Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

RDB yafashe ingamba eshatu zo kwikura mu bacunga nabi ibya rubanda

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 23-01-2019 saa 10:47:44
Emmanuel Hategeka, ubanza iburyo na Kamagaju Evelyne umuyobozi wungirije w'inama y'ubutegetsi ya RDB basobanurira abasenateri uko bacunga imari ya Leta (Foto Samuel M)

Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) rwatangaje ko rwafashe ingamba eshatu z’ingenzi zigiye gutuma batazongera kugaragara ku rutonde rw’ibigo bikoresha nabi imari ya Leta.

Urutonde rw’ibigo bikoresha nabi ibya rubanda, RDB irumazeho imyaka itatu hamwe n’ibindi bigo 11 bya Leta.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, Hategeka Emmanuel, na bangenzi be bayoboye icyo kigo, ubwo basobanuriraga komisiyo ya sena ishinzwe iterambere n’imari tariki ya 23 Mutarama 2019

Hategeka yavuze ko kuba bamaze imyaka myinshi, guhera 2012 kugeza 2017 nta raporo nta makemwa na bo ubwabo bibatera ipfunwe ariko hari ingamba babifatiye kandi zimaze kubahesha raporo imwe ntamakemwa tariki ya 30 Kamena 2017 ku micungire y’imari gusa.

Ati “Icya mbere twagombaga kureba imikorere yose yo mu kigo imbere, yatumaga habamo ibibazo, dukoresha ikoranabuhanga cyane mu gucunga imari ituruka mu bukerarugendo, amafaranga aturuka mu kwandikisha ingwate. Ibyo byose tubishyiramo ikoranabuhanga tugerageza kuziba icyuho cyose gishobora guturukamo icungamutungo ridahwitse. Twanongereye ingufu mu micungire y’imishinga ya RDB, dukoresheje agashami kabyo (single project unity) aho noneho twashyizeho ibipimo ngenderwaho byo kugira ngo imishinga yose dutangiye irangire ku gihe, ikoreshe ingengo y’imari yagenewe idasesaguwe, twongera ingufu muri ako gashami gashinzwe imishinga ndetse tugerageza no guhangana n’ibibazo by’amateka ya RDB byakomokaga mu bigo byinshi byakomatanyirijwe hamwe.”

Emmanuel Hategeka, ubanza iburyo na Kamagaju Evelyne umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi ya RDB basobanurira abasenateri uko bacunga imari ya Leta (Foto Samuel M)

Icya kabiri Hategeka yavuze bakoze ni ugushyiraho komite igenzura imicungire y’ikigo igatanga raporo ku nama nkuru y’ubuyobozi.

Akomeza avuga ko icyo kintu cyo cyatumye babona raporo ntamakemwa ya mbere babonye kuva batangira kugirwa inama n’umugenzuzi mukuru wa Leta.

Ati, “Ndetse ubu twanatangiye gahunda yo kubona ikemezo mpuzamahanga (ISO certification 9000 1) kigomba kugaragaza aho ibyuho byaba biri tukabiziba kugira ngo imicungire y’ikigo ige ku rwego mpuzamahanga.

Mu zindi ngamba RDB ivuga yafashe kugira ngo itazongera kubona amakemwa muri raporo z’umugenzuzi mukuru w’imari ni ukongera ingufu mu rwego rwo gukoresha ikoranabuhanga, bakava mu micungire y’imari muri gahunda ya mudasobwa ya Excel isanzwe ifasha abacungamutungo.

Hari kandi gushyira imihigo mu bakozi bashinzwe icungamutungo bahereye ku muyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi bakagira imihigo ijyanye no kubahiriza inama bahawe.

Ati “Izo ngamba navuze, zadufashije kubona raporo ntamakemwa umwaka w’ingengo y’imari ushize, kugera ku gipimo kiza cya 72% cyo gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Umugenzuzi mukuru wa Leta, tukaba tunateganya ko iyo gahunda igomba gukomeza n’uyu mwaka wa 2017/18 warangiye mu kwa gatandatu 2018 naho turifuza ko twafata indi ntera tukava muri raporo ifite amakemwa mu gushyira mu bikorwa inama twagiriwe naho tukaba nta makemwa nibura tukaba tuvuye ku rutonde rw’ibigo bikomeje kugira za raporo zifite amakemwa menshi.”

Abasenateri bagize iyo komisiyo bamwe bavuze ko banyuzwe n’uburyo RDB yagerageje gutera intambwe, basaba ko no mu yindi mishinga yagaragayemo utubazo byarushaho gukosorwa kandi bakongera ingamba zo kongera ishoramari.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.