Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

RCSP yiteguye umusanzu wayo mu gufasha u Rwanda guhagarara gitwari mu mishinga ya EAC

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Jun 27, 2019

Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta (RCSP) iragaragaza bimwe mu by’ibanze nkenerwa rishyize imbere hamwe n’ibyifuzo byaryo kugira ngo ribashe gutanga umusanzu ufatika mu gutuma u Rwanda ruhagarara neza mu ruhando mpuzamahanga rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga iba yemeranyijweho n’ibihugu biwugize.

Byagarutsweho mu nama yabaye ku wa 26 Kamena 2019, ihuza abagize Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta “Civil Society Platform” (RCSP), Urugaga Nyarwanda rw’abikorera (PSF) hamwe n’abahagarariye inzego za Leta nka RGB, MINAFFET n’abandi, igamije kureba uruhare izo nzego zishobora kugira mu bikorwa by’Umuryango w’Ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta (RCSP) Nyemazi John Bosco, avuga ko mu ntangiriro ya EAC yaje gusenyuka bitewe no kuba abaturage batari bafitemo uruhare rwabo kubera ko imiryango itari iya Leta (Civil society) yabaga  itakoze inshingano zayo.

Agira ati: “EAC mu ngingo yayo y’amasezerano ashyiraho ubumwe bw’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba mu ngingo ya 127, ivuga uruhare imiryango itari iya Leta ishobora kugira mu bikorwa bitandukanye.

Usanga hari imishinga itandukanye irebana n’ibikorwa remezo, mu burezi, ubuhinzi, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, aho hose usanga twakabaye tubigiramo uruhare ariko ugasanga ntarwo twagize rufatika nyamara tuba twatumiwe”.

Nyemazi avuga ko bagiye kureba imbaraga iyo miryango yakongeramo kandi ikongera ubushobozi bwo gusesengura ibibazo bikiri mu karere bigashakirwa ibisubizo, hari ukubaka ubufatanye hagati y’iyo miryango, PSF na Leta hagamijwe kureba uko kwihuza kw’ibihugu bigize EAC bigira akamaro gafatika ku baturage b’ibyo bihugu byose.

Nyemazi aganira n’Imvaho Nshya, agaragaza ko ku byerekeranye n’inganda ku rwego rw’Afurika, mu mwaka wa 2015 uruhare rw’inganda mu musaruro mbumbe (GDP) rwari ku kigero cya 8.2%, mu gihe hifuzwa ko mu mwaka wa 2050 icyo gipimo cyaba kibarirwa kuri 40%.

Asobanura ko imbaraga zitegerejwe kongerwamo zizashingira kureba ahagomba kuva ibikoresho by’ibanze (Real Materials), kureba uko amasoko ameze, hakaba no kongerera agaciro umusaruro.

Ati: “Nk’iyo urebye abaturage bacu mu Rwanda no muri EAC abenshi bari mu buhinzi, aho tuzareba uko twakoreshamo ikoranabuhanga ryatuma bwaguka bukagera ku rwego rushimishije kugira ngo abaturage babashe gusobanukirwa ingaruka nziza zo kuba muri uwo muryango”.

Nyemazi ashimangira ko kugira ngo ibyo bigerweho asaba Leta ko yashyira imbaraga mu kuzamura urwego rw’imikoranire hagati y’inzego zahuye zigahurira mu nama igamije kurebera hamwe imishinga iri mu muryango EAC, zigafatanya ahari imbogamizi ariko nk’abafatanyabikorwa bose bakagira uruhare rugaragara kandi rufatika muri byose.

Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) ushinzwe imitwe ya politiki na sosiyete sivile Kangwagye Justus, yashimye intambwe nziza kandi ikomeye imaze guterwa kubona Guvernoma y’u Rwanda, Sosiyete sivile, PSF byicarana bishakira hamwe ibyazamura imibereho myiza y’Abanyarwanda na EAC n’ubwo bidatunguranye.

Ati: “Ndi umutangabuhamya wo kubivuga uburyo Leta, sosiyete sivile na PSF bishobora kwicara hamwe bagatekereza gahunda abanyarwanda bifuje bashyiraho amategeko no mu bikorwa kuba u Rwanda ari ijwi rikomeye cyane mu gufatanya n’ibindi bihugu.

