Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

RDB: Umushoramari w’umunyamahanga n’uw’umunyarwanda bakirwa kimwe

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 09-05-2018 saa 06:41:17
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri RDB, Emmanuel Hategeka

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, butangaza ko abashoramari baturuka mu mahanga bafatwa kimwe nk’abashoramari bo mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri RDB, Emmanuel Hategeka

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri RDB, Hategeka Emmanuel, asobanura ko mu bijyanye no kwandikisha ikigo cyangwa isosiyete y’ubucuruzi muri RDB ko igihe bitwara umushoramari w’umunyamahanga ari nacyo bitwara umushoramari wo mu Rwanda.

Yagize ati “Ku bijyanye n’ishoramari iryo ari ryo ryose, RDB yorohereza abashoramari bose baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga nta bwo tubogamiye uruhande rumwe rw’abava mu mahanga ngo twirengagize abanyarwanda”.

Akomeza avuga ko utangira ubucuruzi wese mu Rwanda yaba ari ukwandikisha ikigo ke cyangwa isosiyeti ye, ngo igihe bimutwara ari cyo bitwara n’umunyamahanga kandi ngo ntibitandukanye. Ati “Niba umunyarwanda agiye gusaba ibyangombwa muri RDB, igihe bimutwara ni na cyo bitwara n’umunyamahanga, nta bwo rero amavugururwa agira aho abogamira kuko agamije kunoza ubucuruzi”.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri RDB, Hategeka, asobanura ko ikidakunze kuvugwaho rumwe n’abantu ngo ari uburyo abanyamahanga bakirwamo n’igihe bamara basobanurirwa ibijyanye na serivisi basaba by’umwihariko ku baje gushora imari mu Rwanda ari ubwa mbere.

Hategeka avuga ko impamvu yabyo ari uko binasaba kubanza gusobanurira abo bashoramari igihugu cy’u Rwanda kuko ngo abenshi ntibaba bakizi.

Ati “[…] gusa igikunze kuvugwa ni uburyo dufasha abatugana bavuye mu mahanga, abantu bakibaza ko tubaha umwihariko udasanzwe ariko ibyo birasanzwe kuko umushyitsi iyo aje akugana umwakirana yombi, byinshi ku gihugu nta n’ibyo aba azi bityo rero ukamuha umwanya munini kugira ngo yumve igihugu, yumve amahirwe ari mu gihugu cyane cyane ko bimwe na bimwe abanyarwanda benshi bo baba babizi”.

Avuga ku mategeko agenga abashoramari, Hategeka asobanura ko amategeko agenga ishoramari mu Rwanda yubahirizwa kandi akareba buri mushoramari hatitawe kuba yaba ari umunyarwanda cyangwa ngo ni umushoramari uva hanze y’u Rwanda. Ati “Ariko mu by’ukuri uko twakira abashoramari bose baba ari abo mu Rwanda cyangwa hanze, uburyo tubaha ibibagenerwa mu mategeko agenga ishoramari mu Rwanda, byose ni bimwe kuri bose”.

 

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.