REG FC ni yo yegukanye igikombe cy’umunsi w’umurimo cya 2019

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Apr 30, 2019

Tariki 28 Mata 2019 nibwo hasojwe imikino ihuza ibigo by’abakozi bya Leta hamwe n’ibigo by’abikorera, yari igamije kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuriro usanzwe wizihizwa tariki 01 Gicurasi buri mwaka.

Mu mupira w’amaguru, ikipe y’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ingufu “REG” niyo yegukanye igikombe k’irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’umurimo, itsinze iya Equity FC ku mukino wa nyuma kuri penariti 6-5, ni nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Ikipe ya REG FC nyuma yo kwegukana igikombe cy’umunsi w’umurimo cya 2019

REG FC yari yakatishije itike yo gukina umukino wa nyuma, ibikesha kuba yarabaye iya mbere mu bigo bya Leta, itsinze ikipe y’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) ibitego 2-0.

Ku rundi ruhande, Equity FC yo yageze ku mukino wa nyuma imaze kuba iya mbere mu bigo by’abikorere aho yari yasezereye ikipe ya Banki ya Kigali ‘BK FC”, iyitsinze ibitego 2-0.

Muri Basketball, Equity BBC ni yo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Minisiteri y’Ingabo “MOD”, amanota 82 kuri 61. Ni mu gihe muri Volleyball, igikombe cyatwawe n’ikipe ya WASAC BBC itsinze BPR BBC ku mukino wa nyuma amaseti 3 kuri 2.

Mpamo Thierry, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino y’abakozi mu Rwanda “ARPST”, mu gusoza iyi mikino yatangaje ko bishimira kuba ibigo byaritabiriye cyane kurenza imyaka yatambutse.

Mpamo Thierry, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino y’abakozi mu Rwanda “ARPST”

Yagize ati “Icyo twishimira ni uko ubwitabire bwarazamutse, uyu mwaka twagize amakipe arenga 70, mu bikorera ndetse no muri Leta, ubundi twajyaga tubaga dufite 40-50 yarazamutse cyane muri iri rushanwa mpuzamahanga w’umurimo.”

Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, nawe ashima uburyo iyi mikino y’abakozi yagenze muri rusange, gusa akaba yaragaragaje ko hakiri byinshi byo gukora bitewe n’uko amakipe atwara ibikombe n’ubundi ahora ari amwe.

Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo (ibumoso) ashyikiriza kapiteni w’ikipe ya REG FC igikombe

Asaba ubayobozi b’ibi bigo gushyira imbaraga mu gushishikariza abakozi kwitabira iyi mikino kuko ituma bagira ubuzima bwiza, biyumvanamo ndetse bakarushaho gukorana bashyize hamwe.

Ati “Abayobozi b’ibigo bakwiye gukomeza guhora bashishikariza abakozi gukora siporo, hakazaho n’amarushanwa kuko byubaka gushyirahamwe nk’ikipe, abakozi bakarushaho gukorana no kwidagadura.”

Amakipe yatwaye ibi bikombe ariyo ; REG FC, Equity Bank BBC, Ikigo k’igihugu k’ibarurisha mibare (NISR) na Rwanda Law Reform Commission (RLRC) nizo zizahagararira u Rwanda mu mikino y’Afurika izabera muri Tunisia mu Kuboza 2019.