17°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

RDRC ikomeje gucogoza imitwe yitwaje intwaro mu mahoro

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 16-12-2019 saa 08:57:47
Mukantabana Seraphine atanga impamyabushobozi ku munyeshuri warangije kwiga imyuga muri TVET i Mutobo, Ukwakira 2019

Muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere (NST1), Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC) ikomeje gushyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije guhamagarira abari mu mitwe yitwaje intwaro kuzishyira hasi.

Mu kiganiro Umuyobozi wa RDRC Mukantabana Séraphine yagiranye n’Imvaho Nshya, yatangaje ko guharanira amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari ari yo mpamvu nyamukuru Komisiyo yagiyeho.

Avuga ko hari Abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDRC) n’abakivovotera mu bindi bihugu bakeneye gufashwa bakaza gufatanya n’abandi kubaka urwababyaye.

Mukantabana yagize ati: “Ikerekezo cyacu muri Gahunda ya Guverinoma NST1 ni ukurushaho kurandura imitwe yitwaje intwaro, guharanira ko abantu bose bari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bivovotera muri ayo mashyamba bagamije guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda, ubwabo babireka ku bushake bwabo bagataha bakaza kubaka Igihugu cyabo. Komisiyo nta mbaraga zindi yakoresha uretse gukomeza kubumvisha no gukorana n’ibihugu barimo kugira ngo dufate ingamba zabafasha gushyira intwaro hasi bagataha.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rukomeje ubufatanye n’ibihugu bikigaragaramo iyo mitwe yitwaje intwaro hagamijwe gushaka uko amahoro arambye yagarurwa mu karere k’Ibiyaga Bigari, n’abahoze ari abasirikare no mu mitwe itandukanye yitwara gisirikare bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Ubwitange bwa RDRC bwahesheje u Rwanda igihembo

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo 2019 ni bwo ubuyobozi bwa RDRC bwashyikirijwe igihembo k’ishimwe kubera ubudashyikirwa yagaragaje mu kubaka amahoro, ubumwe n’ubwiyunge ndetse no guharanira imibereho myiza y’abahoze ari abasirikare baturutse mu mitwe itandukanye.

RDRC yatangiye izo nshingano mu mwaka wa 1997 ubwo hagabanywaga abari mu ngabo z’u Rwanda (RDF), mu 2001 hakurikiraho gusezerera abavuye mu mitwe ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi.

Mu myaka 18 ishize abahoze mu mitwe yitwaje intwaro bafashijwe gusubira mu Muryango Nyarwanda bararenga ibihumbi 12, wateranyaho n’abahoze mu ngabo zabohoye igihugu (RPA), abasezerewe mu ngabo z’igihugu RDF, abahoze ari abasirikare ba FAR (Ex-FAR) bose basubijwe mu buzima busanzwe bakagera ku 82,000.

Abavuye mu mashyamba bafashwa mu buryo butandukanye, abakuru bakanyura mu kigo cya Mutobo giherereye mu karere ka Musanze, na ho abatarageza ku myaka y’ubukure bahoze bakorana n’izo nyeshyamba bagafashwa mu buryo bwihariye bakirwa mu kigo cyabugenewe giherereye mu Murenge wa Muhoza.

Iyo bamaze kumvwa bitabwaho bagafashwa kwakira no kwirengagiza ibyo bahuye na byo abashoboye gusubira mu ishuri bisanzwe bagahabwa ayo mahirwe, abandi bakigishwa imyuga n’ubumenyi ngiro.

Imitwe myinshi yitwara Gisirikare abasezerewe bagiye baturukamo ikorera mu Karere k’Ibiyaga Bigari cyane cyane mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyo mitwe irimo FDLR, RUD-Urunana, Mai Mai, ADF-Nalu.

Ubuyobozi bw’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubutwererane cy’Abayapani (JICA) buvuga ko bwageneye RDRC Igihembo kubera umusaruro w’ibikorwa by’iyo Komisiyo mu gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare cyane cyane abari inyeshyamba, ubu bakaba biteza imbere bakagira n’uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Umuyobozi ukuriye JICA mu Rwanda Maruo Shin, yatangaje ko batoranyije RDRC kuko mu myaka 22 imaze ishinzwe yakoze ibikorwa biramba bishimangira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda bikaba bikomeje kubera urugero rwiza amahanga, cyane cyane mu bihugu bigihanganye no kubaka amahoro.

Yagize ati: “Urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu myaka 25 ishize hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi ni igitangaza ku banyamahanga benshi.  Ibyo twagendeyeho cyane duhitamo RDRC ni uburambe bw’ibikorwa byabo n’uburyo bikomeje kubera urugero rwiza ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, muri Sudani, Somaria, Nigeria n’ahandi hakirangwa umutekano muke.”

