Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

REG BBC yiteguye kwitwara neza muri ‘Legacy Tournament 2018′

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 24-10-2018 saa 07:29:54
REG BBC bazatangira imikino y'irushanwa rya Legacy Tournament bahura na IPRC-Kigali BBC mu mukino uzaba ku wa Gatanu

REG BBC iratangaza ko yiteguye kwitwara neza mu irushanwa ‘Legacy Tournament 2018’ rizabera kuri Sitade Nto i Remera kuva tariki 26 kugeza 28 Ukwakira 2018.

Iri rushanwa ryateguwe n’ikipe ya United Generations Basketball Club (UGB), ifatanyije n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).

Rizitabirwa n’amakipe y’abato bo mu bigo by’amashuri yisumbuye (2), abakuru mu bagabo n’abagore n’abakanyujijeho.

Aganira n’Imvaho Nshya, Umutoza Mukuru wa REG BBC, Ngwijuruvugo Richard Patrick, yatangaje ko bamaze gutangira imyitozo bitegura iri rushanwa.

Avuga ko muri iri rushanwa bafite intego zigera muri 3 zirimo no gutwara igikombe.

Ati “Intego yacu ya mbere ni ukwifatanya no kwibuka abo bantu. Intego ya kabiri ni iyo kwifatanya n’abateguye iryo rushanwa tubatera imbaraga. Intego ya gatatu ni ugutwara igikombe.”

REG BBC bazatangira imikino y’irushanwa rya Legacy Tournament bahura na IPRC-Kigali BBC mu mukino uzaba ku wa Gatanu

REG BBC iri mu itsinda rya kabiri B hamwe na IPRC-Kigali BBC na Espoir BBC naho itsinda rya mbere A ririmo Patriots BBC, APR BBC na UGB.

REG BBC izatangira iri rushanwa ihura na IPRC-Kigali BBC mu mukino uzabera kuri Sitade Amahoro i Remera (20h00), ku wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018. Izakurikizaho umukino wa Espoir BBC tariki 27 Ukwakira 2018 (20h00).

Irushanwa Legacy Tournament 2018 rigamije kwibuka Shampiyona Aimable na Nizeyimana Jean de Dieu bashinze ikipe ya UGB.

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.