Kigali-Rwanda

Partly sunny
23°C
 

RCB: Birababaje kwakira amadovize tukayasubiza hanze dushaka abasemuzi

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 14-02-2019 saa 07:33:22
Uyu ni Umujyi wa Kigali mu gihe cya nijoro, ugizwe n'amahoteri meza n'inyubako zinyuranye zakira inama n'abashyitsi bazitabira

Ikigo cy’Igihugu gishizwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB) kirashishikariza abanyarwanda gushora imari mu bikorwa bikenerwa n’abasura u Rwanda

Rumonge Aimable uhagaragariye abikorera muri RCB atanga urugero ku basemuzi, akavuga ko ari bake, bityo amafaranga yinjira mu gihugu agahabwa abanyamahanga ngo basemure.

Rumonge avuga ko hari byinshi bikenerwa mu kwakira abashyitsi no kubafasha kwidagadura no gusura u Rwanda, ariko ugasanga bimwe mu Rwanda ntibihari, bigasaba kubikura hanze.

Yagize ati “Ndashishikariza urubyiruko rufite ubumenyi n’impano zinyuranye zishobora gushorwa mu kwakira abashyitsi. Mu Rwanda dukeneye abantu bashobora gukora saucisso, utuntu dushyirwamo ubuki cyangwa amavuta y’inka, birababaje kubona ibyinshi bituruka mu mahanga nk’u Busuwisi na Kenya.”

Yavuze ko Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko bakwiye kwinjira mu kazi k’ubusemuzi ku bw’izi nama, kuko abasemuzi bari mu gihugu basobanukiwe neza ako kazi ngo batarenze batanu.

Ati “Birababaje kubona amafaranga yinjira mu gihugu nkongera nkayasubiza hanze nshakayo abasemuzi, ibi byakorwa n’urubyiruko mu gihe bamenye amahirwe ari mu busemuzi, kandi ubukerarugendo bwatangiye mu gihugu cyacu ndahamya ko butazasubira inyuma bibaho, amahirwe rero arahari ku banyarwanda, arahari ku rubyiruko, ahubwo abantu nibafunguke bamenye ibikenewe.”

Mukazayire Nelly, Umuyobozi Mukuru wa RCB na we yagarutse ku gushishikariza Abanyarwanda gushora imari mu bukerarugendo bushingiye ku nama kuko inyungu irimo kuri buri rwego, yaba abikorera, kuri Leta no ku muntu wese waba afite icyo gukora no kumurikira abagana igihugu baje mu nama.

Yavuze ko bifuza ko abikorera bashora imari mu kubaka inyubako zigezweho zo kwidagaduriramo, kwishimiramo n’ahantu ho gusohokera, bityo abaje mu nama zibera mu Rwanda bagataha babonye ibyo bakeneye byose.

Ati “Turimo kwiga uburyo bwo kubona ahantu hizewe abasura u Rwanda n’abarutuye bidagadurira kuko na byo twakunze kubisabwa n’abantu benshi basura u Rwanda ko bakeneye aho bishimira, aho batemberera n’aho bidagadurira.”

Mukazayire yagarutse kandi ku bitaramo bitegurwa n’urubyiruko rw’abahanzi n’ibigo binyuranye bitumira abahanzi mpuzamahanga bakaza mu Rwanda, na bo bakaba baraje ari benshi mu mwaka ushize wa 2017 n’uwa 2018.

Yavuze ko barimo kuvugana n’abikorera bafite za bare na hoteri kugira ngo barebe uburyo buri munsi muri Kigali hazajya haboneka aho abantu basohokera, aho babyinira, aho bataramira bareba inkuru zisekeje (Comedie) n’ibindi.

Yavuze ko ibi bituruka ku mbaraga z’abikorera n’ubuyobozi zashyizwemo, ariko anemeza ko bigenda bikorwa neza ndetse bikanagenzurwa ngo hatagira urugomo cyangwa ubusinzi bwabirangwamo.

Yagarutse ku bintu abanyamahanga bakundira u Rwanda bigatuma barusura banishimira kuhakorera inama, harimo isuku y’umugi, kwakirwa neza n’Abanyarwanda, umutekano, ibyiza nyaburanga n’ibindi.

Uyu ni Umujyi wa Kigali mu gihe cya nijoro, ugizwe n’amahoteri meza n’inyubako zinyuranye zakira inama n’abashyitsi bazitabira

Ubukerarugendo bushingiye ku nama bwinjije Miriyoni 52$ mu mezi 6 ashize. RCB ivuga ko muri uyu mwaka wa 2018-2019, u Rwanda rwakiriye abantu 35.000 mu Mujyi wa Kigali bari bitabiriye inama mpuzamahanga zabereye mu Rwanda.

Inkuru yabanje:

Ubukerarugendo bushingiye ku nama bwinjije Miriyoni 52$ mu mezi 6

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

One Comment on “RCB: Birababaje kwakira amadovize tukayasubiza hanze dushaka abasemuzi”

  1. Muraho! Sinahakana cg ngo nemeze niba koko ibyo uyu muyobozi avuga ari ukuri 100% kuberako sinahamya ko abantu bazi gusemura baba ari 5 gusa mu Rwanda. Ahubwo ntabwo ayo mahirwe ashyirwa ahagaragara ngo apiganirwe naho ubundi abafite ubumenyi nubwo atari benshi ariko barahari kuburyo kuvuga batanu numva ari ugukabya gusa wenda bishoboka ko aribyo bamenya ko hakenewe abasemuzi biyo akaba aribo bahora biganza muri ibyo bikorwa. Reka twizere ko ubwo bwavuzwe bazanatanga umurongo byanyuramo ngo abasemuzi benshi baboneke. Murakoze.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.