Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

RCA: Loni irateganya ibihano ku bakoze ibyaha

Yanditswe na KAYIRA ETIENNE

Ku ya 01-02-2018 saa 17:38:34
Abayobozi b'imitwe y'inyeshyamba za Anti Balaka na Seleka bari mu barebwa n'ibihano Loni iteganya ku bakoze ibyaha bitandukanye muri Centrafrique

Umuryango w’Abibumbye, Loni, urateganya guhana wihanukiriye abagize uruhare mu byaha bitandukanye bakoze mu ntambara yayogoje igihugu cya Repubulika ya Centrafrique (RCA), guhera mu mpera z’umwaka wa 2012. Mu byaha Loni ishaka guhana harimo ihohoterwa n’ubwicanyi bishingiye ku macakubiri y’amadini n’amoko. Harimo kandi n’ibyaha byakorewe abakozi b’imiryango mpuzamahanga yita ku kiremwa muntu.

Abayobozi b’imitwe y’inyeshyamba za Anti Balaka na Seleka bari mu barebwa n’ibihano Loni iteganya ku bakoze ibyaha bitandukanye muri Centrafrique

Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa, RFI itangaza ko hari urutonde rw’amazina y’Abanyasantarafurika 11 bagomba gufatirwa ibihano byihutirwa, kubera uruhare bagize mu byaha binyuranye byakorewe RCA.

RFI iti “U Bufaransa ni bwo bwafashe iya mbere mu gutanga iki kifuzo cyo gukurikirana no guhana abantu bo muri Centrafrique bagize uruhare mu byaha bitandukanye, babinyujije mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi. Ibyo bihano bije byiyongera ku bihano RCA yafatiwe na Loni mu 2013 byo kutagura  intwaro mu bindi bihugu”. Ibyo bihano byavuguruwe ku wa Kabiri tariki 30 Mutarama, bikazamara undi mwaka wose.

RFI itangaza ko mu bantu 11 bari ku rutonde rw’abazakurikiranwa bakaryozwa uruhare bagize mu gukwirakwiza urwango mu Banyasantirafurika harimo François Bozizé, wabaye Perezida wa Centrafrique. Marie Bourreau, umunyamakuru wa Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa i New York ko mu bihano akanama ka Loni kamaze kwemeza ngo harimo: kutemererwa gukorera ingendo mu bihugu byo mu mahanga no gufatira imitungo yabo aho iherereye hose ku isi. Andi mazina y’abazafatirwa ibihano ngo ashobora gutangazwa mu minsi ya vuba.

Ibitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye bimenyesha ko abaza ku isonga ry’urwo rutonde rw’akanama ka Loni ari abayobozi b’imitwe y’inyeshyamba izwi muri Centrafrique. Biti «Abo bayobozi b’imitwe yitwara gisirikare muri RCA na bamwe mu banyapolitiki, ni bo bakwirakwije urwango mu benegihugu, banahohotera abaturage bagendeye ku nzangano zishingiye ku moko n’amadini». Abahagarariye ibihugu byabo i Bangui, ngo batangaje ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo abakoze ibyo byaha byose babiryozwe hisunzwe ubutabera.

RFI yibukije ko Umunyamabanga mukuru wa Loni Antonio Guteress, yigeze gutabariza Centrafrique ko hadafashwe ingamba zo gukumira ubwicanyi bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro hashingiwe ku moko n’amadini, ngo Umuryango Mpuzamahanga wakisanga harimbutse abaturage benshi mu gihe gito. Hari umutwe w’inyeshyamba witirirwa Abakirisito wica Abisilamu (Anti Balaka), bityo hakaba n’u wa Abisilamu uhiga Abakristo uzwi ku izina rya «Seleka».

Uwari uzwi ku izina rya Andilo wayoboraga umutwe wa Anti Balaka yatawe muri yombi mu gihe gishize, ndetse Urukiko rwa gisirikare rwatangiye kumuburanisha runamusabira igihano cyo gufungwa ubuzima bwe wose, akabumara akora imirimo ifitiye igihugu akamaro. Hari ikizere rero ko n’abandi bakoze ibyaha muri kiriya gihugu bazabiryozwa.

Nubwo akanama ka Loni kongeyeho igihano cy’umwaka kuri Centrafrique cyo kutemererwa kugura intwaro mu mahanga, mu cyumweru gishize u Burusiya bwagurishije intwaro FACA, ingabo za Guverinoma ya Bangui. Gusa, iki gihugu ngo cyari cyabiherewe uburenganzira na Loni.

 

 

Umwanditsi:

KAYIRA ETIENNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.