Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

RDB: Pariki za Gishwati na Mukura zizafungurwa mu 2019

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Jul 12, 2018

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, Belise Kariza, yatangaje ko ishyamba kimeza rya Mukura n’irya Gishwati  azatangizwa ku mugaragaro nka pariki mu mwaka utaha wa 2019, ku buryo abakerarugendo baturutse hirya no hino n’abo mu Rwanda bashobora gutangira gusura ayo mashyamba, ku buryo yakwinjiza amadovize n’ubukerarugendo bukazamuka.

Kariza Belise umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB

Kariza Belise yabivugiye i Kigali ejo hashize ku wa Gatatu, mu kiganiro yahaye abanyamakuru, ari kumwe n’abahagarariye imiryango ishinzwe kurengera ibidukikije harimo inyamaswa, n’ingagi zo mu Birunga.  Kariza akaba yaratangaje ko mbere gato yo gutangiza ayo mashyamba, habanje gutegurwa igishushanyo mbonera gishingiye ku bukerarugendo cy’ayo mashyamba kimeza hamwe n’ibindi bikorwa remezo mu rwegorw’ubukerugendo.

Akomeza agira ati   “Ku ikubitiro mbere yuko igikorwa nyirizina cyo gutaha no gutangiza ku mugaragaro ayo mashyamba kimeza ya Mukura na Gishwati, hazabanza igikorwa cyo gushaka abakozi ba Pariki n’abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo, abarinzi b’ayo mashyamba, no gushishikariza abikorera bakora imirimo yo kwakira no kuyobora abakerarugendo bakora imirimo irebana n’ubukerugendo”.

Yakomeje atangaza ko urebye hari byinshi birimo gukorwa kugira ngo umwaka utaha aya mashyamba azabe yatangizwa, ku buryo abakerarugendo batangira kuyasura, bikazajyana n’inyigo yo kurushaho kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, kugira ngo uko inyamaswa ziyituye ziyongera n’aho zisanzurira haguke.