21°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

RDC: Ibihumbi by’Abanyamulenge byahunze ibitero by’inyeshyamba

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 28-04-2021 saa 10:05:13

Ibihumbi by’Abanyamulenge byahunze umutekano muke, mu Ntara ya Kivu y’amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu turere twa Fizi, Mwenga na Uvira, uwo mutekano muke bikaba bivugwa ko watewe n’ubushyamirane bw’amoko butijwe umurindi n’imitwe yitwaje intwaro.

BBC yatangaje ko abo baturage bahunze ibitero bavuga ko byagabwe n’imitwe y’aba Mayi Mayi hamwe na Red-Tabara, inyeshyamba zigizwe n’Abarundi.

Ibyo bitero ngo byagabwe mu mpera z’icyumweru gishize, bituma abo bantu bahungira mu duce twa Remera, Bwegera, Rubarika no Kumutarure. Bavuga ko bamwe bishwe, abandi barasahurwa ndetse n’inzu zabo ziratwikwa.

Bamwe muri bo bahungiye mu gace ka “Plaine de la Rusizi” iyoborwa n’Umwami w’Abarundi, Ndabagoye Kinyoni Richard, wavuze ko intambara yaturutse ku bushyamirane burangwa hagati y’amoko bukomeje guhera mu mwaka wa 2017. 

Imitwe yitwaje intwaro ngo ihohotera Abanyamulenge ibita Abanyarwanda, intego ikaba ari iyo kubirukana i Mulenge, kuri gakondo yabo.

Ndabagoye Kinyoni Richard yagize ati: “Barashaka kubakurayo ngo basubire mu Rwanda. Abanyamulenge na bo bihagararaho bavuga ngo bazi ko ari Abakongomani (abaturage ba RDC) kandi i Mulenge ni iwabo ntibashobora kuhava. “

Yakomeje ashimangira ko abamaze guhunga ibitero n’urufaya rw’amasasu ari benshi cyane hakaba hakomeje ibarura kugira ngo hamenyekane neza umubare ukeneye guhabwa ubufasha, cyane ko ngo abenshi muri bo bari kurara hanze ndetse badafite n’ibyo kurya.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.