Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

RDB yanyomoje amakuru yatangajwe na AP ku biciro byo gusura Pariki

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Sep 29, 2018

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwamaganye byimazeyo amakuru y’ibinyoma yatangajwe muri raporo y’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) arebana n’igabanuka ry’ibiciro byo gusura Pariki zitandukanye mu Rwanda.

Ingagi muri Pariki y’Ibirunga, ni zimwe mu zisurwa cyane na ba mukerarugendo

Impinduka mu guhabwa uburenganzira bwo gusura ingagi zagaragajwe tariki ya 06 Gicurasi 2017, RDB yari yatangaje ko abakerarugendo bifuza gusura ingagi bakanasura Pariki ya Nyungwe n’iy’Akagera nibura iminsi 3 hagati y’Ugushyingo na Gicurasi bazagabanyirizwaho 30% byongeye na 15% ku bakerarugendo bitabiriye ibiganiro bifuzaga kureba ingagi.

Ku rundi ruhande, Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, byatangaje ko amafaranga yo kwiyandikisha yagabanutseho 30% kugira ngo habeho ikizere abakerarugendo babashe kwiyongera.

Iyo Raporo ya AP igira iti: “Nyuma y’igabanuka ry’umubare w’abakerarugendo, Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yafashe ikemezo cyo kugabanya igiciro kuva mu Gushyingo kugeza Gicurasi kikagera ku madolari 1050.”

Nyuma y’ayo makuru atari impamo, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, rutangaza ko igabanuka ry’ibiciro ryamenyeshaga igabanuka ry’ibiciro ry’igihe gito cy’amezi kuva mu Gushyingo-Gicurasi kugabanyirizwa kuri 15% hamwe, ryakanguriraga kandi abakerarugendo gusura Pariki y’Igihugu y’Akagera ndetse na Pariki ya Nyungwe hamwe no gusura ingagi.

Gusa iryo gabanuka ntiryari rihuye n’ibikorwa by’igabanuka ku mubare w’abakerarugendo muri pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Byongeye kandi AP yatangaje ibi bikurikira “Kuva aho RDB itakarije cyangwa itagifite ibikorwa mu gihugu cya Uganda byagize ingaruka mu byinjizwaga n’umubare mwinshi w’abayobora ba mukerarugendo n’abandi bafite imirimo mu bijyanye n’amahoteli nk’uko urubuga rwa interineti rw’ubuyobozi bwa pariki bubivuga.”

RDB ihamya ko kuva yasohora iryo tangazo mu 2017 habaye kwiyongera k’umusaruro ukomoka ku bukerarugendo, kuko hiyongereyeho 4% ugereranyije n’uko yinjije mu 2016.

Hagati ya Gicurasi na Kanama 2018, RDB nabwo ihamya ko yinjije agera ku 983 333 by’amadolari y’Amerika bitandukanye no muri 2017 kandi igashimangira ko ubwo bwiyongere buzakomeza no mu yindi myaka.

Ubukerarugendo bugira uruhare runini mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda, bimwe mu by’ingenzi harimo kwinjiza amadovize, gukurura abashoramari bagira uruhare mu gutanga imisoro n’amahoro, dore ko 10% by’ayavuye mu bukerarugendo agenerwa ibikorwa by’iterambere by’abaturiye amapariki nko kubagezaho amazi meza, ibigo nderabuzima, amacumbi n’ibindi.