Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

REB yatangaje amazina y’abatsinze amarushanwa ‘Andika Rwanda 2019’

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 22-06-2019 saa 14:48:21
Luann Gronhovd ushinzwe uburezi muri USAID na Madamu Tusiime Angelique buryo mu muhango wo gutangaza abanyeshuri batsinze mu marushanwa ya Andika Rwanda

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Uburezi mu Rwanda, REB cyatangaje amazina y’abanyeshuri batsinze amarushanwa yo kwandika azwi nka “ Andika Rwanda” hagaragaramo umwana w’imyaka 7 watsinze ku rwego rw’Igihugu.

Mu muhango wo gutangaza abo banyeshuri batsinze amarushanwa wabereye ku kicaro cya REB, Tusiime Angelique Umuyobozi Mukuru wungirije wa REB yavuze ko Andika Rwanda ari amarushanwa yo kwandika ari ku rwego rw’Igihugu agamije kwandikira abana ibihangano bishimishije kugira ngo batozwe umuco wo gusoma.

Ati: “Aya marushanwa yatangiye mu 2014. Ubwo yabaga ku nshuro ya gatatu yeguriwe USAID Soma Umenye ngo iyashyire mu bikorwa”

Ibihangano bitsinze ku rwego rw’Igihugu binononsorwa na USAID Soma Umenye ifatanyije na REB, bigakurwamo ibitabo USAID Soma Umenye ikwirakwiza mu mashuri yose ya Leta n’afashwa na Leta mu Rwanda.

Aya marushanwa yagiyeho ku gitekerezo cya Minisiteri y’Uburezi yemerera abana bose babishaka biga mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye kandi bakandika mu Kinyarwanda. Ibihangano bandika bikaba biba bigenewe gusomwa n’abana batari barenga umwaka wa gatatu w’amashuri abanza bikaba birimo inkuru z’umwimerere cyangwa imivugo y’umwimerere.

Abana bitabiriye irushanwa babanza gukosorwa n’itsinda ry’abarimu bo ku kigo bigaho, abatsinze, ibihangano byabo bikoherezwa ku rwego rw’Akarere naho hakaba itsinda ry’abarezi bakosora ibyo bihangano, usanga ari byinshi cyane ku Karere. Ibitambutse ku Karere ni byo bijya ku rwego rw’Igihugu naho itsinda ryagenwe ry’abarimu rigahitamo ibihangano biruta ibindi ariko bakajya bashingira kuri buri Karere ku buryo hagenda hasigara umwana umwe muri buri Karere.

Icyatunguye abakosoraga ni uko habonetsemo umwana w’umukobwa w’imyaka 7 wabaye uwa mbere mu Karere ka Rurindo ku muvugo yakoze yise “ Reka guhohotera umwana”. Muri uyu mwaka mu batsinze hagaragaramo abakobwa 21 n’abahungu 9.

Ku kibazo cy’uko hari uwakwandikirwa n’abantu bakuru igihangano, Tusiime yavuze ko inyandiko y’umwana n’iy’umuntu mukuru ko zitandukanye ko bihita byigaragaza. Kuba bafata uwa mbere muri buri Karere akavuga ko ari ukugira ngo n’ubutaha abana bazagire umuhate wo guhatana bizeye ko bashobora kugaragara mu Karere bigamo kandi ko no kuba bazi umwana wo mu Karere bigamo watsinze n’ikigo yigaho bibaha umuhate wo kuzarushanwa ubutaha.

“Umwana wandika akunda no gusoma”. Ayo ni amagambo ya Madamu Tusiime wemeza ko nta kuntu umwana yakwishimira kwandika ariko ugasanga adasoma akaba asanga gushishikariza abana kwandika bizatuma barushaho no gukunda gusoma.

Umuyobozi ushinzwe uburezi muri USAID, Luann Gronhovd yavuze ko USAID Soma Umenye ari umushinga uzamara imyaka 5 ukaba waratangiye mu 2006 ukaba ushyirwa mu bikorwa na USAID ku bufatanye na REB akavuga ko uzafasha abana kumenya gusoma.

Ati: ‘Uyu mushinga ugamije kuzamura umubare w’abanyeshuri bamenya gusoma no kwandika Ikinyarwanda neza, batararenga umwaka wa gatatu w’amashuri abanza”.

Abana 30 batangajwe batsinze ku rwego rw’igihugu bazahuzwa n’ababakosoye ndetse bashake n’abantu bazi gushushanya inkuru hakorwe ibitabo bizakwirakwizwa mu Rwanda hose mu mashuri, kandi biteganyijwe ko abatsinze bazahembwa ibihembo binyuranye kandi bishimishije.

Abana 24 batsinze amarushanwa mu bumenyi bahawe ibihembo na REB

Rutayisire Emile

Abana bose barushanyijwe mu bijyanye n’ubumenyi( Sciences ) mu bigo by’amashuri yisumbuye mu bigo byigisha ubumenyi byo mu Rwanda hose. Mu bana bahatanye biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, bakagera ku rwego rw’igihugu bageraga ku 167 ariko abahawe ibihembo baba 24 aribo barushije abandi nyuma yo gufata batatu ba mbere muri buri kiciro.

