Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

RDB: Uko ujya muri hoteli ukishyura ni ko n’igihangano cy’undi ukwiye kucyishyura

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 18-12-2018 saa 06:56:58
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu rw'Iterambere RDB, Clare Akamanzi asobanura uko Leta y'u Rwanda ishishikajwe n'iterambere ry'ubuhanzi n'ubugeni

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Akamanzi Clare, avuga ko bidakwiye ko umuntu akoresha umutungo bwite mu by’ubwenge w’abandi atabyemerewe.

Avuga ko uko udashobora kuryama ku gitanda cya hoteli utishyuye, ari na ko wakagombye kwiyumvamo inshingano yo kwishyura mu gihe ukoresheje igihangano cy’abandi.

Kugira ngo ibyo bigerweho, yasobanuye ko Leta yashyizemo uburyo bwo gufasha abahanzi cyangwa abantu bose bafite impano zitandukanye mu gihugu, buzabafasha gukuza impano zabo no kuzikora zibyara umusaruro mu buryo bw’amafaranga n’ibikorwa.

Ati “Icya mbere twashyizeho gahunda yo kurinda umutungo mu by’ubwenge, aho umuntu ufite igihangano yakoze arindwa n’amategeko kugira ngo kidakoreshwa n’umuntu atishyuye, nk’uko nta muntu ujya muri hoteli ngo afate icyumba aryame atishyuye. Icyo dushaka ni uko n’abafite ubumenyi, guhanga udushya na bo bibe nta muntu upfa kubikoresha keretse yishyuye; uko ni ko duteza imbere urwo rwego mu gihugu.”

“Ikindi hari gahunda ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, hari gahunda ya Minisiteri y’Umuco na Siporo yo guteza imbere umuco w’ubukerarugendo, ingoro ndangamurage n’izindi zitandukanye zigenda zifasha kugira ngo abantu biteze imbere.”

Akamanzi yagaragaje ko umwuga w’ubuhanzi n’ubugeni ari imwe mu myuga yinjiriza igihugu ikanatanga akazi ku batari bake.

Ahamya ko hari byinshi igihugu cyashoye muri urwo rwego n’ibindi kiri gukora n’ibyo kizakora mu gihe kiri imbere mu rwego rwo kurushaho guteza imbere abafite impano zitandukanye z’umutungo mu by’ubwenge mu Rwanda.

Yabitangaje ubwo Umuryango Imbuto Foundation ufatanyije na Minisiteri y’Umuco na Siporo, Minisiteri y’Urubyiruko n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye basozaga amarushanwa ya “Art Rwanda Ubuhanzi”, agamije kwagura impano zitandukanye z’Abanyarwanda mu byiciro byose, amarushanwa amaze amezi agera kuri 4 ashakisha abafite impano mu gihugu hose.

Yavuze ko ubukungu bushingiye ku bumenyi bugenda buzamuka aho mu mwaka wa 2008 muri RDB hari handitse ibihangano 45 gusa birazamuka, mu myaka icumi ishize hamaze kwandikwa ibihangano mu by’ubwenge birenga 2.000.

Ati “Kuva muri 45 kugera ku 2.000 byerekana ko hari ukuzamuka mu bijyanye no kuzamura impano z’abantu n’umutungo mu by’ubwenge.”

Akamanzi yavuze ko igihugu gifite ingamba zo kongera ubukungu bushingiye kuri sirivisi, ku bumenyi no guhanga udushya.

Yakomeje avuga ko ikirenze kuri ibyo hari n’andi mahirwe atandukanye yashyizweho abantu bakwiye kubyaza umusaruro ku bahanzi mu byiciro bitandukanye, zirimo umuhango wo Kwita Izina, Primus Guma Guma, Umuganura, Kigali Up n’ibindi bitanga urubuga ku banyempano b’ingeri zitandukanye bakagaragaza ibyo bakora bikagira n’umusaruro babikuramo mu rwego rwo kwinjiza amafaranga.

Akomeza agira ati “Ariko hari n’amaguhurwa atandukanye, hari ibikorwaremezo bimaze kubakwa mu gihugu, hari Sitade zubatswe, Kigali Convention Center, Kigali Cultural Village, n’ibindi bishyirwaho kugira ngo bifashe urwego rw’ubuhanzi butere imbere.

