Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

REB: Amahugurwa ahoraho azajya ahera ku rwego rw’ishuri kugera ku rw’akarere

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 03-02-2018 saa 10:22:09
Abafatanyabikorwa mu burezi bari bitabiriye amahugurwa ku ireme ry'uburezi

Nzitabakuze Claudien, Umuyobozi wungirije mu Kigo k’Igihugu cy’uburezi (REB), ushinzwe imicungire n’iterambere ry’abarimu, aratangaza ko amahugurwa ahoraho agiye kujya aba kuva ku rwego rw’ishuri kugera ku rw’akarere mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi.

Abafatanyabikorwa mu burezi bari bitabiriye amahugurwa ku ireme ry’uburezi

Ibi Nzitabakuze yabitangarije mu nama y’umunsi umwe yamuhuje n’abafatanyabikorwa mu burezi barimo abayobozi b’uburezi mu turere, abayobozi b’uburezi mu mirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri bahagarariye abandi, n’abandi bafatanyabikorwa baturuka mu miryango mpuzamahanga.

Yagize ati “Kugira ngo uyu mushinga ukomeye wo kunoza ireme ry’Uburezi ugere ku nshingano zawo, ni uko inzego zose zifitanye isano n’Uburezi, guhera ku rwego rw’Akarere kugera ku ishuri, ziwugira uwabo. Hagomba kubaho ubufatanye bw’izo nzego zose, REB yiteguye kubaba hafi.”

Yavuze ko abitabiriye iyi nama barebeye hamwe uburyo bwo gukemura ibibazo birebana n’ireme ry’uburezi bifashishije integanyanyigisho nshya ishingiye ku bushobozi.

Ati “Byose birasaba ko bashyira imbaraga hamwe, bagahanahana ubumenyi ndetse bakagirirana ingendoshuri. Ibyo birasaba ko bategurira hamwe amahugurwa, dore ko usanga basangiye ibibazo kandi bakishakamo ubushobozi batarindiriye inkunga iva muri REB cyangwa ahandi.

Yemeza  ko  ayo mahugurwa azajya atangirwa ku rwego rw’ishuri, Akagali, Umurenge n’Akarere.

Uhoraningoga Eric uyobora ishuri ribanza rya Munyaga Protestant ryo mu Murenge Munyanga, Akarere ka Rwamagana, yashoboye kwerekana ko imitsindire myiza y’ishuri ari ugukorana umwete hamwe no gukurikiza amabwiriza yahawe nyuma y’amahugurwa atandukanye ndetse n’inama yagiye ahabwa n’inzego z’abafatanyabikorwa nka JICA. Uhoraningoga yatangiye kuyobora ishuri ribanza rya Munyaga mu mwaka wa 2006 icyo gihe nta munyeshuri n’umwe watsindaga mu kizamini cya Leta.

Ingamba y’ingenzi yafashe kwari ugukurikiza amabwiriza arebana n’amahugurwa ajyanye n’imyigishirize mishya ishingiye ku bushobozi: buri munsi wa gatatu nyuma saa sita, umwe mu barimu yigisha isomo, abandi bose bakarikurikira.

Avuga ko iyo rirangiye, barisuzumira hamwe maze bagatanga ubugororangingo. Ingamba ya kabiri yafashe ni ukuba hafi y’abanyeshuri ndetse n’abarimu.  Ati “Mu gitondo bose bagombaga kuba bageze ku ishuri bagatangira gutegura amasomo  y’umunsi.”

Yemeza ko ingamba ya gatatu yafashwe kwari ugukora ingendoshuri ku bigo by’amashuri byo muri Rwamagana ndetse n’ibyo mu migi nka Kigali naho iya kane yafashwe ni ugukorana inama n’ababyeyi, nk’abafatanyabikorwa bakomeye.

Ati “Ku bw’ibyo  rero ishuri  ribanza rya Munyaga Protestant riri mu mashuri y’intangarugero mu karere riherereyemo.”

Ubuyobozi bwa REB bufite ikizere ko aya mahugurwa naramuka akozwe  nk’uko byifuzwa azahindura isura y’uburezi mu Rwanda, ireme ry’uburezi rikajya ku rwego rushimishije.

 

 

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.