Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

REB: Mudasobwa zizafasha abanyeshuri kuvumbura ibyo mwarimu atabaha

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 28-12-2018 saa 14:07:59
Buri mwana wese witabiriye yanyuraga imbere y'abagize akanama nkemurampaka agasobanura umushinga we n'impamvu yawutoranyije (Foto Gentil)

Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi cyizera ko amarushanwa ku ikoranabuhanga rya mudasobwa yitabirwa n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza azabongerera ubuhanga.

Dr Ndayambaje Irené uyobora REB avuga ko mudasobwa ituma umwana abasha gukora ubushakashatsi, bityo akivumburira ibintu mwarimu atabashije kumuha.

Ibyo yabitangarije mu gusoza amarushanwa n’abana hahagarariye uturere twose mu Rwanda ku gukoresha mudasobwa.

Dr. Ndayambaje avuga ko ayo marushanwa afasha mu gutegura abana bari mu mashuri abanza gutangira ubushakashatsi, babashe gukoresha mudasobwa batekereza kurusha uko bazifashisha biga, banashobozwe kwinjira mu mishinga bakiri bato kandi basakaze ibitekerezo bishya mu bantu.

Agira ati: “Mu mishinga yabo yagaragajwe, batweretse ibijyanye no gutwara abantu n’uburyo ibintu byakorwa neza, bakagaragaza uburyo bwo kubungabunga ibidukikije byakorwa neza hifashishijwe ikoranabuhanga. Byose bigamije kugira ngo turenge urwego rwo kuba dufite mudasobwa imwe kuri buri mwana, ahubwo tugere aho umwana ayifashisha avumbura anashakisha ibirenze ibyo umwarimu yaba amuha.”

Avuga ko REB ishyize imbere ikoranabuhanga binyuze mu marushanwa atangirira ku rwego rw’ishuri, akagera ku rwego rw’imirenge akazamuka no ku rwego rw’akarere ubu akaba yageze ku rwego rw’igihugu.

Avuga ko ku nshuro ya nyuma ku rwego rw’igihugu, buri karere gahagarariwe n’umwana umwe, aho abafite imishinga yahize iyindi bahabwa ibihembo bigamije kubafasha mu myigire yabo.

Dr Ndayambaje atangaza ko muri ibyo bihembo harimo mudasobwa ihabwa buri mwana watsinze ikaba iye ku giti ke azajya anifashisha mu masomo ye yiga, ndetse no mu yindi mishinga irenze iyo bagaragaje, bakanahabwa n’ibitabo bitandukanye.

Dr Ndayambaje ashimangira ko urugendo rwo kubaka ikoranabuhanga mu burezi rugikomeje kandi riteganywa kongerwamo imbaraga kurusha uko byari bisanzwe bimeze.

Nk’uko abisobanura buri kigo k’ishuri haba umwarimu ushinzwe kwigisha amasomo y’ubumenyi bw’ibanze kuri Mudasobwa kandi babifitemo ubumenyi kuko babihugurwamo.

Ikindi ni uko abarimu bagaragaje gufasha abana ku buryo budasanzwe mu gukora imishinga hifashishijwe iryo koranabuhanga na bo bazirikanwa bagahabwa ibihembo bityo Dr Ndayambaje ashishikariza abarimu kureka kubika Mudasobwa REB itanga ahubwo bakwiye kuziha abana bakazikoresha.

Umwali Nadine umunyeshuri uhagarariye Akarere ka Nyarugenge muri ayo marushanwa, yakoze umushinga ugamije kwigisha abantu guharanira amahoro.

Asobanura ko uwo mushinga ugaragaza bamwe mu bana babura amahoro iwabo ariko bagenzi be bakaza gukangurira ababyeyi uburyo bwo kuyatanga. Avuga ko icyatumye awutekereza ari ukugira ngo yigishe ababyeyi bakimeze batyo babashe guhinduka igihugu kiyabone n’Isi yose.

Avuga ko yifashishije ikoranabuhanga rya mudasobwa abasha kuvumbura no kuribyaza umusaruro kugira ngo bareke kureba ibikorerwa ahandi ahubwo na we agaragaze uruhare rwe.

Umwali avuga ko nk’abanyeshuri bakeneye umwanya uhagije wo gukoresha mudasobwa kuko uwo bafite udahagije.

Kunta Kinte avuga ko yakoze umushinga ujyanye n’ubukerarugendo akaba yarahize abandi bana bigana kuko yanonosoye umushinga we amajwi n’amagambo bikabasha kujyana.

Gisa Gitego Shafi wiga mu mwaka wa 6 ku Ishuri Ribanza rya Kinunga riri i Gikondo ahagarariye Akarere ka Kicukiro, avuga ko gukoresha mudasobwa bimufasha kugendana n’ibigezweho no kwiga amasomo yandi yo muri mudasobwa. Gisa akaba yarakoze umushinga ku ihohoterwa ry’abana b’abakobwa mu Rwanda kubera ko hari ahakigaragara inda zitateganyijwe mu bana bato.

Avuga ko ikoranabuhanga rizamufasha kwiteza imbere, umuryango n’igihugu muri rusange.

Yankurije Albertine, umwarimu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Byimana mu Karere ka Ruhango waje uherekeje umunyeshuri, avuga ko uruhare rwabo ari ugufasha abana kwigirira ikizere mu guhitamo umushinga no kuwusobanura ariko agasanga bikwiye gukorwa bihoraho ngo bitibagirana.

Amarushanwa nk’ayo y’ikoranabuhanga rya Mudasobwa ku banyeshuri yaherukaga mu myaka 4 ishize kuko aheruka mu 2014, akaba ari muri urwo rwego yongeye gukorwa kugira ngo imishinga abana bakora idatakara ahubwo bafashwe kuyinonosora kurushaho kandi izanasakazwe mu yandi mashuri kugira ngo batinyure n’abandi kandi bashyigikirwe.

Buri mwana wese witabiriye yanyuraga imbere y’abagize akanama nkemurampaka agasobanura umushinga we n’impamvu yawutoranyije (Foto Gentil)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.