Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

RDF irafasha mu gukemura ibibazo by’ubucucike mu mu mashuri 

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Jun 23, 2018

Muri gahunda y’ibikorwa by’ingabo mu iterambere ry’abaturage harubakwa ibyumba by’amashuri bizafasha mu gukemura ikibazo cy’ubucucike bw’Abanyeshuri ndetse harakorwa n’ibindi bikorwa.

RDF irimo kubaka ibyumba by’amashuri (Foto RDF)

Mu bigo bimwe na bimwe usanga mu ishuri rimwe  ryigwamo n’abanyeshuri babarirwa hagati ya 60 na 80.

Iki kibazo kirimo kirakemurwa muri gahunda y’Ibikorwa by’ingabo bigamije iterambere ry’Abaturage (RDF COP 2018) ku bufatanye n’inzego z’ibigo bya Leta ndetse n’abaturage ubwabo.

Amashuri 206 arimo kubakwa mu gihugu amwe muri yo akaba ari hafi kurangira nk’ibyumba by’amashuri birimo kubakwa mu turere twa Kayonza na Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba

Habanabashaka J. Baptiste, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri ya Kagugu aherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, avuga ko ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri bikorwa na RDF ifatanije n’abaturage bikorerwa igihe.

Avuga ko icyumba k’ishuri muri G.S Kagugu usanga kigwamo n’abanyeshuri 80 agashimangira ko mu rwego rwo gukemura icyo kibazo ingabo z’u Rwanda zirimo kubaka ibyumba 12 by’amashuri bigezweho.

Ati “Ibi bizagabanya ubucucike bw’abanyeshuri muri buri cyumba k’ishuri kandi bitange umusaruro ku ireme ry’uburezi. RDF irimo gukora ibyiza kuko iterambere rihera ku banyeshuri.”

Mu rwunge rw’amashuri rwa Mbati mu karere ka Kamonyi icyumba k’ishuri kigwamo n’abanyeshuri hagati ya 60 na 70. Kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’ubucucike, ingabo z’u Rwanda, RDF, zirimo kubaka ibyumba 7 bikaba byitezwe ko ubucucike buzagabanuka, ishuri rikigwamo abanyeshuri 50. Ubuyobozi bw’iri shuri butangaza ko intego ari ukugira nibura ishuri ryigwamo n’abanyeshuri 45

Ibindi bikorwa bya RDF

Umubyeyi w’imyaka 51 y’amavuko, Mukakimenyi Epiphanie, ni umwe mu barwayi bavuwe na RDF ku bitaro bya Ruhango, akaba yari amaranye uburwayi bw’amaso imyaka 12 ariko akaba atarashoboye kubona ubuvuzi.

Avuga ko mu minsi itatu ishize yavuriwe ubuntu n’ingabo z’u Rwanda, kugeza ubu akaba ameze neza kandi yishimye. Ati “Ndishimira ibikorwa by’ingabo zacu kuko zifasha abatishoboye.”

Kuva ibikorwa by’ingabo mu iterambere ry’abaturage byatangira ku mugaragaro mu kwezi kwa Mata 2018, RDF imaze kuvura abarwayi 39,907 mu gihugu hose, abagabo basiramuwe ni 17,784  mu gihe abaturage 2,006 bipimishije ku bushake virusi itera SIDA.

Minisiteri y’Ingabo itangaza ko mu bikorwa by’ingabo mu iterambere ry’umuturage, hahinzwe hegitari 204.5 z’ibijumba, hegitari 407.6 z’ibirayi na hegitari 459.9 z’imboga zahinzwe mu gihugu hose.

Kugeza ubu harimo kubakwa inzu 1,493 mu bice bitandukanye by’igihugu n’ubwiherero 588 byose bikaba birimo kubakirwa imiryango itishoboye.

Ibikorwa by’ingabo mu iterambere ry’Umunyarwanda bikorwa ku bufatanye na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Minisiteri y’uburezi, Minisiteri y’ubuzima, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse na Minisiteri y’iterambere y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango.