Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

RDB: Kongera ubwinshi n’ubwiza bw’ikawa ni intego dushyize imbere

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 13-02-2019 saa 15:03:58
Uhereye iburyo ni Akamanzi Clare, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Amb George William Kayonga uyobora NAEB na Ishak K. Lukenge uyobora ishyirahamwe nyafurika ry'abatunganya kawa

Clare Akamanzi uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, yashimangiye ko u Rwanda rushyize imbere kohereza mu mahanga kawa y’umwimerere.

Biri mu rwego rwo kongera amadevize u Rwanda rwinjirizwa na kawa. Yabitangarije mu nama nyafurika yiga kuri kawa, kuri uyu wa 13 Gashyantare.

Iyo nama ni ubwa 17 u Rwanda ruyakiriye, ikaba igomba kumara iminsi itatu. Ihuje ibigo mpuzamahanga bicuruza ikawa, abahinzi bayo, inzego za Leta zishinzwe ibyoherezwa mu mahanga, n’abayobozi b’ibigo bitunganya ikawa byo mu bihugu nka Tanzania, u Burundi, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Kenya, Malawi, Afurika y’Epfo, Zambia, Zimbabwe n’u Rwanda.

Akamanzi yavuze ko kongera ubwinshi n’ubwiza bw’ikawa ari intego u Rwanda rushyize imbere, bikajyana n’icyo iyo nama igamije, cyo kugira ikawa y’akataraboneka iturutse mu mutima w’Afurika.

Ati “Turashaka gukora ikawa nyinshi mu kiciro twita ‘umwimerere’, aho dusukura aho ikawa zitunganyirizwa bazironga. Ni akazi dukomeza gukora ariko cyane cyane no kongera igiciro abaturage babona ku ikawa n’igiciro gituruka hanze.”

Yakomeje avuga ko abateraniye muri iyi nama bazarenga imbibi zo gushaka abo gukorana mu bucuruzi bw’ikawa, ahubwo bazanashakira ibisubizo bimwe mu bibazo bikigaragara mu buhinzi bw’ikawa birimo icyo umuhinzi w’ikawa ayikuramo mu gihe akiyishoramo ibitari bike kandi ibiciro bikiri gito ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Urwego rw’ikawa ntiruri guhura n’ikibazo k’ibiciro gusa ku Isi, ahubwo n’ibindi bitandukanye biyigiraho ingaruka birimo n’ubufatanye mu bushakashatsi mpuzamahanga ku ikawa bugamije gushaka ibisubizo ku mahirwe ku bahinzi ba kawa mu bihugu kugira ngo bakorere hamwe, bavugurure ireme n’ubwiza bw’umusaruro.”

Uhereye iburyo ni Akamanzi Clare, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Amb George William Kayonga uyobora NAEB na Ishak K. Lukenge uyobora ishyirahamwe nyafurika ry’abatunganya kawa

Akamanzi yashimangiye kandi ko ikawa ifite uruhare mu iterambere ry’igihugu haba mu kohereza ibintu hanze kugira ngo igihugu kibone amadevise no gutanga akazi ku baturage bahinga izo kawa bakiteza imbere.

Ati “Tubona ko imiryango irenga hafi ibihumbi 355 ikura amafaranga mu buhinzi bw’ikawa bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

Mu Rwanda, mu gihe cy’imyaka itanu ishize umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi wihariye 45% y’ibyoherejwe mu mahanga, mu gihe ikawa ifitemo 19%.

Umuyobozi ushinzwe ikawa mu Kigo k’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ibyoherezwa mu Mahanga, NAEB, Dr. Gatarayiha Celestin, yasobanuye ko kohereza hanze ikawa ifite umwimerere ari ikintu bakomeje gushyiramo imbaraga kuko umuguzi uzi ko umuhinzi ari bumuhe ikawa nziza yashimye akenshi atita ku giciro gito kiri ku rwego mpuzamahanga akayimugurira ku giciro gisumbyeho.

Bamwe mu bahinzi baganiriye n’Imvaho Nshya ku nyungu bakura mu buhinzi bw’ikawa, uwitwa Kamanzi Saverine wo muri Koperative Dukundakawa i Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, yavuze ko amaze imyaka irenga 16 ayihinga none ubu akaba n’umuryango we bishyura amafaranga y’ishuri y’abana kandi biyubakiye inzu nziza.

Ahobantegeye Julienne wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Nyanza, avuga ko mu myaka mike amaze atangiye guhinga kawa atangiye kubona inyungu nini kuko abona amafaranga akagura amatungo akanambaramo.

Bose bahuriza ku mvune imwe yo muri ubu buhinzi, aho bashora amafaranga atari make mu kuyitaho bagasarura neza ariko igiciro kigakomeza kuba gito ugereranyije n’ibyo bashoyemo.

Abitabiriye inama baje mu imurikabikorwa barimo basogongera ikawa ngo bumve uburyohe bwayo

Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’abatunganya kawa y’umwimerera Ishak K. Lukenge, yavuze ko igihe inama nk’iyo yateranye bajya bazirikana guha agaciro umuhinzi wa kawa utuma miriyoni z’abantu ku Isi zishima zikagubwa neza zinywa iyo kawa.

Abatunganya ikawa y’u Rwanda basobanurira abanyamahanga umwimerere wayo

Abanyamahanga na bo bamuritse kawa yabo, aha ni ahamurikirwaga iy’abo muri Ethiopia

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.