Umuyobozi wa RDRC Mukantabana Séraphine yatangaje ko igihembo bahawe kigaragaza umuhate w’Abanyarwanda bahisemo kunga ubumwe mu kwiyubakira Igihugu mu myaka 25 ishize u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje agira ati: “Iki gihembo nubwo ari icya RDRC ariko ni icy’Abanyarwanda bose, ni icy’ubuyobozi bwacu bwitangiye kugira ngo Abanyarwanda babeho mu mahoro n’umutekano byo nkingi y’Amajyambere. Ubuyobozi bwacu bwahisemo ko Abanyarwanda twese tuba bamwe kandi tukabana mu bumwe no mu bwiyunge, kuba hari Igihugu cyakwibwiriza kigashimangira igihembo  nta kuntu tutabyishimira.”

RDRC yashimiye JICA uruhare yagize mu bikorwa bya RDRC igamije gushyira mu bikorwa gahunda y’ububanyi n’amahanga kubaka amahoro mu bihugu ikoreramo.

Abahoze ari abasirikare bafashwa kwisanga mu miryango

Mukantabana ahamya ko abavuye mu gisirikare no mu mitwe yitwara gisirikare bafashwa kwisanga mu bandi Banyarwanda ari na ko bahugurwa mu mishinga ibafasha kwiteza imbere, bakaba intangarugero mu byo bakora.

Zimwe mu nyigisho bahabwa zirimo izijyanye no gukunda Igihugu no kubumbatira umutekano. Bigishwa uburere mboneragihugu na mboneza muco bibafasha kubana neza n’imiryango y’abasivili basanga. Bigishwa kandi imyuga n’ubukorikori bakanahurizwa mu makoperative mu kwiteza imbere no guteza imbere u Rwanda.

RDRC irateganya kuvugurura Ikigo cya Mutobo cyakira abahoze mu mitwe yitwaje intwaro n’indi yitwara gisirikare cyavugururwa kikaba icy’icyicyitegererezo (Excellence) kugira ngo abari mu mashyamba n’abamaze gutahuka bagurirwe amahirwe y’ubumenyi.

Iyi gahunda ngo inajyanye no gushimangira agaciro k’ibikorerwa mu Rwanda kuko abahawe ubumenyi bazashyira ibicuruzwa byinshi ku isoko ry’u Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Abakiri mu mashyamba baracikanwe

Ubuyobozi bwa RDRC buratangaza ko abakiri mu mashyamba baba biyangiriza ubuzima mu gihe u Rwanda rwiteguye kubakira bakanafashwa gusubira mu buzima busanzwe nk’abandi bose bamaze gutaha.

Hari uburyo butandukanye bukoreshwa bwo gushishikariza abakiri mu mashyamba gutahuka burimo ikiganiro “ISANGE MU BANYU gihita kuri Radiyo Rwanda buri wa Kabiri guhera saa kumi n’ebyiri n’igice za nimugoroba (18:30) kugeza saa moya (19:00).

Iki kiganiro cyumvwa na benshi kuko Radiyo Rwanda yumvikana cyane mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo no mu bindi bihugu by’abaturanyi.

Hanakoreshwa imbuga nkoranyambaga nka za Whatsapp, Twitter, Facebook n’izindi, ariko by’umwihariko Skype ifasha kuganira imbonankubone n’abafite ibibazo n’amakenga bakahava bayashize.

Abatahuka na bo bahabwa uburyo bw’itumanaho bakavugana na bagenzi babo basize mu mashyamba bigatuma abahamagawe n’inshuti zabo bishimira gutahuka ntacyo bishisha.

RDRC inakorana n’imiryango mpuzamahanga n’Ingabo ziri mu butumwa bwa Loni mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) mu gutanga amakuru no kumenya uko Abanyarwanda babayeho mu mashyamba.

Ubuyobozi bwa RDRC burashishikariza abakiri mu mashyamba gutahuka hakiri kare kuko abageze mu Rwanda babayeho neza ku buryo barenze kuri bamwe mu bo basanze mu gihugu.

Abasubizwa mu buzima busanzwe bose bafashwa kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro, kwiga guhinga no korora kijyambere, kwibumbira mu makoperative, ikoranabuhanga no gukunda igihugu.

Basobanurirwa gahunda za Leta zibafasha kwiteza imbere, bagashyirwa mu byiciro by’ubudehe, abatishoboye bagahabwa ubufasha bwose bugenerwa abatishoboye burimo Girinka, gahunda ya NEP Kora Wigire  n’izindi.

Komisiyo ihora ku isonga mu kubakira abagenerwabikorwa bayo cyane cyane abatishoboye

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.