Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

REG itakaza umuriro ungana na 19% ku mwaka, abawiba barafatwa

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 23-01-2019 saa 16:18:43
Hotel du Lac Rusizi imwe mu zagaragweho amakosa yo kwiba umuriro mu igenzurwa ryakozwe na EUCL, RIB na Polisi (Foto REG)

Ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda, REG, kiravuga ko gitakaza umuriro ungana na 19% ku mwaka, uwo ukaba ari umuriro udacuruzwa bitewe n’ibikorwa by’abawukoresha nabi, bawiba no mu bindi bikorwa biri tekiniki.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri REG, Karegeya Wilson, avuga ko byagaragariye mu gikorwa cyo kugenzura imikoreshereze y’amashanyarazi cyakozwe na REG ifatanyije na Polisi y’Igihugu ndetse n’urwego rw’Igihugu ubugenzacyaha (RIB) mu ntara 3 z’igihugu harimo Uburengerazuba, umujyi wa Kigali n’Amajyaruguru.

Nk’uko Karegeya abisobanura, umuriro ukoreshwa mu gihugu ni megawati 220 ariko usohoka woherezwa mu bafatabuguzi utakarira mu bintu binyuranye nko mu nsinga, muri sitasiyo ariko hakaba n’utakara mu buryo bwo kuwiba kandi wakagombye kuba ucuruzwamo amafaranga.

Mu bikorwa byo kugenzura uwo muriro utakara niho Karegeya avuga ko mu Karere ka Gasabo bamaze gufata umuntu umwe ukora ubucuruzi wibaga umuriro akoresheje gufata urusinga akarunyuza inyuma ya mubazi.

Mu Karere ka Rusizi na ho hafashwe undi wibaga umuriro muri Hotel du Lac abo bose bashyikirizwa inzego za Polisi na RIB ngo bakurikiranwe. Avuga kandi ko mu murenge wa Remera naho hari undi wari ugikurikiranwa kubera ibimenyetso byagaragaraga byo kuwiba.

Hotel du Lac Rusizi imwe mu zagaragweho amakosa yo kwiba umuriro mu igenzurwa ryakozwe na EUCL, RIB na Polisi (Foto REG)

Karegeya avuga ko muri rusange mu munsi umwe gusa hafashwe abantu 3 ariko kuva mu Kuboza 2018 hamaze gufatwa abagera kuri 20, kandi umaze gufatwa arishyuzwa akishyuzwa n’amande.

Agira ati: “Uwo dufashe yiba umuriro ari nk’uruganda runini yishyuzwa miliyoni 10 uwo mwanya agakorerwa inyemezabwishyu kandi akishyuzwa n’ayo yakoresheje atishyura”.

Muri rusange mu buryo bw’igihombo Karegeya atangaza ko buri janisha 1 ry’uwo muriro utakara ringana na miliyari y’amafaranga, bivuze ko mu mwaka utakaje umuriro wa 19% uba uhombye miliyari 19 z’amafaranga.

Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, EUCL, Dusengumukiza Adalbert, umwe mu bakoze igenzura, avuga ko iyo barikora bafata ikimenyetso cy’ibanga (Code) bagashyira muri mubazi (Cashpower) y’umukiriya ako kanya umuriro ukagenda, hanyuma ibikoresho byose basanze bicometse bikazima.

Dusengumukiza asobanura ko muri iryo genzura rya EUCL ku bakiriya bayo, banasuye Kampani yitwa “Goritech Services” muri Gasabo ikora igaraje n’ikinamba, basanga yiba umuriro kandi ikoresha umuriro utishyurwa.

Agira ati: “Ubwo twagenzuraga ubwa mbere twabanje kubashyiriraho ikimenyetso cy’ibanga (Code) muri bumazi yabo amatara arazima ariko bakomeza gukoresha umuriro bisanzwe, imashini zirakora nk’aho nta cyabaye”.

Igenzura rya 2 ryabakorewe ni iryo guhagarika mubazi yabo ari bwo babonye ikimenyetso cy’uko umuriro ukomeza gutambuka, icyo gihe bakoze n’irindi genzura ryo kureba insinga za REG zizana umuriro muri mubazi y’umukiriya, basanga bariyongereyeho urusinga rwiswe By Pass, aho umuriro wabo usohokera hanyuma icyo gihe ntunyure muri mubazi bagacana umuriro batishyura.

Umuyobozi w’Ikigo Goritech Services avuga ko ubwo bagenzurwaga na EUCL babasanganye amakosa ariko batari bazi.

Uyu muyobozi wa Goritech agira ati: “Ubundi twishyurira hamwe turi ibigo 3 ariko mubazi yacu ni yo basanganye amakosa, bivuze ko ikosa ry’uko tutishyura ndaryemera”.

Habyarimana Jean de Dieu, ni umutekinisiye uhagarariye Goritech Services, avuga ko amakosa ashobora kuba yarakozwe n’abatekinisiye bazaga kubakorera ibintu mu igaraje.

Avuga kandi ko mubazi 2 zishobora kuba imwe yarateje urujijo ikigo cyabo bakibeshya ko bishyuraga ariko hakaza kugaragara amakosa.

Habyarimana ntasobanura igihe baheruka kwishyurira amafaranga y’umuriro, akemera ko ikosa rihari kuko ubwo bagenzurwaga basanze hari urusinga rwacaga ku ruhande kandi binyuranyije n’amategeko. Muri rusange bemera ikosa no kwishyura amande baciwe ya miliyoni 3.

Mu igenzurwa rikorwa rijyanye no kwiba umuriro REG ryateye REG gufata ingamba zirimo gukomeza gukora amagenzura, gukoresha (Smart Metor) zibaha amakuru batiriwe bagera mu bigo binyuranye zigahita zohereza amakuru.

Umwe mu bafatiwe mu ikosa ryo kwiba umuriro wa REG yambwitswe amapingu

 

Abiba umuriro bagiye basanga barongeye urusinga kuri mubazi yabo rubafasha kuwukoresha batishyura

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.