Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

REB igiye kugira uruhare mu bizamini bitangwa mu mashuri

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 05-06-2019 saa 15:46:42
Abanyeshuri barimo gukora ibizamini bya Leta

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe iterambere ry’uburezi mu Rwanda (REB/Rwanda Education Board) bwishimira urugero imitegurire n’imitangire y’ibizamini bya Leta bimaze kugeraho.

Ibibazo byagiye bivugwa mu mitegurire n’imitangire y’ibizamini bya Leta byarakemuwe kubera ingufu zashyizwe mu gukoresha ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa REB Dr. Ndayambaje Irénée, yatangarije Imvaho Nshya ko bagiye kwinjira no mu bizamini bitegurwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye hagamijwe guhuza ibyo abana biga n’ibyo babazwa mu kizamini cya Leta, ku buryo mu gihugu hose abarimu bazaba bafite ishusho y’ibikenewe kwigishwa hagendewe ku byo abanyeshuri babazwa.

Dr. Ndayambaje yagize ati “Twinjiye mu rugamba rushya aho dushaka ko amashuri yose azajya akora ibizamini bisoza igihembwe ku rwego rw’uturere byagizwemo uruhare na REB. Ibizamini bisoza umwaka wa mbere w’amashuri abanza, uwa kabiri ukazamuka ukagera ku wa gatandatu w’ayisumbuye, tuzajya tubigiramo uruhare tubyohereze mu turere na two tubihereze ibigo.”

Ubusanzwe REB yateguraga ibizamini bisoza amashuri abanza, ibisoza ikiciro cya mbere (Tronc Commun/O’Level) ndetse n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye (S6).

Uyu mushinga watangiranye n’umwaka w’amashuri wa 2018/2019 witezweho gufasha kumenya neza niba abanyeshuri biga amasomo amwe kandi ku kigero kimwe, cyangwa abarimu babaza ibyo abanyeshuri bakabaye babazwa.

Uburyo buriho bushya bw’isuzumabumenyi ni ubudakorwa n’umwarimu w’ishuri kandi mu gihe mwarimu atanze amanota, agomba kwandika iruhande rwayo igisobanuro cy’ayo manota, agira inama umwana.

Ibizamini by’isuzumabumenyi (concours) bizajya bitegurwa n’undi mwarimu ku buryo abarimu b’ibigo bibiri bituranye bizajya byumvikana bagategura ibibazo, buri wese akabiha abana atigishije.

Igihe abanyeshuri bari mu isuzumabumenyi bazajya babazwa ibyateguwe n’umwarimu utarabigishije

Ibyo bizatuma abana bamenyera gukora ibizamini bitateguwe na mwarimu wabo ku buryo mu gihe k’ibizamini bya Leta bazaba baramenyereye.

Abatsinze ibizamini ntibagikora ingendo zo kwireba ku malisiti

Kimwe no mu zindi serivisi za REB, ikoranabuhanga ryagize uruhare mu korohereza abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta kubona amanota.

Uburyo bwo kureba amanota hifashishishijwe ikoranabuhanga bwakuyeho ubakoreshwagambere bwo gucapa lisiti y’abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta zikoherezwa mu bigo, mu turere cyangwa akanyuzwa mu binyamakuru.

Dr. Ndayambaje ati “Ntabwo umuntu wese yajya gutonda umurongo ku bigo by’amashuri, cyangwa ngo tuyamanike hano kuri REB ngo bishoboke. Abakoze ibizamini by’amashuri abanza mu mwaka ushize barenga ibihumbi 254, ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bari ibihumbi 98, na ho icya kabiri bari hafi ibihumbi 40, bose ntibaza kureba amanota yabo hano.”

Dr. Sebaganwa Alphonse Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi muri REB, yongeyeho ko ikoranabuhanga ryakuyeho n’ikiguzi abanyeshuri cyangwa ababahagarariye batakazaga mu ngendo bajya kwireba kuri lisiti.

Yagize ati “Kuri ubu muri REB dukoresha ikoranabuhanga. Ubwo ni bwo buryo bukoreshwa mu kubarura abana bose bakora ibizamini, hagaragazwa imibare y’ibyiciro byose.”

Dr Sebaganwa Alphonse wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi

Ikoranabuhanga ryagabanyije n’ingengo y’Imari REB yatakazaga mu mu kwandika amalisiti no kuyageza hose mu gihugu hose. Ubu ntibigikenewe kuko buri wese ashobora kwireba kuri telefoni igendanwa, cyangwa kuri mudasobwa yibereye no mu rugo.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bugabanya amafaranga yakoreshwaga n’abakozi ba REB bajya kwandika abana bazakora ibizamini bya Leta.

Ibizamini bitegurwa hashingiwe ku nteganyanyigisho nshya

Ibibazo bitegurwa hagendewe ku nteganyanyigisho nshya ishingiye ku bushobozi nk’uko ikoze kuri ubu, ikaba ifasha umunyeshuri kugira ubumenyi, ubumenyi ngiro ndetse n’ubukesha.

