REB irasaba abarezi gukorana ubwitange no gukundisha abana ishuri

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 25-10-2018 saa 13:19:26
Abarezi bo mu mashuri yasuwe bahawe impanuro n'ubujyanama

Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB), Dr Ndayambaje Irenee yasuye uturere twa Nyagatare na Gatsibo, asaba abarezi gukundisha abana ishuri kandi bagakorana ubwitange.

Dr Ndayambaje yasuye Ishuri Nderabarezi rya Kabarore muri Gatsibo maze akangurira abarezi kwita ku ireme ry’uburezi, gutegura imfashanyigisho n’ibitabo bikoreshwa muri iryo shuri.

Yagenzuye niba abarimu baryigishamo bafite ubushobozi, uburyo bwo kwimenyereza umwuga, amahugurwa y’abarimu n’ibindi.

Yakomereje mu Rwunge rw’amashuri rwa Bihinga aganiriza abanyeshuri ndetse n’abarezi babo, agira icyo yisabira abanyeshuri bitegura gukora ibizamini bya Leta.

Ati “Mwitegure neza ibizamini biregereje, mwige mushyizeho umwete kandi mwite ku masomo yanyu.”

Abarezi yabasabye gukora umurimo wabo bawukunze kandi abashishikariza kujya bafasha abanyeshuri ba TTC bimenyereza umwuga w’uburezi kuri icyo kigo.

Yakomereje mu Karere ka Nyagatare, asura Ishuri Nderabarezi rya Matimba n’Urwunge rw’Amashuri rwa Matimba nk’ishuri ryakira abanyeshuri bari mu imenyerezamwuga.

Muri uru ruzinduko, Dr Ndayambaje yasabye abanyeshuri kwita ku masomo biga bagatsinda neza, aboneraho no gusaba abarezi gukoresha ikoranabuhanga mu mwuga wabo.

Abarezi bo mu mashuri yasuwe bahawe impanuro n’ubujyanama

Yanababwiye ko harimo gukorwa integanyanyigisho nshya ishingiye ku bumenyi ndetse n’ibitabo byayo bizafasha gutyaza ubwenge.

Ati “Mwite cyane ku gukoresha ikoranabuhanga mu kazi kanyu, mutyaze ubwenge kandi mukundishe abana ishuri.”

Dr Ndayambaje yagize ubujyanama atanga muri aya mashuri ku bitameze neza ndetse yanahembye umwana wabaye uwa mbere mu Rwunge rw’amashuri rwa Matimba.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.