RCS: Abagore bari muri gereza ntibakwiye gutekereza ko Isi yabagwiriye

Yanditswe na Manishimwe Noël

Ku ya 11-03-2019 saa 10:42:23
DCGP Charles Musitu, Komiseri Mukuru wungirije muri RCS yashyikirije inyemezabumenyi umwe mu bagororwa wize umwuga wo kudoda (Foto Manishimwe N)

Komiseri Mukuru wungirije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), DCGP Charles Musitu, yavuze ko uburenganzira bw’abagore bafunzwe bwubahirizwa kimwe nk’ubw’abandi.

Ubutumwa yabutangiye muri Gereza y’Abagore ya Ngoma, mu Murenge wa Kibungo ku ya 8 Werurwe, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, ibirori byahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 5 Gereza ya Ngoma imaze igizwe gereza yihariye y’Abagore.

DCGP Musitu yagize ati: “Abagororwa b’abagore turabizeza ko uburenganzira bwabo bungana n’ubwa basaza babo cyangwa abagabo babo. Abagororwa uburenganzira bwabo burubahirizwa, kandi bafite uburenganzira nk’ubw’undi muntu udafunze”.

DCGP Charles Musitu Komiseri Mukuru wungirije mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa _RCS ( Ifoto Manishimwe N)

Yabasabye kandi ko bagomba kurangwa n’imyitwarire myiza mu gihe bari muri Gereza n’igihe bazasohokamo bagahanarira guhora ari ba mutima w’urugo.

Ati: “Umugore nta bwo akwiye kuba mutima w’urugo gusa, ahubwo akwiye kuba mutima w’aho atuye. Abagore bari muri gereza ntibakwiye gutekereza ko Isi yabagwiriye, ahubwo basabwa gukomeza gutekereza uburyo bazamura ingamba zo kwirinda ikibi cyatuma Gereza idatekana. Kandi no mu gihe batashye hakabaho kurwanya icyateza umutekano muke aho batuye no kurwanya ibyaha; bituma habaho gufungwa”.

DCGP Charles Musitu Komiseri Mukuru wungirije muri RCS yashyikirije inyemezabumenyi umwe mu bagororwa wize umwuga wo kudoda (Foto Manishimwe N)

Gereza ya Ngoma kuri ubu ifungiyemo abagororwa 1.073, barimo abagore batwite 13 n’abafite abana batari bageza ku myaka 3 bagera kuri 98.

Umuyobozi wa Gereza y’Abagore ya Ngoma, SSP Marie Grace, yabwiye Imvaho Nshya ko hakorwa ibishoboka kugira ngo uburenganzira bw’abagororwa bo muri iyi gereza bwubahirizwe, kandi bashyiriweho uburyo bwo gutuma batajya mu bwigunge burimo no kubigisha imyuga n’ubukorikori butandukanye.

Bamwe mu bagore bafungiye muri iyi Gereza bavuga ko muri rusange bashima ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa.

Umugore wavuze mu izina ry’abagororwa bose yagize ati: “Mu gihe twizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, turashimira Leta ko ubu twitaweho kuko uburenganzira bwacu burubahirizwa. Kuko tubona amazi, umutekano, ibikoresho by’isuku, tubona aho turyama, twemererwa gusenga buri wese hakurikijwe imyizerere ye. Tugira gahunda zirimo umugoroba w’ababyeyi, abana babana n’ababyeyi bitabwaho by’umwihariko,… Ubu dushyize imbere kwiyubaka, kubaka imiryango yacu ndetse n’igihugu twifuza”.

Mukandekezi Véstine we yabwiye Imvaho Nshya ko yishimira ko muri Gereza yahigiye imyuga n’ubumenyingiro, ati: “Nabanje kubabazwa n’icyaha nakoze, ariko muri iyi myaka 2 n’amezi 9 maze hano, ndashimira Gereza ko hano nahigiye byinshi bitandukanye birimo kuboha agaseke, kwiga indangagaciro ndetse na kirazira by’umuco nyarwanda. Nize kudodesha imashini ubu nshobora kudoda amapantaro, …. Ubu mfite umugambi w’uko ningera mu muryango wange nzagirira umuryango wange akamaro nkakagirira n’Igihugu muri rusange”.

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’umugore muri Gereza y’Abagore ya Ngoma hanahembwe ikiciro cya mbere cy’abagororwa barangije kwiga ubudozi bagera kuri 55 bahawe inyemezabumenyi ndetse na 13 bigiyemo gusoma, kwandika, no kubara.

Abagororwa bo muri Gereza ya Ngoma baragagaje ko bataba mu bwigunge (Ifoto Manishimwe N)

Imfungwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Ngoma bashimira Leta ko muri rusange uburenganzira bwabo bwubahirizwa (Ifoto Manishimwe N)

DCGP Charles Musitu Komiseri Mukuru wungirije muri RCS (hagati) Mukansoro Odette Umuyobozi wa DiDe Mu karere k’Ibiyaga bigari (ubanza iburyo) (Ifoto Manishimwe N)

Umwanditsi:

Manishimwe Noël

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.