REB yihaye intego yo koroza abarezi 400 muri uyu mwaka

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 18-07-2019 saa 19:06:10
Aba ni bamwe mu barezi bahawe inka mu Karere ka Kamonyi

Ikigo k’igihugu cy’uburezi (REB) gitangaza ko kihaye intego yo koroza abarezi 400 muri uyu mwaka w’amashuri wa 2019.

Mu barimu bamaze guhabwa inka harimo abo mu Karere ka Kamonyi, bamwe muri bo akaba ari Wibabara Emmanuel wigisha ku ishuri ribanza rya Masogwe na Nzeyimana Louis wigisha mu Rwunge rw’amashuri Rosa Mystica.

Bishimira ko bahawe inka, zikaba zizagira uruhare mu iterambere ry’imibereho yabo, kuko zizabafasha kubona amata baha abana mu rwego rwo kurwanya bwaki no guteza imbere imirire myiza mu miryango yabo.

Wibabara Emmanuel wo mu Rwunge rw’amashuri rwa Masogwe ashimira REB  na Guverinoma y’u Rwanda kuri gahunda nziza ya Leta ya Girinka Mwarimu.

Ati “Uyu ni umunsi twari dutegerezanyije amatsiko, turishimye kandi tuguwe neza, ibyo twari dutegereje bishyizwe mu bikorwa duhawe inka z’ishimwe, twinjiye mu mubare w’aborozi b’inka tubikesha umurimo mwiza unoze, bitwongereye imbaraga zo kurushaho gukora cyane no gutanga uburezi bufite ireme.”

Nzeyimana Louis wo mu Rwunge rw’amashuru Rosa Mystica na we wahawe inka, na we yagaragaje ibyishimo byo kuba abonye inka izamufasha muri byinshi, birimo kwikenura, kubona amata y’abana n’ifumbire ndetse n’ibindi.

N’ibyishimo byinshi ati “Najyaga ngura amata none ngiye kuyikamira, mbonye ifumbire y’imirima n’imyaka byange, ndizera neza ko iyi nka izagira aho inkura n’aho ingeza mu mibereho no mu iterambere ry’ubukungu bw’urugo rwange.”

Aba ni abarezi bahize abandi mu kwesa imihigo y’uburezi mu karere ka Kamonyi

Yemeza ko inka yahawe izazamura ibyishimo by’umuryango ngo ndetse ngo ibyiza bya yo n’abaturanyi bizabageraho.

Kayijuka Diogene, Umuyobozi w’uburezi mu Karere ka Kamonyi, avuga ko gutanga inka ari ikimenyetso cy’umuco nyarwanda ndetse ni n’igihango hagati ya Leta n’abarimu, ihora ibasaba guteza imbere uburezi bufite ireme.

Ati “Iri ni ishimwe muhawe ry’imikorere myiza yanyu, turizera ko imbaraga mwashyiragamo zigiye kwiyongera mu kubera ikitegererezo n’urugero rwiza  abandi barezi mukorana.”

Yabibukije ko inka bahawe ari ikimenyetso k’ishimwe n’igihango bagiranye na Leta, abasaba gushyira imbaraga zabo zose mu kwigisha neza abana no kugera ku burezi bufite ireme.

Uyu mubyeyi nawe ni umurezi wahawe inka

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.