Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

REB mu ihurizo rya mudasobwa zitagira ibikoresho bisimbura ibyapfuye

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 16-01-2019 saa 12:08:42
Abana barimo kwiga bakoresheje mudasobwa za positivo

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Dr. Irene Ndayambaje, yatangaje ko bagiye bagira imbogamizi kuri gahunda ya one Laptop per Child (Mudasobwa imwe kuri buri mwana) yo kuba izo mashini zitagira ibikoresho bisimbura ibyagize ikibazo, no ku isoko ryo mu Rwanda nta bihari.
Mu kiganiro abahagarariye ikigo REB bahaye komisiyo ya Sena ishinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, bagaragaje ko mu mikorere yabo bagiye bagira imbogamizi zikomeye zituma mu myaka itatu ishize nta raporo n’imwe yabaye nta makemwa ku Mugenzuzi w’Imari ya Leta.
Yagize ati “Ikindi twagiye tugiraho imbogamizi ahanini, ni imishinga minini REB yabaga yararagijwe cyangwa yarasabwe gushyira mu bikorwa; ugasanga mu by’ukuri hari imishinga minini yagiye yigwa hari ibintu bimwe bitagiye byitabwaho.
Ndatanga urugero, iyo dufashe nk’umushinga wa Mudasobwa imwe kuri buri mwana cyangwa se tugafata gahunda ya Positivo mu mashuri makuru, usanga mu by’ukuri haragiye habaho gushyira imbaraga kuvuga ngo zigende zigere mu mashuri ariko nta buryo bwo kugira ngo za mudasobwa zishobore kuba zakitabwaho.”
Yakomeje agira ati “Nk’uko mubizi, ziriya mashine zavaga muri Amerika y’Amajyepfo hanyuma rero ugasanga mu by’ukuri nta n’ibikoresho bisimbura ibyapfuye biri mu Rwanda.
Yewe na Positivo dufite aha ngaha nta bikoresho byo gusimbura ibyapfuye bibaho hano hanze ku isoko, nk’uko izindi mashine iyo ipfuye unyarukira mu gakinjiro cyangwa se aho tuzi nko mu Biryogo ugasanga hari igikoresho gisimbura icyapfuye wahabona.”

Ubanza ibumoso imbere ni Dr. Ndayambaje Irene

 Yakomeje avuga ko hari n’igihe usanga nta buryo bwo gufasha mu kuzazitaho buremereye abazikoresha.
Ati “Ndatanga urugero, iyo mudasobwa igeze Rusizi cyangwa iri Nyagatare, ugasanga umuyobozi w’Ikigo k’Ishuri niba iyo mudasobwa yagize ikibazo icyo azashobora gukora ni ukuyizana kuri REB. Urumva umwanya atakaje, amafaranga akoresheje n’uburyo bwo kugira ngo noneho izasubireyo bukaba ikindi kibazo.”
Yasobanuye ko mu byo bashoboye gukora mu guhangana n’icyi kibazo, bagize amasezerano agiye gushyirwa mu bikorwa bifashishije amashami ya Kaminuza y’u Rwanda (UR) n’Ibigo by’imyuga (IPRCs) bitandukanye iiri mu Rwanda, kugira ngo babashakire ibikoresho bisimbura ibindi z’izo mudasobwa zishyirwa mu mashuri.
Abasenateri bagize iyo komosiyo bamwe bibajije cyane uburyo habaho umushinga uteguye gutyo nta ngingo iri mu masezerano iteganya uko bizagenda mu gihe ibintu byagize ikibazo ku masoko manini nk’ayo.

Abana barimo kwiga bakoresheje mudasobwa za positivo

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.