Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

REG: Twongereye amashanyarazi ariko abayiba badukoma mu nkokora

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 24-01-2019 saa 16:34:29
Abiba umuriro bagiye basanga barongeye urusinga kuri mubazi yabo rubafasha kuwukoresha batishyura

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) gitangaza ko cyongereye amashanyarazi  agera kuri Megawati 221.1, ingo zisaga Miliyoni 1.34 kuri ubu zifite amashanyarazi.

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi  Mukuru wa REG Ron WEISS, igihombo gikomoka ku muriro ucuruzwa  gisaga 6.5% kigaterwa ahanini n’abiba amashanyarazi.

Ni mu gihe kandi intego ya Leta y’u Rwanda ari uko bitarenze umwaka wa 2024 izaba yagejeje amashanyarazi ku baturarwanda bose kandi akaba yiyongereye ku ngano ya Megawati 556.

Kugira ngo bigerweho, Umuyobozi Mukuru wa REG avuga ko hashyizweho gahunda yo kurwanya no guca ubujura bwagaragaye mu bafatabuguzj bayo.

Ati “Turakoresha imbaraga zose mu gusuzuma no gufata abiba umuriro w’amashanyarazi, igenzura twakoreye mu turere 16 tw’igihugu twafashe abatari bake biba umuriro w’amashanyarazi.”

Yavuze ko ubugenzuzi bwa REG bwerekanye ko mu mezi  abiri abafatabuguzi 28 mu turere 9 ari bo bafatiwe mu cyuho biba amashanyarazi.

Ati “Abafatiwe mu cyuho bagizwe n’ingo, ubucuruzi buciriritse, amahoteli, ibyuma bisya, utubare, amaresitora n’inganda.”

Abafashwe bari bamaze kwiba amashanyarazi afite agaciro ka  Miliyari 1.9 naho amafaranga amaze kugaruzwa hariho n’amande angana ni Miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yavuze ko ubujura bw’umuriro bushobora guteza impanuka zitwara ubuzima bw’abantu zikangiza n’ibintu kandi  bugatera ibura ry’umuriro rya hato na hato ndetse n’igihombo kuko uba waguzwe kugira ngo ugurishwe.

Abaturage barasabwa na REG ubufatanye mu kurwanya ubujura no kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.