Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

REB iremeza ko nta mwarimu uzongera gutinda guhembwa

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Apr 2, 2018

Mu gihe hari hashize iminsi humvikana ikibazo cy’abarimu mu turere tumwe na tumwe batinze kubona imishahara yabo, Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB) kemeza ko hagiye gukorwa ibishoboka no gukosora amakosa yaba yarabiteye kugira ngo abarimu ntibazongere gutinda guhembwa.

Abarezi bijejwe na REB ko imishahara yabo itazongera gutinda, cyane ko mbere iki kibazo cyari cyarakemuwe

Nk’uko bitangazwa na Nzitabakuze Claudien, Umuyobozi muri REB ushinzwe iterambere ry’imibereho y’abarimu n’amahugurwa, ngo iki kibazo cyari kimaze imyaka itari mike cyarakemuwe, ariko mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri cyongeye kumvikana.

Ati “Twari tumaze imyaka igera kuri itanu ikibazo cyo gutinda guhemba abarezi cyarabonewe umuti, ariko cyongeye kumvikana mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri, tugiye gusuzuma icya giteye ariko tunagifatire ingamba ntikizongere kumvikana ukundi.”

Nzitabakuze avuga ko kimwe mu byaba byarateye iki kibazo byaba ari ugushyira abarimu mu myanya, bikaba byatuma habaho no gutinda kubakorera imishahara.

Ikindi atekereza ngo inzira ndende iby’imishahara y’abarimu ishobora kuba inyuramo, bityo bimwe mu bigomba gukorwa bikaba byatinda kuko bitakorewe igihe, nayo igatinda.

Uyu muyobozi na none agaruka ku turere tumwe na tumwe twatinze guhemba abarezi mu gihe utundi twabikoreye igihe, agasaba ko no ku rwego rwatwo hasuzumwa icyateye itinda ry’imishahara y’abarezi, bityo igisubizo k’iki kibazo kikaba cyashakwa ku bufatanye bw’inzego zombi.

Ati “Uturere 18 twahembye abarimu dutinze, ni mu gihe udusigaye twabahembeye igihe, ariko byose bigiye gukemuka kugira ngo hatazagira umurezi wongera guhura n’ikibazo cyo kudahemberwa igihe.”

Gusa na none uyu muyobozi muri REB atunga n’urutoki uturere kugira uruhare mu gutinda guhemba abarimu kuko ngo atiyumvisha uburyo uturere 12 twabahembera igihe naho 18 tugahemba dutinze.

Ku birebana n’uburyo iki kibazo kigiye gukemurwa, Nzitabakuze avuga ko gushyira abarimu mu myanya (Placement) bigiye kujya bikorwa kare kuva mu mwaka utaha w’amashuri, bityo abakora imishahara y’abarimu bakabona umwanya wo kuyitunganya hakiri kare.

 

Nzitabakuze yemeza ko kuri ubu abarezi bose bahembwe ko kandi iki kibazo kitazongera kumvikana, dore ko hari hashize imyaka itari mike cyarafatiwe ingamba.

Ku birebana n’iki kibazo kandi abayobozi banyuranye bafashe umwanzuro ko nta mukozi w’akarere uzongera guhembwa abarezi batarahembwa. Umwe muri bo ni Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, wavuze ko ari ngombwa ko ikibazo cy’abarezi bahembwa batinze gikemurwa mu maguru mashya.

Ati “Kugira ngo dukemure iki kibazo vuba na bwangu, ni uko nta mukozi w’Akarere uzongera guhembwa abarezi batarahembwa.”

Ibi Mureshyankwano yabivugiye ko no mu Ntara ayobora harimo uturere twatinze guhemba abarezi bihagurutsa ubuyobozi bw’intara mu gukemura iki kibazo.