Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

RDB yahembye abashoramari 10 b’Indashyikirwa b’umwaka wa 2017

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 22-01-2018 saa 07:16:39
Ndayiragije Prosper, ibumoso, uhagarariye uruganda Africa Improved Food, ubwo Umuyobozi mukuru w'Urugaga rw'abikorera Gasamagera Benjamin yari ari kumushyikiriza igihembo cya rwiyemezamirimo w'Umwaka wa 2017

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) cyahembye ba rwiyemezamirimo 10 b’Indashyikirwa mu byiciro by’ishoramari bitandukanye, bigaragaje neza mu mwaka wa 2017 ibikorwa byabo bikaba byaragize uruhare runini mu iterambere ry’ishoramari mu Rwanda no mu mahanga.

Ndayiragije Prosper, ibumoso, uhagarariye uruganda Africa Improved Food, ubwo Umuyobozi mukuru w’Urugaga rw’abikorera Gasamagera Benjamin yari ari kumushyikiriza igihembo cya rwiyemezamirimo w’Umwaka wa 2017

Ni umuhango wabereye i Kigali tariki ya 19 Mutarama 2018 ubwo RDB yahaga ibikombe ba rwiyemezamirimo b’umwaka ku nshuro ya gatanu, mu rwego rwo kongera umuco wo guhiganwa mu ishoramari no gushishikariza abanyenganda guhanga udushya.

Mu bihembo 10 byatanzwe, birimo igihembo cy’umushoramari w’umwaka; uwohereza ibintu mu mahanga w’umwaka; uwagaragaje udushya kurusha abandi; umugore w’umushoramari w’umwaka; umushoramari muto; uwateje imbere ibyakorewe mu Rwanda cyane; abashoramari bo muri serivisi n’abashoramari bibumbiye mu bikorwa bishingiye ku nganda.

Umushoramari w’Umwaka yabaye Uruganda Africa Improved Foods (AIF), rukora ifu ikungahaye ku ntungamubiri mu Rwanda, ruzwi cyane ku bwoko bubiri bw’ifu bufasha umwana gukura neza mu minsi 1000 ibanza y’ubuzima bwe; harimo Nootri Toto na Nootri Mama.

Umushoramari mushya w’umwaka yabaye uruganda C&H Garments, rudoda imyenda rukohereza mu mahanga nk’Amerika no ku mugabane w’u Burayi imyenda yakorewe mu Rwanda. Uru ruganda rukoresha abakozi 1500.

Igihembo cy’umugore w’umushoramari w’umwaka cyahawe Nkomeje Cecile ufite ikigo cy’ubucuruzi Pharmalab Limited, uruganda rukorera mu Rwanda ibikoresho byifashishwa muri Laboratwari zo kwa muganga.

Igikombe cy’Umushoramari ukiri muto cyahawe Nshimiyimana Alexandre w’imyaka 27, ufite uruganda Sanit Wing Ltd rukora amasabune n’amavuta yo kwisiga mu rubuto rw’avoka.

Igihembo cy’uwateje imbere ibikorerwa mu Rwanda cyahawe uruganda Uzuri K&Y Designs, rwa Kagirimpundu Kevine na Ysolde Shimwe, rukora imideli yiganjemo iya Kinyafurika nk’inkweto.

Igikombe cy’umushoramari wahize abandi mu gutanga serivisi nziza cyahawe banki ya I&M Bank Ltd, ikaba na banki ikuze mu Rwanda yatangiye gukora mu 1963 kugeza ubu ifite amashami 17 mu gihugu.

Igihembo cy’umucuruzi wahize abandi mu guhanga udushya cyahawe Ignite Power Ltd, akaba ari Sosiyete y’Abongereza ikwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, agenewe gucanira uduce tw’icyaro tutaragerwamo n’amashanyarazi yo ku ngomero.

Umucuruzi mushya wohereje ibicuruzwa mu mahanga ni Norelga Macadamia Rwanda Limited, iki kigo cyatangiye mu 2005. Umwaka ushize cyohereje ibikomoka kuri Macadamia bingana na toni 75 yinjiza amafaranga y’u Rwanda 160, 125, 000.

Uruganda Rwanda Mountain Tea rwegukanye igihembo cy’umucuruzi wahize abandi mu kohereza ibicuruzwa mu mahanga.

Umuyobozi w’Ikigo RDB cyahembye abo bashoramari, Akamanzi Clare, yavuze ko bigiye gutera abandi bashoramari amatsiko yo kurushaho gukora neza no gukomeza guhanga udushya mu ishoramari ryabo ari nako abandi bashoramari bashya batinyuka kwinjira ku isoko.

Abahawe ibyo bikombe bagiye banongerwaho ibindi bihembo birimo amatike y’indege yo kujya muri kimwe mu bihugu by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), mu Bushinwa, Dubai, kwamamarizwa ku mbuga nkoranyambaga zose nka Twitter, Facebook, Yutube n’izindi no kurihirwa amatike yo kurara mu mahoteli atandukanye mu Rwanda, muri EAC no ku yindi migabane.

 

 

 

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.