Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

REB yatangaje igihe amanota y’ibizamini bisoza ayisumbuye azasohokera

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 20-02-2018 saa 07:35:19
Amanota y'ibizamini bisoza amashuri yisumbuye azashyirwa ahagaragara mu cyumweru cya nyuma cya Gashyantare 2018

Abaturage bari mu gihirahiro nyuma y’amakuru amaze iminsi azenguruka ku mbuga nkoranyambaga ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye yashyizwe ahagaragara, ariko aya makuru Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB) kirayanyomoza, kigatangaza ko azasohoka mu cyumweru cya nyuma cya Gashyantare 2018.

Amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye azashyirwa ahagaragara mu cyumweru cya nyuma cya Gashyantare 2018

Bamwe mu baturage bamaze iminsi babazanya aho amanota y’ibizamini areberwa kuko bumvise ko yasohotse, ariko bakayashaka mu buryo basanzwe bayashaka  bakayabura.

Karerangabo Jonas ni umuturage wo mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Shyogwe, avuga ko amaze iminsi yumva amakuru y’uko amanota y’ibizamini bya Leta yashyizwe ahagaragara, ariko ngo akaba yarashakishije ku rubuga rwa REB aho yari asanzwe ayashakira, akayabura, agakoresha uburyo busanzwe mu kuyabona, nabyo ngo bikanga.

Umutoni Amina we ni umunyeshuri wakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, nawe avuga ko yumvise aya makuru akihutira kuyageza kuri bagenzi be bakoze ibizamini bya Leta, ariko ngo barayashatse ku rubuga rwa REB baraheba.

Ati:“Rwose natangiye kumva  aya makuru kuva ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, ariko kugeza ubu ndayashaka nkayabura, nibatubwire niba ahari n’uko bayareba.”

Muvunyi Jean Bosco na we ni umubyeyi, avuga ko nawe ayo makuru yayabonye kuri What’app, akabibwira umwana we wakoze ibizamini bya Leta nawe akajya kuri interineti kureba amanota ye ariko bikarangira ayabuze, gusa ngo yabyemejwe n’uko ubusanzwe amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye byashyirwaga ahagaragara muri Gashyantare.

Ku bijyanye n’aya makuru arimo kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga yabeshyujwe n’Umuyobozi wa REB wungirije ushinzwe ibizamini bya Leta, Dr Tumusiime Micheal aho avuga ko ibyo ari ibihuha kuko atari Minisiteri y’Uburezi cyangwa REB yayatanze, ahubwo ngo n’abantu ku giti cyabo barimo kubeshya Abanyarwanda babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ati:“Ibyo rwose ni ibihuha, nta kuri kurimo, amanota ntarasohoka, ahubwo birimo gutangazwa n’abantu ku giti cyabo ariko si twebwe.”

Yongeyeho ko biteganyijwe ko amanota asoza ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye azashyirwa ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa Gashyantare, bikazatangazwa ku mugaragaro abantu bose bakabimenya kuko bizanyura mu itangazamakuru.

Yavuze ko gukosora byarangiye, ariko hari indi mirimo irimo gukorwa kugira ngo azatangazwe byose biri ku murongo.

Asoza asaba Abanyarwanda kwirinda ibyo bihuha ahubwo bagategereza itangazwa ryayo rizakorwa na Minisiteri y’Uburezi.

 

 

 

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.