Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

REB: Guhera muri 2022 itangira ry’amashuri rizasubira muri Nzeri

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 18-03-2019 saa 17:51:30
REB: Guhera muri 2022 itangira ry’amashuri rizasubira muri Nzeri

Nihatagira igihinduka, umwaka w’amashuri uzongera ujye utangira muri Nzeri kuva muri 2022, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi.

Dr Ndayambaje Irenée uyobora REB yabihamirije Imvaho Nshya, mu gihe byahwihwiswaga, bamwe bavuga ko byegereje, abandi bakavuga ko bidashoboka.

“Twatangiye gukora ibishoboka ngo guhera mu mwaka wa 2022 amashuri yose abanza n’ayisumbuye azasubira gutangira mu kwezi kwa kenda kandi tuzabigeraho.”

Yakomeje agira ati, “Tuzakora ku buryo ibiruhuko by’abanyeshuri bizajya bigenda bigabanuka aho mu myaka ine iri imbere bizaba bishobotse ko umwaka w’amashuri utangira muri Nzeri.”

Dr. Ndayambaje kandi yavuze ko bigiye gukorwa hagamijwe guhuza umwaka w’ingengo y’imari n’itangira ry’amashuri.

Asobanura ko wasangaga abanyeshuri batangira amashuri hagati mu mwaka w’ingengo y’imari mu gihe kandi haba hari byinshi bikenewe mu gihe k’itangira ry’amashuri kandi bikeneye ingengo y’imari.

Umuyobozi Mukuru wa REB kandi avuga ko gushyira itangira ry’umwaka mu kwezi kwa kenda bizakorwa hagamijwe kugabanya igihe abana bamara bategereje kujya muri kaminuza, aho asanga ari kirekire cyagombye kugabanywa kugira ngo abana bareke guta umwanya bicaye ngo ahubwo bige ndetse bage no ku isoko ry’umurimo bidatinze.

Ku kijyanye n’ibitekerezo bya bamwe ko umwaka w’amashuri uzasubira mu kwezi kwa kenda mu rwego rwo gufasha abana kutiga mu gihe k’impeshyi, Dr. Ndayamabaje yabiteye utwatsi, avuga ko icyo batakibonaga nk’ikibazo cyatuma umwaka uhinduka kuko no mu bindi bihugu birimo na Sudani y’Amajyepfo biga muri icyo gihe kandi bafite igice kinini cy’ubutayu, ashimangira ko ahubwo ari mu buryo bwo guhuza umwaka w’ingengo y’imari no kugabanya umwanya abasoje amashuri yisumbuye bamara batarajya muri kaminuza.

Kubishyira mu bikorwa ngo ntibizasaba kugabanya amasomo abanyeshuri biga cyangwa ngo igihe cyo kwiga kigabanywe, ahubwo ngo ibiruhuko byajyaga bimara amezi abiri rimwe na rimwe arenga bizagabanywa bimare ukwezi kumwe kandi gukosora ibizamini bya Leta bizajya byihutishwa nk’uko byagenze uyu mwaka ushize w’amashuri, aho abana bahawe amanota y’ibizamini bya Leta mu mwaka umwe n’uwo bizemo, bagatangira amashuri mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa mbere.

Umuyobozi Mukuru wa REB avuga ko izi ngamba ari zimwe muri nyinshi zigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri, ngo kuko iyo abantu bakoze mu buryo bwiza barushaho gukora neza ari nabyo biganisha ku ireme ry’uburezi ryifuzwa.

Dr. Ndayambaje yavuze ko iki cyonyine atari cyo cyateza imbere ireme ry’uburezi kuko ngo kurigeraho bisaba ibintu byinshi n’igihe kuko ari urugendo.

Ati “Niba abana basoje amashuri yisumbuye batangiye kaminuza badatinze bakibuka ibyo bize, ingengo y’imari ikenerwa mu burezi ikabonekera igihe bitewe n’umwaka w’ingengo y’imari utangira muri Nyakanga amashuri nayo agatangira muri Nzeri, byafasha gukemura byinshi mu burezi.”

Abanyeshuri n’abarezi bo bishimira ko hari gahunda yo kuzasubiza itangira ry’umwaka w’amashuri mu kwezi kwa kenda kuko bo basanga bizafasha abanyeshuri kutiga mu gihe k’impeshyi, abarezi na bo bishimiye kutigisha muri icyo gihe kitoroheye impande zombi ndetse n’ababyeyi ngo muri icyo gihe bakunze kuba bari mu isarura bakeneye uwo basiga mu rugo.

Batete Anne Marie ni umubyeyi, agira ati “Gusubiza umwaka mu kwa kenda mbishimiye ko bizatuma abana bacu batongera kwiga mu gihe k’impeshyi kuko kigoye, kandi mu mpeshyi abahinzi benshi tuba turi mu gihe k’isarura no guhunika umusaruro, aho tuba dukeneye n’abo dusiga mu rugo ngo twibere mu mirimo y’isarura. Iyo tumaze gusarura kandi ni bwo n’amafaranga aboneka bityo tukabasha kwitegura kohereza abana ku ishuri dufite amafaranga y’ishuri n’ay’ibikoresho.”

Kayiranga Valens ni umurezi, avuga ko kwigisha mu gihe k’impeshyi biba bitoroshye kuko usanga ubushyuhe butuma abana bacika intege kongeraho amafunguro ashyushye baba bafashe saa sita, maze bagera mu ishuri bagasinzira umwarimu akamera nk’urimo kwivugisha.

Avuga kandi ko bizaborohereza na bo nk’abarezi kuko ubwo bushyuhe bugera ku banyeshuri ngo na bo butabasiga, izuba ryinshi ryaka muri icyo gihe ntirituma bakora neza.

Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 15 Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, Nzakamwita Servrien yasabye ko umwaka w’amashuri wasubira mu kwezi kwa kenda abana bakareka kwiga mu mpeshyi kuko haba hari ikibazo cy’amazi amavomo adafite ahagije, kongeraho ko muri icyo gihe ari bwo muri Kiliziya Gatolika haba hari amasakaramentu anyuranye, bityo mu gihe abanyeshuri biga ntibikorwe neza cyangwa ugasanga biteye imbogamizi ababyeyi kuko bahesha amasakaramentu abandi bana bari ku mashuri bigatuma abavandimwe babo batabafasha kwizihiza iyo minsi mikuru.

Gusa Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje, avuga ko atari ibyo byifuzo by’ababyeyi, abana n’abarezi bashingiyeho mu gusubiza itangira ry’umwaka w’amashuri mu kwezi kwa kenda, ko ahubwo hari ibindi byari bikenewe kurusha ibyo, ari byo byavuzwe haruguru.

REB: Guhera muri 2022 itangira ry’amashuri rizasubira muri Nzeri

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

4 Comments on “REB: Guhera muri 2022 itangira ry’amashuri rizasubira muri Nzeri”

  1. None se ubu bizaba bijyanye na gahunda ya East Africa community! Ndakeka tugumye gutya ntacyo byaba bintwaye njye nk’umurezi

  2. Iyo gahunda ninziza cyane kuberako hari amezi umwana yigamo mabo harimo izuba ryinshi ndumv twBashimira kugitekerezoo cyanyu

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.