Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

RCS: Gereza ntifunga gusa iranagorora ikanatanga ubumenyi

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 31-12-2018 saa 10:04:52
Imfungwa n'abagororwa bahabwa ibiganiro bijyanye na gahunda za Leta n'ubundi bumenyi bubafasha kwihangira imirimo

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), SP Sengabo Hilary, asobanura ko gereza zitabereyeho gufunga gusa, ahubwo zinakora umurimo wo kugorora zikanatanga ubumenyi bunyuranye n’inyigisho zifasha abafunguwe gushaka imibereho.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya yagaragaje intera Urwego RCS) igezeho mu kugorora no gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko, ariko ngo bikaba bitagarukira aho gusa, ngo ahubwo hakaba hari n’akarusho ko gutanga ubumenyi mu myuga inyuranye ifasha abafunguwe gusubira mu buzima busanzwe bafite icyo gukora.

Ati: “Intera tugezeho mu kugorora iratanga ikizere, tubasha gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inkiko ku mfungwa n’abagororwa banyuranye, tukagira n’uburyo tubigisha imyuga biturutse ku bikorwa nyongeramusaruro bya Gereza.”

SP Sengabo avuga ko n’abana bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bahabwa amahirwe yo gukomereza amasomo yabo muri Gereza ndetse abageze mu gihe cyo gukora ibizamini bya Leta bagahabwa ayo mahirwe.

Avuga ko benshi mu bafunguwe babasha kubona ibyo bakora kuko abenshi baba bavuye muri gereza bafite imyuga bamenye, kuko hari abafungwa badafite umwuga bazi.

Bamwe mu bafunguwe bakaba babasha gushakisha ubuzima kimwe n’abandi bagaragaza ko gereza yababereye ishuri kuko bayigiyemo byinshi birimo kwihangana, kubana neza n’abandi, imyuga inyuranye.

Nzaribara Daniel ni umwe mu bigeze gufungwa ariko akaba yarafunguwe, avuga ko yinjiye muri gereza nta mwuga n’umwe azi gukora, bwaba ubwubatsi, ububaji, ubudozi, amashanyarazi n’ibindi, ariko ngo yayisohotsemo azi neza umwuga w’ubwubatsi ku buryo bimuha ikizere cyo gukomeza ubuzima afatanyije na sosiyete y’Abanyarwanda.

Ati “Ubu ndi umwubatsi kandi ubizi neza, nta bwo ari ukwiyemera, mbasha kubaka inzu nyikuye hasi mu musingi wayo nkageza igihe k’isakara, ibyo sinari mbizi nabyigiye muri gereza.”

Avuga ko yanatojwe n’imico myiza yo kubana neza n’abandi, kwirinda ibyaha bishobora gutuma yongera guhanwa n’amategeko, gahunda za Leta zinyuranye mu biganiro bahabwa bijyanye no kugororwa.

Nzaribara avuga ko ubu abasha gupatana inzu akayubaka kandi akayuzuza, akemeza ko n’ubwo yafunzwe imyaka 5 atageze hanze ya gereza ngo atangire gusabiriza ko ahubwo yatangiye gukoresha ubumenyi yavanyeyo.

Ati “Buriya muri gereza habayo imirimo nyongeramusaruro ikorwa n’abafungwa, aho ni ho benshi bamenyera imyuga inyuranye, bagenda bigishwa na bagenzi babo mu gihe bari muri ibyo bikorwa, umuntu uzi neza icyo ashaka akenshi ahavana ubumenyi mu myuga bushobora kumufasha guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo.”

Mukamurigo Saverina na we yigeze gufungwa, avuga ko yasohotse muri gereza azi neza gutera amarangi imyenda ikavamo ibitenge ndetse ngo yanamenye kuboha na byo abyigishijwe n’abo bafunganywe muri gereza, kuri ubu akaba yarafunguwe na we yiteza imbere.

Aba baturage bombi bemeza ko nta we bifurije gufungwa ariko ko n’ubwo byababayeho byatumye bamenya ubwenge bwo kwibeshaho.

Basaba abaturage kwirinda ibyaha kugira ngo batisanga imbere y’amategeko kuko bidindiza imiryango yabo, bakishimira ko kuri ubu babaye abaturage b’intangarugero mu bandi kuko muri gereza bakunze gushishikarizwa kwirinda ibyaha.

Imfungwa n’abagororwa bahabwa ibiganiro bijyanye na gahunda za Leta n’ubundi bumenyi bubafasha kwihangira imirimo

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.