RDB yatangiye gusura ahantu hashya hatanga amahirwe mu bukerarugendo

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 25-02-2019 saa 08:50:33
Itsinda riyobowe na RDB, ririmo abafatanyabikorwa mu bukerarugendo, ubwo bari muri gahunda yo gushaka ahantu hashya mu bukerarugendo mu Ntara y'Iburasirazuba (Foto RDB)

Mu rwego rwo kongera ba mukerarugendo basura u Rwanda, itsinda ryo mu rwego rwo hejuru riyobowe n’Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Belise Kariza, basuye Intara y’Iburasirazuba mu rwego rwo kureba hamwe mu hantu hashya hatanga amahirwe mu bukerarugendo.

Iri tsinda ryarimo n’abandi bafatanyabikorwa mu bukerarugendo nk’umuyobozi wa “Rwanda Tour and Travel Association” n’Umuyobozi Mukuru wa “Rwanda Safari Guide Association” bakoreye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Ntara y’Iburasirazuba muri gahunda yari ifite intego yo kureba hamwe mu hantu hashya hatanga amahirwe ku bukerarugendo.

Ahasuwe hanyuranye harimo n’aho Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, Intwari y’Imanzi mu Ntwari z’u Rwanda yaguye nyuma yo gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990, hitwa Nyabwishongwezi. Ahandi basuye mu Karere ka Gatsibo ni ku rutare rwa Ngarama, n’umusozi wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana.

Itsinda riyobowe na RDB, ririmo abafatanyabikorwa mu bukerarugendo, ubwo bari muri gahunda yo gushaka ahantu hashya mu bukerarugendo mu Ntara y’Iburasirazuba (Foto RDB)

Mu kiganiro cyahuje abayobozi b’Inzego z’ibanze, abakora mu bukerarugendo ndetse n’abo mu rwego rw’amahoteri, avuga kuri iki gikorwa, Belise Kariza ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, yagize ati “U Rwanda ruhanze amaso amahirwe menshi aturuka mu kwagura ubukerarugendo bwarwo, gushaka ahantu hashya h’ubukerarugendo ni imwe muri gahunda. Ahantu twasuye ntihagamijwe gusa kuhateza imbere nk’ahantu h’ubukerarugendo bushingiye ku muco, ahubwo urwego rw’abikorera na rwo rukeneye gushora aha hantu mu rwego rwo kuzamura n’abahaturiye.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Fred Mufulukye, we yasabye abafatanyabikorwa batandukanye guteza imbere ahabumbatiye umuco nyarwanda, bateza imbere uburyo bw’ibikorwa remezo by’ubwikorezi ndetse n’amahoteri mu ntara ayoboye hagamijwe gukurura ba mukerarugendo benshi no kwinjiza amafaranga.

U Rwanda rwiyemeje guteza imbere ubukerarugendo ku buryo buzaba bwinjiza amadorari y’Amerika miriyoni 800 mu 2024, buvuye ku madorari miriyoni 404 kuri ubu. Kugera kuri ibi, u Rwanda rwihaye ingamba zo guteza imbere inama n’ibikorwa remezo by’amahoteri, ubwikorezi, ubukerarugendo na politiki yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ariko kandi harushaho no kumenyekanisha u Rwanda nk’ahantu h’ubukerarugendo buteye imbere.

Kugeza ubu, u Rwanda rubarirwa ku mwanya wa 3 nk’ahantu hakira inama n’ibirori nk’uko byashyizwe ahagaragara n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ritegura inama zikomeye ku Isi (ICCA: International Congress and Convention Association). Mu Rwanda ubukerarugendo bwaguriye amarembo abanyamahanga ndetse buhanga n’imirimo isaga 90 000, cyane ko bwinjiriza igihugu amadovize menshi.

 

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.