Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

RCS: Ihuriro ry’abagore rizafasha gucengeza uburinganire

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 25-01-2018 saa 06:43:12
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Nyirasafari Esperance (Hagati), CGP Rwigamba George, Komiseri mukuru wa RCS (iburyo), Kabera, umuyobozi wungirije wa GMO na Ujeneza Jeanne Chantal, DCGP wa RCS

Ihuriro ry’abagore b’abacungagereza rizafasha gucengeza uburinganire mu murimo wabo no kubusobanurira abo bashinzwe kugorora no gukurikirana.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance (Hagati), CGP Rwigamba George, Komiseri mukuru wa RCS (iburyo), Kabera, umuyobozi wungirije wa GMO na Ujeneza Jeanne Chantal, DCGP wa RCS

Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, mu nama y’iminsi ibiri yagenewe abagore b’abacungagereza bo mu gihugu hose igamije kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore no ku rwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Atangiza iyi nama, Minisitiri Nyirasafari yavuze ko yishimiye ko Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rushinze ihuriro ry’abagore bakora uyu murimo mu rwego rwo kuza gufatanya n’Abanyarwanda ndetse n’izindi nzego mu guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore no gukumira ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagize ati “Nishimiye ko RCS nayo ishinze iri huriro kimwe n’izindi nzego z’umutekano.

Nka Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango tuzababa hafi, tuzafatanya mu byo bifuza kugiramo ubumenyi kandi tuzafatanya gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwimakaza ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.”

Nyirasafari yagarutse ku bukangurambaga bwa ‘He For She’ bureba isi yose n’u  Rwanda rurimo, Perezida wa Repubulika akaba ari mu bayobozi b’ibihugu bake babushyizeho umukono, bivuze ko ari umuhigo ureba n’Abanyarwanda nabo bakaba bagomba kubugiramo uruhare.

Yagize ati “Perezida wa Repubulika Kagame Paul ari mu bayobozi bake bashyize umukono kuri He For She, ni umuhigo rero yahize, tugomba kuwugiramo uruhare nk’Abanyarwanda mu kuwesa.”

Yavuze ko imihigo 3 ari yo u Rwanda rwihaye irimo kongera umubare w’abana b’abakobwa mu mashuri ya Siyansi n’ikoranabuhanga, kugabanya icyuho hagati y’abagore mu gukoresha ikoranabuhanga no guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango yongeye gusaba abagize iri huriro kuganira mu buryo bwimbitse ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu rwego rwo kurica burundu, kuko rikigaragara mu miryango no muri sosiyete nyarwanda.

Yongeyeho ko ihuriro ry’abagore b’abacungagereza rifite kandi inshingano zo gufasha abafunze kumenya gahunda na politiki bya Leta ahanini ijyanye no kurwanya ihohoterwa, akaba ari mu rwego rwo kwimakaza uburinganire mu miryango, bityo bakazataha bazi neza ko guhohotera umugore cyangwa umwana w’umukobwa ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Komiseri wa RCS, CGP Rwigamba George, we avuga ko gutangiza iri huriro ry’abagore b’abacungagereza bigamije ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibi bikaba bigomba kwitabwaho kuko muri uyu murimo hari abagabo n’abagore ndetse no mu gice cy’abagororwa harimo abagabo n’abagore.

Yavuze ko inama y’iri huriro ari yo ya mbere, iganira ku ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore mu kazi no mu bo bashinzwe kugorora.

Abajiwe niba nta cyuho cyari gihari mu gihe ihuriro ritariho, CGP Rwigamba yavuze  nta kibazo cyari gihari mu gihe ritariho, ariko ko ari ngombwa ko uru rwego rugira serivisi ibishinzwe hagamijwe gufatanya n’Abanyarwanda ndetse n’izindi nzego mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwimakaza ihame ry’uburinganire mu bacungagereza no mu bagororwa bashinzwe kugorora no kwigisha.

Safari Donata ni umwe mu bacungagereza bato bari bitabiriye iyi nama y’ihuriro, asobanura ko kuba umucungagereza ari umugore nta cyo bihungabanya ku rugo rwe cyangwa ku mibereho ye ijyanye no kuba umubyeyi n’inshingano zo kurera.

Yagize ati “Umurimo w’ubucungagereza nta cyo untwaye, nta n’icyo uhungabanya ku rugo rwanjye. Dukora umurimo neza nk’abagabo nta cyo bakora tudakora, ari uburinzi turabukora kandi tukabukorana nabo”.

Uyu mucungagereza asanga ntawagombye kumva ko umurimo w’ubucungagereza ubangamira abagore, ahubwo bumve ko ari umurimo nk’indi yose.

 

 

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.