Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

REB: Abakobwa biga mu mashami ya STEM bafite amahirwe 1000

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 14-01-2019 saa 08:39:51
Tusiime Angelique, umuyobozi wungirije wa REB

Abakobwa biga mu mashami y’ubumenyi n’ikoranabuhanga (STEM) bafite amahirwe 1000 yo kugera kuri byinshi bifashishije ubumenyi.

Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi wungirije w’Ikigo k’Igihugu cy’uburezi (REB), Madamu Tusiime Angelique, ubwo yasuraga abakobwa biga mu mashami y’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu mwiherero bakoreye mu ishuri ryisumbuye rya FAWE.

Uyu mwiherero w’iminsi 6 ufite insanganyamatsiko igira iti ‘bakobwa bateye intambwe mu bumenyi n’ikoranabuhanga bafite amahirwe miriyoni’, wabaye ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).

Muri uyu mwiherero Tusiime yabwiye abakobwa bawitabiriye gushyira imbaraga mu masomo biga bagatsinda neza, bityo bakazakomeza mu kiciro cy’amashuri makuru biga ibyo igihugu gikeneye kugira ngo ejo bazabe abayobozi beza kandi bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: “Mukomereze aho bakobwa beza bahisemo kwiga ubumenyi n’ikoranabuhanga, mwahisemo kuvanaho ibyabazitiraga mu kwiga, kuri ubu bimaze kugaragara ko namwe mushoboye kandi nta n’impamvu yo kutiga ngo mugere kure kuko Leta yabahaye amahirwe yose, namwe rero nimuyabyaza umusaruro.”

Yasabye aba bakobwa kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, inda ziterwa abangavu, gushaka imburagihe n’ibindi.

Imwe mu mpamvu y’uyu mwiherero, nk’uko Tusiime abivuga ngo ni ugushishikariza abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye gukunda amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga no kwiga muri ayo mashami nk’umuhamagaro wabo.

Yongeyeho ko umwiherero ugiye kongera imbaraga abakobwa biga ubumenyi n’ikoranabuhanga bakazavamo abagore b’abanyabumenyi n’abenjenyeri, bigatuma n’abandi babareberaho bakabafataho urugero.

Ati “Kwigisha abana b’abakobwa ubumenyi n’ikoranabuhanga, bizatuma bavamo abahanga mu by’ubumenyi n’abenjenyeri, bagafasha igihugu gutera imbere ndetse bagatera imbaraga n’abakibyiruka gukomeza gukunda siyansi.”

Abanyeshuri bari bitabiriye uyu mwiherero na bo basanga ari iby’igiciro gikomeye kwiga siyansi uri umukobwa, ndetse ukanaminuza, bemeza ko impanuro bahawe mu mwiherero bazazikurikiza kandi ko bazagenda bashishikariza n’abandi bana b’abakobwa kwiga amashami ya siyansi n’ikoranabuhanga kuko biri mu byifuzwa n’igihugu.

Ineza Ange ni umwe mu bitabiriye uyu mwiherero, yagize ati “Nishimiye kuba ndi kumwe na bagenzi bange biga mu mashami y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, tukaganirizwa n’abantu bakuru kuri twe batwereka amahirwe dufite mu kwiga muri aya mashami.”

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko kwiga siyansi ari kimwe no kwiga andi masomo, akaba atumva impamvu abakobwa bayitinya kuko ngo byose bisaba gukunda isomo, kuryiyumvamo no kumenya icyo ushaka.

Abitabiriye umwiherero ni abakobwa 170 biga mu mashuri anyuranye y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, bakaba baratsinze neza ndetse n’abarezi 17 bigisha mu myaka ya 2 y’amashuri yisumbuye (S2).

Ubwo yashyiraga ahagaragara amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ikiciro rusange, Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene yatangaje ko abana bazajya batsinda neza ibizamini bya Leta ku manota ya mbere bazajya bafashwa kwiga ikoranabuhanga muri santere yabugenewe iherereye mu Karere ka Nyabihu, abazitabwaho akaba ari abatsinze neza imibare n’ubugenge, ibi byose bikaba biganisha mu gufasha abana b’u Rwanda gutera imbere mu bumenyi n’ikoranabuhanga.

Tusiime Angelique, umuyobozi wungirije wa REB

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.