Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

RDB yasabye abitabiriye inama ya AU gutembera u Rwanda

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Mar 22, 2018

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yagaragaje ko mu Rwanda hari ahantu nyaburanga abakuru b’ibihugu kimwe n’abandi bayobozi bari bateraniye mu nama idasanzwe y’Umuryango w’Afurika Yuze Ubumwe (AU) yaberaga i Kigali bakwiye gusura.

Umuyobozi Mukuru wa RDB yasabye abitabiriye inama ya 10 idasanzwe ya AU gutembera u Rwanda

Ibi yabitangaje ubwo hatangizwaga ku mugaragaro inama ihuje abakuru b’ibihugu by’Afurika Yunze Ubumwe, ikaba yari igamije gushyira umukono ku masezerano y’isoko rimwe ry’Afurika. Ni umuhango watangijwe n’Umuyobozi w’Afurika Yunze Ubumwe, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 21 Werurwe 2018.

Akamanzi yavuze ko nubwo abateraniye mu nama bafite gahunda nyinshi zijyanye n’inama bitabiriye, bakwiye gushaka umwanya bagasura Ikigo ndangamurage giherereye iruhande rwa Hotel Serena. Ati “Ndabizi ko mufite byinshi mwateguye muri iyi nama mwajemo, ariko nimufate umwanya musure Ikigo ndangamurage giherereye hafi ya Hoteli Serena, aho mwafatiye amakarita (badges). Muzahabona ibikorerwa mu Rwanda, amafunguro ategurwa Kinyarwanda n’ababyinnyi b’imbyino nyarwanda.”

Akomeza avuga ko u Rwanda rufite pariki kandi ko bakwiye kuzisura, cyane ko nk’Abanyarwanda hari byinshi bashaka kubereka. Akamanzi yasabye abari mu nama gusura Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, bityo bakabereka amahirwe ari mu bucuruzi ikindi kandi ngo ushaka kwandikisha ikigo ke cy’ubucuruzi yakwifashisha ikoranabuhanga kandi agahita yemererwa.

Avuga ku isoko rusange ry’Afurika ryamaze no gushyirwaho umukono n’abakuru b’ibihugu 44, ari isoko rizateza imbere Afurika kuko ngo ubucuruzi buzikuba inshuro ebyiri, akibutsa ko ibigo by’ubucuruzi muri Afurika birebwa no gushyira ingufu mu bucuruzi bw’Afurika.

Akamanzi asobanura ko abikorera atari inkomoko y’ubukungu gusa, ahubwo ko ari na moteri z’uburumbuke mu gihe baba bakorana bya hafi na za Leta z’ibihugu byabo. Ati “Twizeye ko umubare munini w’abaturage b’Afurika bitarenze 2024 bazaba barimo gukorana cyane. Ubwo dukora iyi nama twabonye ubutumwa buva mu bikorera ku giti cyabo, bavuga ko bashaka gukorana n’abayobozi b’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, ni ikifuzo bafite.”

Inama zikomeye nk’izi u Rwanda rwakira, ni kimwe mu bukerarugendo bushingiye ku nama kandi bwinjiza amadovize. Umutekano, isuku, n’ubwiza nyaburanga buri mu gihugu cy’u Rwanda ni byo bituma rurushaho kugirirwa ikizere mu kwakira inama mpuzamahanga zikomeye.