Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

RCA: Nta munyamuryango wa koperative uri mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 07-07-2019 saa 14:56:11
Abayobozi mu nzego bwite za Leta, abo mu nzego z'umutekano n'abaturage, bafatanyirije hamwe kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'amakoperative (Foto Kayitare J. P)

Kuwa 5 Nyakanga 2019 u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w’amakoperative wizihirijwe mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, hagaragazwa ko amakoperative mu Rwanda amaze gutera imbere, dore ko ubu yose uko ari 9,706 afite abanyamuryango 5,000,028.

Prof. Harelimana Jean Bosco, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Amakoperative RCA, avuga ko amakoperative yateye imbere kuko ngo nta munyamuryango muri koperative iyo ari yo yose uri mu kiciro cya mbere cy’ubudehe. Avuga ko kugira ngo koperative zishobore gutera imbere byatewe n’uko habayeho kuvugurura imiyoborere no kurwanya ba bihemu.

Umuyobozi Mukuru wa RCA, avuga ko mu Rwanda habarirwa amakoperative 9,706, amahuriro 148, impuzamahuriro zirenga 100, abanyamuryango b’ayo makoperative ni 5,000,028.

Avuga kandi ko aya makoperative afite umutungo wa miriyari 47, koperative ziguriza ni 447, Imirenge SACCO 416, abanyamuryango ba za SACCO ni 3,100,000 zikaba zifite igishoro cya miriyari 70. Inguzanyo zimaze gutangwa mu myaka 5 ishize ni miriyari 296 nkuko RCA yabitangaje.

Prof. Harelimana yagize ati “Gutera imbere kw’amakoperative byagiye bijyana no kuvugurura amakoperative by’umwihariko ay’abahinzi b’ibirayi. Hakozwe ubushakashatsi mu makoperative arenga 500 ariko noneho ubuhinzi bwiyongereye ku kigero cya 30% imari yabo yiyongereyeho hejuru ya 90%”.

Akomeza agira ati: “Twanogeje ya miyoborere mu makoperative, twinjiza amakoperative mu ikoranabuhanga, ibi rero bizatuma koperative zikomeza gukora neza. Ibi bisaba ubufatanye kandi n’abanyamuryango bakabigiramo inyungu”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, yagaragaje ko koperative zikora neza ari iziteza imbere abanyamuryango bazo. Yagize ati “Koperative zikora neza ni iziteza imbere abanyamuryango bazo, zikarwanya ubukene, zikazamura imibereho myiza y’abanyamuryango bazo. Ukurikije ibikorwa bya koperative Coproriz-Ntende ni urugero rwiza rwo kwigirwaho. Ikindi ni uko koperative ari inzira nziza y’iterambere, tukaba dusaba abaturage guhuza imbaraga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yagaragaje ko nta muturage uri mu kiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cy’ubudehe uri muri koperative. Yagize ati: “Turasaba abaturage kwitabira gukorera muri makoperative. Abanyamuryango b’amakoperative akorera mu karere kacu nta muntu n’umwe ubarizwa mu kiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cy’ubudehe”.

Perezida wa koperative y’abahinzi b’umuceri ba Ntende, Rugwizangoga Elysée, avuga ko hari ibikorwa byinshi koperative yakoze bikaba bituma buri kwezi binjiza amafaranga miriyoni 8 n’igice. Avuga kandi ko bafite ubworozi bw’inkoko, n’ubuhinzi bugezweho burimo n’akarima k’igikoni.

Abayobozi mu nzego bwite za Leta, abo mu nzego z’umutekano n’abaturage, bafatanyirije hamwe kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amakoperative (Foto Kayitare J. P)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

One Comment on “RCA: Nta munyamuryango wa koperative uri mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe”

  1. Kugirango Koperative zigurishe umusaruro wazo zidahenzwe Leta nifashe amakoperative kubona amasoko meza nko mu bigo by’abanyeshuri no mu bya gisirikere na polisi.
    N’ahandi hose hagaragara abantu benshi nko mu magereza. Bizagerwaho gute? Nuko amakoperative yahabwa inkunga zo kugura imashini zitunganya umusaruro wabo.
    Murakoze.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.