Abakozi ba REB bajya hamwe bagategura ibibazo byose bishoboka bijyanye n’ibyo abana bize, nyuma yabo hakaza irindi tsinda rireba niba ibibazo byabajijwe bijyanye n’integanyanyigisho nshya kandi bikaba bifite n’ibisubizo byabyo.

Dr. Sebaganwa avuga ko isomo rimwe rishobora gukorerwa nk’ibibazo 100 ariko hakazavamo ibibazo 10 cyangwa hejuru yabyo bitewe n’isomo.

Ibyo bibazo bike bigera ku 10 bitoranywa n’umuntu umwe, hirindwa ko hari uwamena ibanga kuko bigiye hanze byabazwa uwabitoranyije kuko ni we wenyine waba wabisakaje.

Kugira ngo abanyeshuri bafashwe kutazongera kwibura ku malisiti mu gihe batsinze ibizamini bya Leta, kuri buri murenge. Hazashyirwa umukozi ukorera Irembo uzajya abafasha kumenya ko imyirondoro yabo iri mu ikoranabuhanga, ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bahugurwa byimbitse ku bijyanye no kuzuza amalisiti y’abana.

Inota fatizo ryasimbuwe no gushyira abana mu byiciro

Dr. Sebaganwa avuga ko kugena inota fatizo bihinduka bitewe n’uburyo abana batsinze ikiciro iki n’iki, isomo iri n’iri cyangwa “combination” iyi n’iyi. Iryo nota na none rijyana n’imyanya iri mu mashuri ikiciro kigiye kwimukiramo. Ikindi n’uko umuntu yavuga ko atari inota fatizo ahubwo ari ‘icyiciro fatizo’ ku batsinze, bikaba bijyana no kureba ubushobozi bw’abana bagashyirwa mu cyikiro kimwe kuko bafite ubushobozi bumwe.

Urugero nk’abafite kuva ku manota 80% kugeza ku 100% bagashyirwa mu kiciro kimwe, abagize 70% kugeza 75% 80% na bo bagashyirwa mu kindi cyiciro bityo bityo. Impamvu yo gushyira amanota mu byiciro ni uko abana barushanwa inota rimwe cyangwa 2 usanga baba bameze nk’abanganya ubushobozi kuko hari igihe umwe aba yibeshye gato.

Ikindi ni uko hazajya harebwa impamvu umunyeshuri yatsinzwe hatagendewe ku manota gusa, hakarebwa icyamufasha hagamijwe gukemura ibibazo byatumye atsindwa. Gusibira rero ntabwo ari cyo gisubizo nyacyo igihe cyose. Gusibira nabyo birashoboka bibaye ngombwa ariko hitaweho cyane icyafasha umwana umunyeshuri gukomeza neza no mu myaka iri imbere.

Dr. Sebaganwa agira ati: “Hari igihe usibiza umwana agahungabana bikageza aho yumva adashaka kwiga ndetse akareka ishuri.”

Na none kandi harashyirwa ingufu mu kubahiriza umubare w’abana biga mu ishuri, hirindwa ubucucike mu ishuri kugira ngo mwarimu ajye abasha kumenya ubushobozi bwa buri wese.

Bityo hakomeje kubakwa ibyuma by’amashuri ahatandukanye mu gihugu hagamijwe guca gahunda ituma abanyeshuri b’amashuri abiri basangira icyumba kimwe, bamwe bakaza mbere ya saa sita abandi bakaza nyuma ya saa sita.

Hari kandi gahunda y’igitabo kuri buri mwana hirindwa ko abana barenze umwe basangira igitabo. Ibitabo bisigaye byandikirwa mu Rwanda ndetse n’imfashanyigisho za mwarimu.

Ibitabo by’icyongereza, Imibare n’Ikinyarwanda bizaboneka kuri buri mwana mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza.

Umuyobozi Mukuru wa REB Dr. Ndayambaje Irénée, ahamya ko gutanga ibitabo bizafasha mu gushyigikira ireme ry’uburezi mu Rwanda, kuko abana bize mu myaka itatu ibanza baba bubatse umusingi w’ireme ry’uburezi.

Ati ” Hariya ni ho ruzingiye aho umwana aba akeneye ubumenyi bufatika. Ni ngombwa kumanuka tukagira igitabo kuri buri mwana hanyuma guhera mu wa kane kuzamura tukagera ku gitabo gisangira abana batatu, mu gihe imyaka ishize twabaga dufite abana batanu kuri buri gitabo.”

Ibyo bitabo bigomba kuba biri mu rubuga rwa internet rwa REB ku buryo ushatse kubisoma abibona ndetse n’abafite Mudasobwa bakabasha kubisoma.

Abanyeshuri basoza amashuri abanza biteguye gukora ikizamini cya Leta

Abanyeshuri mu bizamini bya Leta bazajya baba biteguye gukora ibibazo by’abarimu batabigishije

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

2 Comments on “REB igiye kugira uruhare mu bizamini bitangwa mu mashuri”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.