushobozi bwo kubika umuriro, ku ruhande rwacu nk’urwego rw’ingufu, turimo kwita cyane ku kuzana imiyoboro y’amashanyarazi na sitasiyo zayo mu duce tubona ko hakenewe umuriro mwinshi cyane cyane nk’uduce dutatu ari two mu byanya by’inganda nk’icya Bugesera, icya Rwamagana n’icyanya k’inganda cya Musanze.

Turimo na none gufasha utundi duce tw’inganda uretse utwo dukeneye umuriro mwinshi mu myaka itaha, ni yo mpamvu dufite imishinga minini.”

Uyu muyobozi yijeje Abanyarwanda ko ibyo byose nibimara gukorwa mu gihe gito gisigaye, bizatuma muri Gashyantare 2020 bashobora kongera kugabanya ibiciro by’umuriro w’amashanyarazi ku bafatabuguzi.

Ron Weiss asubiza ibibazo by’abanyamakuru kuri gahunda z’ikigo ayoboye mu guha Abanyarwanda bose umuriro w’amashanyarazi (Foto Mutungirehe S)

 

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.