Hari n’ibindi nk’igikorwa kitwa Mice, uku tuzana inama zitandukanye mu Rwanda. Ayo ni amahirwe manini cyane, kuko inama zose ziza mu Rwanda zisaba ibintu byinshi cyane, kwamamaza, gufata amafoto, amashusho (video) n’ibindi byafasha kugira ngo urwo rwego rutere imbere.”

RDB ivuga ko ko uyu mwaka ubwawo hamaze kwakirwamo inama zigera kuri 200 hakaba n’ibigo bitandukanye bimaze kuza ku isoko ry’u Rwanda by’abikorera bifasha abafite impano zitandukanye kuziteza imbere no kugera ku isoko mpuzahanga ritari iryo mu Rwanda gusa.

Ubushake bwa Leta mu iterambere ry’ubuhanzi

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu rw’Iterambere Akamanzi Clare, yakomeje asobanura ko nyuma y’ibyo bikorwa byose igihugu cyagezeho mu gushaka abafite impano zitandukanye kuzibyaza umusaruro hari n’ibindi birimo gukorwa kugira ngo urwego rw’ubuhanzi n’ubugeni rurusheho gutanga umusaruro ku babukoramo no ku gihugu muri rusange.

Ati “Twashyizeho ikigega kitwa Rwanda Innovation Fund, kizajya gitera inkunga imishinga n’ibitekerezo byo guhanga udushya ku isoko. Ni ikigega kigiye kujyamo miliyoni 100 z’amadorari y’Amerika; Leta imaze kubona agera muri miliyoni 30 zivuye muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), Urugaga rw’Abikorera na rwo rumaze kubona miliyoni 30 kandi turimo gushakisha andi miliyoni 40 ku isoko.

Iki kigega kizatangizwa ku mugaragaro mu mwaka utaha wa 2019, kizatera inkunga imishinga yo guhanga udushya tubona uyu munsi.”

Ikindi uyu muyobozi yavuze kigaragaza ubushake bwa Leta mu iterambere ry’ubuhanzi ni ikigo cyo guteza imbere abanyempano zitandukanye kimaze kubakwa mu karere ka Kicukiro “Kicukiro Multimedia Center”, ku nkunga ya KOICA.

Iyi nyubako izafasha cyane abakiri bato bakora video, filime n’ibindi bagahuzwa n’inzobere muri byo, bagakora imishinga itandunye kugeza igihe Leta izabona uko ibahuza n’abaterankunga batandukanye bashobora gutera inkunga imishinga igaragaza uko yakunguka.

Icya gatatu ni ibiro by’abakina filime “Rwanda Film Office”, nyuma y’uko Leta ibonye ko hari Abanyarwanda benshi bamaze kugaragaza ko bitabira uwo mwuga no gushaka kuwuteza imbere kandi ukabyara inyungu ugaha akazi n’abantu benshi.

Icya nyuma Leta igiye gufashamo abahanzi ni uguteza imbere abanyabugeni bamurika ibishingiye ku muco, iteza imbere umudugudu wabyo “Kigali Cultural Village” wubatswe i Rebero, ukazafasha abanyabugeni, abaririmba indirimbo zivuga ku muco, abadoda imyenda n’ibindi bishingiye ku muco kumurika ibikorwa byabo no kubyereka ba mukerarugendo baza mu Rwanda, mu gihe ubu bisanzwe bifashisha umudugudu wabyo uri ahazwi nka Camp Kigali.

Muri ibyo kandi, Akamazi Clare yagaragaje ko hakenewe n’aho abahanzi batandukanye bashobora guhurira hakazamura impano zabo “Cultural Hubs”, nk’uko mu bindi bihugu byateye imbere mu buhanzi bikorwa, nk’uko kandi habaho aho abanyamwuga bahurira bagakuza impano zabo bakazitoza n’abato.

Umuhanzi Muyombo Thomas, wamenyekanye ku izina rya Tom Close yagiriye inama abahanzi bakiri bato ko umuntu ashobora kuririmba akaba umuhanzi mwiza ariko nanone akaba n’umuhanga mu ishuri kimwe n’uko yagira ikindi kintu ageraho bityo ntawe ukwiye kwicara ngo ategereje kuzamenyekana mu kuririmba gusa, nk’uko nawe aririmba akaba n’umuganga abikesha kwicara akiga.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, Clare Akamanzi, asobanura uko Leta y’u Rwanda ishishikajwe n’iterambere ry’ubuhanzi n’ubugeni

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.