Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Guha imyanya abanyeshuri bajya mu wa kane kuki byatinze?

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 08-01-2019 saa 15:45:59
Umuyobozi wa REB, Dr Ndayambaje Irenee. Ifoto/TNT

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irenee atangaza ko gutanga imyanya ku banyeshuri baziga mu mwaka wa 4 byarangiye.

Asobanura impamvu byatinze, yavuze ko byaratindijwe no gusesengura ubusabe bwa buri munyeshuri, hanashingirwa ku manota afite n’imyanya iri mu mashuri.

Dr Ndayambaje yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, aho yagize ati: “Twamaze gutanga imyanya ku banyeshuri barangije ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ababyeyi bashobora gutangira kureba amashuri bahawe n’amashami boherejwemo, ntibatekereze ko byatinze kuko byari birimo umurimo utoroshye.”

Umuyobozi Mukuru wa REB yagaragaje ko gutanga amashuri ku bana bajya mu wa mbere byoroshye kuko gusesengura ubusabe bwabo n’amanota baba babonye binyuranye no gutanga imyanya mu mashuri hashingiwe ku manota, imyanya ihari n’amashami basabye.

Dr Ndayambaje kandi yagarutse ku bashobora kugira icyo babaza mu gihe baba badasobanukiwe, ko REB yiteguye kubakira no kubasubiza, ndetse ngo hari n’abakozi ba REB mu turere tunyuranye bashinzwe kwakira ibibazo by’ababyeyi.

Ngo ariko ibibazo byose byabazwa, ntibisubiza inyuma itangira ry’amashuri riteganywa tariki ya 14 Mutarama 2019 kuko buri mwana agomba kuba yageze ku ishuri kuri iyo tariki ivuzwe haruguru.

Umuyobozi wa REB ariko anenga ababyeyi baza gusaba guhindurirwa ibigo abana bahawe nta mpamvu igaragara batanga nk’uburwayi cyangwa indi yumvikana.

Yagize ati “Impamvu duha agaciro ni iy’uburwayi gusa, na bwo bigaragazwa n’impapuro za muganga zerekana uburwayi afite butuma atabasha kujya kwiga kure y’ababyeyi cyangwa kwiga ahantu hari imbeho mu gihe uburwayi afite buzirana na yo n’ibindi.”

Yasabye ababyeyi gukomeza gutegurira abana kujya ku ishuri badakererewe kuko hari ibihano biteganyirizwa abatagereye igihe ku mashuri.

Gusa n’ubwo imyanya yatanzwe, hari abanyeshuri bataramenya aho baziga kuko banyura mu nzira y’ikoranabuhanga ntibagire icyo babona, bakaba basaba REB ko yabafasha cyangwa abatibona bakongera guhabwa imyanya kuko batarayibona.

REB ivuga ko abafite ikibazo bakwiye kwegera ibiro by’uturere kuko hariyo abakozi b’iki kigo bafite inshingano zo gufasha abatarabasha kubona amashuri boherejwemo.

Umuyobozi wa REB, Dr Ndayambaje Irenee

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.