Kangwagye avuga ko Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ujya gusenyuka byahereye ku ntege nke zo mu muri sosiyete sivile y’ibihugu biwugize.

Ati: “Iyo sosiyete sivile ya EAC iza kuba yariyubatse ifatika bitari kugira icyo byangiza, ariko agasanga kuba igitekerezo kitaravuyeho burundu kubera ko izo nzego mu Rwanda zicarana zikaganira ku bintu byakongera gufasha abaturage ba EAC ngo bahagurukire icyo kerekezo gikomeye cyane”.

Asubiye inyuma mu mateka, Kangwagye avuga ko sosiyete sivile ari yo yaremye u Rwanda rukabaho rugakomera kandi rukagira ijambo rikomeye muri Afurika. Atangaza ko abishe u Rwanda Sosiyete sivile ari yo bishe mbere, akaba ari nayo mpamvu byashobotse ko u Rwanda rushobora gusenyuka imyaka itari hasi ya 100.

Kangwagye agaragaza ko kugeza uyu munsi mu mbaraga zo kubaka u Rwanda, abarukunda biyemeje gushyigikira sosiyete sivile ko yongera ikagira ijambo rigaragara kandi nayo ikaba imaze kwiyubaka mu buryo buhamye ari nako ikorera abaturage.

Muri rusange Kangwagye avuga ko abishe u Rwanda bakica sosiyete sivile batigeze baha amahirwe inganda ari na yo mpamvu inama zagiye zikorwa zanzuye ko abanyenganda ari bo bari gutekerezwaho kuzaba umuyoboro wo gukora impinduka za EAC kugira ngo haboneke umusaruro mu karere.

Avuga ko sosiyete sivile y’u Rwanda ifitiwe ikizere cyo gutanga umusanzu ufatika ku rwego rwa EAC kuko nta narimwe yigeze inengwa kandi buri wese asabwa uruhare rwe, RGB nayo ikabigira ibyayo mu gufasha imiryango itegamiye kuri Leta.

Nk’uko abisobanura kandi ku ruhande rwa RGB ngo bibanda ku birebana n’imiyoborere, uburyo inzego z’abikorera zuzuzanya n’imiryango itari iya Leta mu gukorera abaturage mu kerekezo igihugu kiyemeje cyo kugira ijwi rifatika mu ruhando mpuzamahanga.

Avuga ko u Rwanda aho rugereye mu miryango igenda ivuka rutabaye indorerezi ahubwo rwabaye umufatanyabikorwa w’imena, akaba ari muri urwo rwego ibihugu bigize EAC byihaye ikerekezo mu gushyira imbaraga mu iterambere ry’inganda.

Ati: “Ibyo bigamije mu guhanga imirimo myinshi, kongera umusaruro woherezwa hanze no kuziba icyuho mu byoherezwa n’ibigurwa hanze. By’umwihariko mu Rwanda hashyizwe imbaraga mu guteza imbere ibihakorerwa (Made in Rwanda), bikaba bigaragaza ko Leta itajya mu bikorwa by’amajyambere isize abikorera na sosiyete sivile kugira ngo urwego igihugu kiriho rube rwiza”. Kangwagye asaba ko ubufatanye bwashinga imizi hagati ya Sosiyete Sivile na PSF muri urwo rugendo.

Muri rusange ibiganiro byatanzwe muri iyo nama byagaragaje ko hakenewe imbaraga mu bufatanye bwa Sosiyete sivile, PSF na Leta, hakabaho gushyigikirana kugira ngo batere imbere kandi bashobore guhagarara neza mu ruhando mpuzamahanga rw’umuryango wa EAC bafasha igihugu kwesa imihigo mu mishinga yemeranyijweho.

U Rwanda rwinjiye mu muryango wa EAC mu mwaka wa 2008 rusangamo ibindi bihugu bya Kenya, Uganda na Tanzaniya, hiyongeramo u Burundi na Sudani y’Epfo, ibyo bihugu byose bikaba kugeza ubu byaremeranyije imishinga 283 igomba kuba itangira gutanga umusaruro ku baturage babyo byibuze mu mwaka wa 2020.

Abahagarariye imiryango itari iya Leta barifuza imikoranire na Leta na PSF mu kugera ku ntego zifitiye abaturage akamaro(Foto Regis)