Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

REB yashyize ahagaragara abiyandikishije gukora ibizamini bya Leta

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 31-10-2018 saa 14:45:39
Abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta barashishikarizwa kubyitabira nta wubuzemo

Mu gihe hasigaye igihe gito ngo abanyeshuri bakore ibizamini bya Leta mu byiciro binyuranye by’amashuri, Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi REB, cyashyize ahagaragara imibare y’abanyeshuri biyandikishije kwitabira ibizamini bya Leta, kigasaba ko bose bazatangira gukora ibi bizamini nta wubuze.

Nk’uko bisobanurwa na Mazimpaka Desiré, umukozi mu ishami rya REB rishinzwe ibizamini bya Leta, imyirondoro y’abiyandikishije gukora ibizamini bya Leta yamaze gusuzumwa, kuri ubu imibare y’abazakora yamaze kuboneka, akabashishikariza kuzitabira ibizamini bose ntawe ubuze.

Yagize ati “Turashishikariza ababyeyi kuba hafi abana bazakora ibizamini bya Leta kuzitabira ntawe usigaye inyuma, dore ko igihe kigenda kegereza ngo iki gikorwa kigere ku ntego yacyo.”

Mazimpaka yatangaje imibare y’abanyeshuri basoza ikiciro cy’amashuri abanza bazakora ibizamini bya Leta, aho abiyandikishije ari 255 173, abiyandikishije gukora ibizamini bisoza ikiciro rusange ni 99 288 naho abiyandikishije gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ni 46 665.

Mazimpaka avuga ko imibare y’agateganyo ku bazakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza yagabanutseho abagera kuri 405, aho mbere bari 255.578 nyuma yo kwiyandikisha habonetse impamvu zinyuranye zituma batazakora ibizamini nk’uko bari biyandikishije mbere.

Yagize ati “Abagera kuri 405 ntibazakora ibizamini ku mpamvu z’uko hari amazina yagiye yandikwa inshuro nyinshi kandi ari abantu bamwe, abandi imiryango yabo yimukiye hanze y’igihugu, abandi bararwaye, abandi nyuma gato yo kwiyandikisha bahise bata ishuri kugeza ubu ntibararigarukamo, hari abarwaye n’abapfuye.”

Muri izo mpamvu zivuzwe hejuru, Mazimpaka avuga ko hari abagera kuri 78 bataye ishuri hakaba na 14 bapfuye.

Ku bijyanye n’abiyandikishije kuzakora ibizamini bya Leta bisoza ikiciro rusange bigaragara ko bagabanutse ugereranyije n’umubare w’agateganyo wari watanzwe na REB, kuko abari biyandikishije bari 99.898.

Aha Mazimpaka avuga ko byatewe n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwakoreshejwe kuko hari aho izina rimwe ryashoboraga kwandikwa inshuro nyinshi, indi mpamvu akaba ari abanyeshuri bataye ishuri nyuma yo kwiyandikisha, abarwaye n’abimutse.

Abanyeshuri biyandikishije kuzakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bigaragara ko umubare wabo wiyongereyeho abagera kuri 641, nabwo ngo bikaba byaratewe n’ibibazo bya tekiniki mu ikoranabuhanga.

Uyu muyobozi avuga ko santere zizakorerwamo ibizamini bisoza amashuri abanza ari 893, izizakorerwamo ibizamini bisoza ikiciro rusange ni 477 naho izizakorerwamo ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ni 381.

Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizatangira tariki ya 12 -14 Ugushyingo 2018 naho ibisoza amashuri yisumbuye n’ikiciro rusange bizatangira tariki ya 20-31 Ugushyingo 2018.

Abanyeshuri bazakora ibizamini bya Leta barashishikarizwa kubyitabira nta wubuzemo

 

 

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.