Mu muhango ngarukamwaka wabaye ku nshuro ya 8, wabereye ku kigo cy’amashuri cya Kagarama Secondary School mu Mujyi wa Kigali, kuwa gatanu taliki ya 21 Kamena 2019, abana batangiye berekana ubuhanga bafite mu bumenyi ( Sciences ) basoza habonetse 24 ba mbere mu gihugu.

Amarushanwa yatagiriye mu bigo by’amashuri yigisha ubumenyi mu Turere, abatsinze bajya guhatana ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, abageze kuri uru rwego bakaba bageraga ku 167 aribo bahurijwe mu kigo cya Kagarama Secondary School barushanwa ku rwego rw’Ighugu aho 24 aribo batoranyijwe nk’abahize abandi bose bakaba buri wese yatahanye igihembo cya Mudasobwa yo mu bwoko bwa Positivo.

Mu kubahemba ababaye abambere bahawe imashini( Mudasobwa) n’igikapu cyo kuyitwaramo, aba kabiri bahabwa Mudasobwa na Flash Disque naho aba gatatu bahabwa Mudasobwa gusa.

Mu ijambo ry’uwari uhagarariye ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda, RB, Dr. Sebaganwa Alphonse, ushinzwe ibizamini muri REB, mu izina rya Minisiteri y’uburezi n’iry’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda, REB, yashimiye abana bageze kurwego rwo kurushanwa kugera kurwego rw’Igihugu. Yashimye kandi abarezi babigishije ndetse bagaherekeza abana baturutse mu bigo birenga 60. yavuze ko hagunda y’amarushanwa mu bumenyi iri muri gahunda y’Igihugu zose kuva muri gahunda ya Vision 2020, gahunda y’Imyaka 7 ya Guverinoma, igera muri 2024, ndetse n’iya 2050 n’igice cyayo cya mbere cya 2030 cya SDGs 4 akagira ati” Izo gahunda zose mpuzamahanga ndetse na gahunda z’Igihugu cy’u Rwanda, ubumenyi( Sciences ) muri buri gahunda ubusangamo.”

Akomeza asobanura ko ubumenyi buzamo kubera ko Igihugu cy’u Rwanda cyahisemo ko ubukungu gifite bishingira ku rubyiruko rufite ubwenge n’ubushobozi. Yababwiye ko Abanyarwanda b’ejo hazaza aribo kandi ko aribo bagomba gushyira izo gahunda zose zashyizweho na Leta zishyira imbere ubumenyi, imibare n’ikoranabuhanga mu bikorwa.

Yababwiye ko nk’abahatanye mu bumenyi bugaragaza imishinga ko bishobora kubafasha kuvunbura ibindi bintu bitandukanye bikomeye kandi bifitiye akamaro Abanyarwanda. Yabashishikarije gukomeza gutyaza ubwenge bakoresha ibintu bidukikije bakareba ibibazo biri mu Banyarwanda bakabishakira ibisubizo.

Mu begukanye iihembo harimo abakoze amashanyarazi bayakuye ku muyaga, hari kandi n’abakoze kore n’ibindi.

Imvaho yegereye abanyeshuri bakoze mu cyiciro cy’umushinga aho bakoraga ari 3 bakaba baregukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gukora ikibaho kifashishwa mu ishuri cyandikwaho hifashishijwe ikaramu yabigenewe( Marquer ) ku buryo umuntu asiba ibyo yanditse.

Umwe muri abo bana Umutoniwase Nailla wafatanyije na Kagarama Victa na Musanase Sharone, bakaba biga mu kigo cya Nyagatare Secondary School yaganiriye n’Imvaho Nshya ayitangariza umushinga bakoze ugamije kubunga bunga ibidukikije.

Yagize ati” Dufata ibipapuro biba byandagaye by’imyanda tukabikuramo ikibaho cyo kwandikaho aho kubijugunya cyangwa ngo babicane byangize ikirere. Turabifata tukabicagagiramo uduce duto twishi tukazishyira mu mazi ashyushye zikamaramo iminsi 2 zigahinduka nk’igikoma. Babikuramo bakabikamura bakabishyira mu iforomo bifuza uko ikibaho kizaba kingana no neho bakabishyira ku zuba icyumweru cyose. Nyuma y’icyumweru kiba cyakomeye tugisiga irangi ry’umweru, noneh kugira ngo umuntu niyandikaho ajye abasha gusinba bikunde dusigaho Verini kikanyerera. Ikibaho kiba kirangiye kandi kiraramba”. Akomeza avuga ko iforomo kuyibona bitagorana kuko kuyikoresha bitarenza amafaranga ibihumbi bibiri.

Luann Gronhovd ushinzwe uburezi muri USAID na Madamu Tusiime Angelique buryo mu muhango wo gutangaza abanyeshuri batsinze mu marushanwa ya Andika Rwanda

 

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

One Comment on “REB yatangaje amazina y’abatsinze amarushanwa ‘Andika Rwanda 2019’”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.