Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

RDB yagaragaje amazina 23 y’abazita ingagi 23

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Sep 6, 2018

Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) rwatangaje amazina y’abazita izina ingagi ejo ku wa Gatanu tariki 07 Nzeri 2018. Umuhango wo Kwita Izina uzabera mu Kinigi mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru. Mu bazita izina, RDB itangaza ko harimo abadipolomate, abanyarwanda, ibihangange bizwi mu mupira w’amaguru, bazita izina ingagi 23.

Dr. Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria ari mu bazita izina ingagi

Amazina y’abazita Izina ingagi

Igikomangoma Sheikh Dr. Abdulaziz Ali Bin Rashid Al Nuami: Azwi nka Sheikh w’ibidukikije, wiyeguriye ubukerarugendo no kwita ku bidukikije.

Dr. Noeline Raondry Rakotoarisa: Umuyobozi wa gahunda yo kubaka ubushobozi n’ubufatanye mu Ishami rya Loni rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO).

Madame Graca Machel: Yahoze ari umugore wa Nelson Mandela nyuma aba umugore wa Perezida wa Mozambique, Samora Machel. Ni impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore n’abana.

Aliaume Damala Badara Akon Thiam: Uyu yamenyekanye cyane nka ‘Akon’, ni umuririmbyi wo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, umwanditsi w’indirimbo, umucuruzi ukora indirimbo, akomoka muri Senegal.

Samba Bathily: Umugiraneza wo muri Mali. Ni Umuyobozi Mukuru wa ‘Solekta International’ akaba n’umwe mu bakoze umushinga ‘Akon Lighting Africa’ wo gucanira Afurika afatanyije na Akon na Thione Niang.

Alexandra Virina Scott: Umwongerezakazi wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wamenyekanye cyane akina ku ruhande rw’iburyo inyuma mu ikipe ya Arsenal y’abagore. Yagaragaye inshuro 140 mu ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza ndetse ahagararira ubwami bw’u Bwongereza mu mikino Olimpiki ya 2012 yabereye i Londres.

Laureano Bisan Etamé-Mayer: Uzwi nka Lauren, yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Cameroun. Yakiniye ikipe y’igihugu ku ruhande rw’iburyo inyuma ndetse no muri Arsenal FC. Ni umwe mu bakinnyi bamaze imikino 49 badatsinzwe ‘Invincibles’.

 Strive Masiyiwa: Ni rwiyemezamirimo wo muri Zimbabwe akaba n’umugiraneza. Ni we washinze akaba n’umuyobozi mukuru w’ibigo by’itumanaho mpuzamahanga n’itangazamakuru ari byo ‘Econet Wireless’ na ‘Econet Media’.

Adrian Gardiner: Ni Umunyafurika y’Epfo washinze akaba anayobora Mantis imenyerewe cyane mu bijyanye n’amahoteli hirya no hino ku Isi cyane cyane muri Afurika.

 Michael O’Brien-Onyeka: Ni umuyobozi Mukuru wungirije w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Thomas Krulis: Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Ibigo bikomeye by’Ubucuruzi ku Isi (YPO) akaba n’Umuyobozi wa ‘Loto Investments’.

Hong Liang & Xinyu Zhang: Iri tsinda ryamamaye kubera ikiganiro cy’ubukerarugendo kinyura kuri murandasi kitwa ‘Lu Xing’ (Ku muhanda) rikora.

Hugh Fernley-Whittingstall: Visi Perezida w’Umuryango udaharanira inyungu wa ‘Flora & Fauna International’. Ni Umunyamakuru ukomeye mu Bwongereza, Umwanditsi ku mafunguro ndetse anakora ubukangurambaga ku bidukikije.

Peter Riedel: Ni Perezida akaba n’Ushinzwe Ibikorwa muri ‘Rhode Schwarz International’, Sosiyete ikora ikanacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Alexa Gray: Ahagarariye Umuryango wa ‘Gordon and Patricia Gray Animal Welfare Foundation’ uhuza abitanga mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, yibanda ku miryango ikorera muri Canada.

 Michael Wale: Umuyobozi wa ‘Kerzner International Limited’ itanga serivisi zijyanye n’iby’amahoteli.

Peter Vrooman: Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda

Dr. Olusegun Obasanjo: Yahoze ari Perezida wa Nigeria kuva mu 1999 kugeza mu 2007.

Theo Kgosinkwe & Nhlanhla Nciza: Abahanzi babarizwa mu Itsinda rizwi nka Mafikizolo. Bamaze gutwara igihembo k’Itsinda ryiza ry’umwaka muri Afurika y’Epfo (South African Music Award) inshuro eshatu.

Rao Hongwei: Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda

Odette Nyiramongi: Nyiri hoteli Paradis Malahide Resort iri mu Karere ka Rubavu.

Judith Kakuze: Yatwazaga abasura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Ari muri Komite Ngishwanama mu Muryango w’Abatwaza ba Mukerarugendo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Kakuze ni umunyamuryango mu Nama Ngishwanama y’Umurenge wa Kinigi.

Jeannette Uwiragiye: Mu 2017, yasoje ku isonga nk’umunyeshuri w’igitsina gore mu ishami ryigisha ibijyanye no Kubungabunga Amashyamba muri IPRC- Kitabi.

Mu ibarura ryakozwe, rigaragaza ko umubare w’ingagi wavuye kuri 480 mu 2010, ukagera kuri 604 mu 2016.