Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

REB irateganya gukoresha isuzuma ry’Icyongereza mu barezi

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 08-05-2019 saa 18:43:21
REB irateganya gukoresha isuzuma ry’Icyongereza mu barezi

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’igihugu cy’uburezi (REB), Dr. Ndayambaje Irenée atangaza ko abarezi bateganyirijwe isuzuma mu rurimi rw’Icyongereza mu rwego rwo kumenya urwego abarezi bariho mu cyongereza nk’ururimi rwigishwamo mu Rwanda.

Ibi Umuyobozi Mukuru wa REB yabigarutseho mu muhango wo gutanga ibihembo ku banyeshuri batsinze amarushanwa yo kwandika y’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), aho abanyeshuri basabwaga gusobanura icyo siyansi na tekinoloji zafasha abatuye ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba.

Yagize ati “Dusanze bamwe mu banyeshuri bashobora kwandika mu rurimi rw’Icyongereza basobanura insanganganyamatsiko bahawe, ndetse bamwe baranatsinze, ibi na byo bikwiye no kugera ku barezi na bo bagakora imikoro nk’iyi abanyeshuri bakoze kuko na bo bagomba guhora biga kandi bihugura.”

Ni muri uru rwego Dr. Ndayambaje yavuze ko hari amasuzuma azahabwa abarezi ngo harebwe urwego bariho mu rurimi rw’Icyongereza ari na rwo rwigishwamo mu Rwanda.

Yavuze ko bimaze kugaragara ko hari abarezi bafite ikibazo mu kwigisha mu rurimi rw’Icyongereza, bakaba bakiri ku rwego rwo hasi mu bumenyi bw’urwo rurimi.

Umuyobozi Mukuru wa REB avuga ko abanyeshuri bo kuva mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse na kaminuza bagomba kwiga mu rurimi rw’icyongereza, kugira ngo bishoboke ngo ni uko n’abarezi bagomba kuba bari ku rwego rwo hejuru muri urwo rurimi kugira ngo babashe kurutangamo amasomo.

Yagize ati “Abarezi bamwe bafite ubumenyi butaragera ku rwego rwo hejuru, ariko ntitunazi neza urugero bariho, ni yo mpamvu hateganywa amasuzuma yabo mu gihe kiri imbere kugira ngo tumenye igipimo cy’ubumenyi bw’abarezi mu rurimi rw’icyongereza.”

Dr. Ndayambaje avuga ko ibyo bitareba gusa abarezi ahubwo bireba n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, kuko ngo na bo mbere yo kuba abayobozi b’amashuri babanza kuba abarezi (Head Teacher).

Avuga ko ariya masuzuma azafasha kumenya igipimo cy’ubumenyi abarezi bafite mu rurimi rw’icyongereza kugira ngo abafite uburi hasi bafashwe kubuzamura na bo bashyiremo imbaraga zishoboka ngo bave ku rwego bariho bage ku rundi.

Umuyobozi Mukuru wa REB avuga u Rwanda rugomba guhagarara neza mu muryango wa EAC, bihereye mu burezi aho Leta yifuza ko abarezi bamenya ururimi rw’icyongereza ku rugero rwo hejuru. Ati “Kuba umunyamuryango wa EAC ni byiza, ariko na none guhagarara neza ni byiza cyane.”

Avuga ko hari raporo ijyanye n’umusaruro uva mu burezi byagaragaye ko hari ibyo u Rwanda rutarageraho. Yemeza ko kugira ngo hamenyekane umusaruro uva mu burezi ngo ni uko habaho amasuzuma anyuranye.

Ati “Ubundi twamenyaga umusaruro uva mu burezi dushingiye ku manota yabonetse mu bizamini bya Leta bikorwa, ariko ubu hagiye kubaho amasuzuma ngarukamwaka kuri buri somo no kuri buri shuri.”

Dr. Ndayambaje avuga ko hari ubwo umwarimu yigisha aca hejuru, kandi ibyo abigishije ni nabyo ababaza, ubundi ugasanga atarangiza integanyanyigisho, ubundi ugasanga hari ibyo asimbuka, ari nako umwana akomeza kuzamuka nta cyo azi ingaruka zikazagaragara umwana ageze mu bizamini bya Leta.

Ati “Ubwo bumenyi buke umwana azamukana burakomeza kugeza mu myaka azakoreramo ibizamini bya Leta, ukibaza uti byagenze gute, byapfiriye he?”

Amasomo azatangwamo amasuzuma mu mashuri abanza azaba ari imibare, icyongereza, ikinyarwanda, siyansi n’imibanire.

Yemeza kudataga isuzuma mu mashuri byatumaga hari amashuri amwe ashyiramo imbaraga andi akanyura hejuru, ugasanga hari ibiri mu nteganyanyigishi ariko ntibyigishswe, mu gihe umunyeshuri yagombye kwigishwa mu mpande zose.

Yagize ati “Ikizamini cya REB mu mashuri kizajya gitangwa mu mpera z’umwaka, ni ho tuzamenya ko ibiteganyijwe mu ngengabihe bikorwa neza kandi ku gihe.”

Yagarutse ku buryo bushya bugiye gukoreshwa mu kurambagiza abarezi babifitiye ubushobozi, bikazaba ku bufatanye bwa MINALOC, MIFOTRA ndetse na MINEDUC, bakazajya bandika basaba banyuze muri sisitemu imwe aho baherereye hose, bagahabwa kandi ikizamini kimwe kuri bose, binyuranye n’uko byakorwaga, aho umwarimu wasabaga akazi mu karere runaka ahabwa ikizamini nako, undi ahandi undi ahandi.

Ati “Uburyo bazajya bandika basaba akazi ni bumwe, kuri buri murezi ushaka akazi aho aherereye hose mu Rwanda, bagahabwa ikizamini kimwe bose. Bizavanaho bamwe bajyaga bavuga ko ikizamini cyatanzwe mu karere runaka cyari cyoroshye ariko icyatangiwe mu kandi cyari gikomeye.”

Dr. Ndayambaje avuga ko ibi byose bikubiye mu ngamba zihari zigamije guteza imbere uburezi bufite ireme mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga.

REB irateganya gukoresha isuzuma ry’Icyongereza mu barezi

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

4 Comments on “REB irateganya gukoresha isuzuma ry’Icyongereza mu barezi”

  1. Gutanga amasuzuma nibyiza arko hari abantu benshi usanga batazi no guteranya interuro mucyongereza haromo n’Abayobozi b’ibigo by’Amashuri abo nibo basaba ngo babakorere ugasannga nubundi bafite amanota agaragazako hari icyo azzi kereka niba hari system bizakorwamo twese tugakorera hamwe, igihe kimwe ntamuntu ushoboye gukora check up mubandi.

  2. Ubu se koko REB izahora iteganyaaa… Tekereza na Mwalimu ateganyije nka shebuja. Nta mwalimu kizananira kuko barashoboye ndabizi.

  3. Iyo gahunda nshya yo gutanga akazi ni nziza arikose mugukosora abakoze ibizamini bizajya bikorwa bite? N’ubundi nibikosorerwa muturere amanyanga ntazabura hashyirweho n’uburyo buhamye bwo gukosora murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.