Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

RDC: Barasaba ko umukandida ushyigikiwe na Kabila avanwa mu biyamamaza

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 10-11-2018 saa 11:13:54
Emmanuel Shadary

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), bamwe mu banyapolitiki bo ku ruhande rutavuga rumwe na Leta, na bamwe mu bakandida ku mwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018, basabye ko kandidatire ya Emmanuel Ramazani Shadary ivanwa kuri lisite y’abazahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Bavuga ko yatangiye kwiyamamaza igihe cyagenwe kitaragera. Ngo anakoresha muri kampanye abakozi ba Leta n’umutungo w’igihugu ku gikorwa kiri mu nyungu ze bwite.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku bufatanye bw’ababatavuga rumwe na Guverinoma ya RDC ku itariki 7 Ugushyingo, nk’uko bitangazwa na Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI), Shadary umukandida watanzwe na Perezida Joseph Kabila Kabange ngo yatangiye ibikorwa bya propaganda no kwiyamamaza kandi icyo gikorwa giteganyijwe gutangira ku wa 22 Ugushyingo.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’abakandida ku mwanya wa Perezida barimo Freddy Matungulu, Martin Fayulu, Vital Kamerhe na Noël Tshiani, basabye ko Shadary umukandida w’ihuriro ry’imitwe ya politiki iri ku butegetsi yashyikirizwa ubutabera kugira ngo kandidatire ye ivanwe ku rutonde.

RFI iti « Bararega umukandida wa FCC (Front Commun pour le Congo), ihuriro ry’imitwe ya politiki riyobowe na Joseph Kabila, gukoresha abakozi ba Leta n’umutungo w’igihugu ku byo bise kwiyamamaza hataragera (campagne électorale anticipée). Baranasaba ko Bruno Tshibala yegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, kuko ari mu itsinda ry’abazamamaza Ramazani Shadary ».

Emmanuel Shadary

Uruhande rw’imitwe ya politiki ishyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Kabila, ngo rwatangaje ko iki kirego cy’uko abantu bari muri Guverinoma batagomba kuba mu bamaza kidafite ishingiro na gato kuko nta tegeko ribibuza.

RFI ikomeza itangaza ko iryo tangazo ry’abagize opozisiyo ya Kongo-Kinshasa, ngo ryanashyizweho umukono n’abanyapolitiki bangiwe guhatanira kuba Perezida nka Adolphe Muzito.

Iti « Moïse Katumbi na Jean-Pierre Bemba bari hanze ya RDC, bahagarariwe n’intumwa zabo muri uwo muhango wo gusinya itangazo risaba ko Ramazani Shadari akurwa mu ba kandida bazapiganirwa kuba Perezida, kubera ibyaha bamushinjije haruguru » RFI ngo yabajije Félix Tshisekedi wa UDPS kuri telefone igendanwa icyo avuga kuri iryo tangazo bagenzi basinye agira ati « Nshyigikiye ijana ku ijana iryo tangazo ».

Ikinyamakuru Jeune Afrique (J.A) na cyo cyagarutse kuri iryo tangazo ry’abatavuga rumwe na Guverinoma ya RDC basaba ko umukandida Emmanuel Ramazani Shadary akurwa kuri lisiti y’abazapiganirwa umwanya wa Perezida.

Usabwe ibyo ngo ni CENI, Komisiyo yigenga y’amatora ya Kongo. Uyu mwuka mubi wazamutse cyane ubwo umukandida wa FCC yatangazaga urutonde rw’abazamwamamaza agashyiramo abantu bari muri Guverinoma n’abo mu nzego z’itangazamakuru, abanyamadini, abakinnyi b’umupira w’amaguru bakomeye, hanyuma bamwe bakavuga ko bisanze kuri lisiti batarabisabwe.

Pasteur Théodore Ngoyi ari na we muvugizi w’abakandida mu matora ya Perezida ati « Turasaba CENI guhana umukandida Shadary wishe ingigo ya 36 y’Iregeko ry’amatora, ribuza gukora propaganda hifashishijwe umutongo n’abakozi ba Leta n’ibigo biyishamikiyeho. Igihano kijyanye n’icyo cyaha ni ukuvana Ramazani mu bakandida bazapiganirwa umwanya w’Umukuru w’Igihugu nta kindi ».

Yasabye Minisitiri ufite mu nshingano ubugenzacyaha gushyikiriza inkiko icyo kirego kugira ngo Shadary yisobanure ku byo kwica nkana ingingo y’itegeko 36 kandi arizi.

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.