Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

RDB yagaragaje amavugururwa 24 azafasha koroshya ishoramari

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 05-05-2018 saa 08:47:44
Minisitiri Munyeshyaka Vincent (uwa 2 uturutse iburyo), Umuyobozi wungirije wa RDB, Hategeka Emmanuel (uhagaze), na Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe ubanza iburyo (Foto RDB)

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rufatanyije na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda rwatangaje amavugururwa 24 yakozwe mu byiciro 8, ayo mavugururwa akaba ari yo akunze gusuzumwa mu ruhando mpuzamahanga bikozwe na Banki y’Isi. Agamije koroshya ikorwa ry’ubucuruzi mu Rwanda (Doing Business).

Minisitiri Munyeshyaka Vincent (uwa 2 uturutse iburyo), Umuyobozi wungirije wa RDB, Hategeka Emmanuel (uhagaze), na Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe ubanza iburyo (Foto RDB)

Iyo basuzuma amavugurwa yakozwe n’igihugu hashingirwa ku buryo igihugu cyorohereza ishoramari, abifuza gukora ubucuruzi mu bihugu, gutangira gucuruza, kubona ibyangombwa by’ubutaka, kubona ibyangombwa byo kubaka ku buryo bworoshye, kubahiriza amasezerano akorwa mu gihugu, guca imanza z’ubucuruzi no guhagarika ubucuruzi iyo byanze.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent, atangaza ko Guverinoma yiteguye gushyira mu bikorwa iri vugururwa ariko n’ahagaragaye ko igihugu gihagaze neza bigakomerezaho.

Ati “Guverinoma yiteguye gushyira mu bikorwa iri vugururwa. Dushyize imbaraga ahaboneka umusaruro mwinshi ariko na none tukareba aho twakoze neza kugira ngo tuhakomereze nta gusubira inyuma. Amavugururwa batweretse arasobanutse kuko aragaragaza aho gushyira imbaraga. Ikindi turasaba abikorera ko bakumva aya mavugururwa.”

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri RDB, Emmanuel Hategeka, asobanura ko muri uyu mwaka bakomeje gukora amavugurura akaba yarakozwe mu mezi agera muri atandatu. Aya mavugururwa akorwa mu ruhando rw’ubucuruzi, hagamijwe kunoza uburyo ishoramari rikorwa mu gihugu.

Yagize ati “Mu by’ukuri icyo aya mavugururwa aba agamije kudufasha, ni ukugabanya inzira umuntu anyuramo kugira ngo akore ishoramari, kugabanya umwanya bitwara kugira ngo ubone ibyangombwa utangire ubucuruzi, no kugabanya ikiguzi byatwaraga. Aya mavugururwa yose rero twagaragaje, ni amavugururwa agamije kunoza urubuga rw’ubucuruzi kugira ngo ishoramari ryiyongere, abikorera babe benshi mu gihugu, u Rwanda rube igihugu kigengwa n’ishoramari mu ruhando mpuzamahanga.”

Hategeka avuga ko amavugururwa yakozwe yose akomeye kuko ngo nko mu kiciro cyo kwishyura imisoro, wasangaga abacuruzi benshi binubira kugura imashini ya EBM ariko ngo ubu hagiyeho uburyo bw’ikoranabuhanga hakoreshejwe mudasobwa cyangwa na telefoni.

Akomeza avuga ko mu yandi mavugururwa yakozwe ari uburyo bwo kubona ibyangombwa byo kubaka, mu gihe mu minsi yashize abantu bose bashaka kubaka basabaga ibyangombwa by’ibipimo by’ubutaka, akavuga ko ibyangombwa byahendaga kugira ngo babibone ariko bigatwara n’igihe.

Ati “Ubu mu mavugururwa mashya, ni uko inyubako zose zitazajya zisabwa ibyangombwa mu gihe inyubako ari ntoya itarengeje inyubako igerekeranye imwe, mu gihe hari inyubako y’ubucuruzi ntoya kandi ni nazo zikunze gusuzumwaho muri aya mavugururwa, nta bwo bazajya bakenera ibipimo by’ubutaka kuko twasanze atari ngombwa, byavuyeho.”

Ikigo k’Imisoro n’Amahoro, RRA, gitangaza ko gifite amahirwe ko umucuruzi wese ufite mudasobwa adakeneye kujya kugura imashini ya EBM kuko hari icyo bimugabanyirije ariko ngo hari n’ibyiza bishamikiye kuri iri koranabuhanga.

Komiseri Mukuru w’ikigo k’Imisoro n’Amahoro Richard Tusabe, yagize ati “Kuri twe aya ni amahirwe kuko bizafasha abacuruzi kwitabira gukoresha ikoranabuhanga rigezweho bagasohoza inshingano zabo neza, bikabagabanyiriza igihe n’ikiguzi byabatwaraga ndetse bigakuraho n’ubusumbane ku isoko, cyane ko hari n’abakoreshaga imashini nabi ugasanga bitagenda neza ku isoko bamwe basora abandi badasora.”

Aya mavugururwa akorwa buri mwaka ariko uyu mwaka by’umwihariko, RDB itangaza ko hashyizwemo ingufu kuko hakozwe amavugururwa 24 mu byiciro 8.

 

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.