Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

RBC yasabye ubuvugizi bwo kugira itegeko riyigenga

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 22-01-2019 saa 09:00:53
Prof. Phil Cotton Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya RBC, ubanza iburyo na Dr. Jeanine Condo basobanurira abasenateri uko bakoresha uutungo wa Leta (Foto Samuel M)

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr. Jeanine Condo yabwiye abasenateri ko hari ikibazo cy’uko kugeza ubu nta tegeko rishyiraho ikigo RBC rihari kuva mu 2011 kugeza ubu.

Yabitangaje kuri uyu wa 21 Mutarama 2019, ubwo ubuyobozi bukuru bw’icyo kigo bwagiranaga ibiganiro n’Abasenateri bagize Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari, hagamijwe kumenya impamvu raporo z’Umugenzuzi w’imari ya Leta zo mu myaka itatu ishize zigaragaza ko icyo kigo kiri mu bigo bitaragira raporo n’imwe ntamakemwa ku ikoreshwa ry’umutungo wa Leta nk’ibigo bihabwa ingengo y’imari ingana na 60% by’ingengo y’imari ya Leta.

Dr. Condo yabanje kugaragaza icyagiye gitera bimwe mu byatumaga mu myaka yo guhera muri 2011 raporo zitaba ntamakemwa, agaragaza n’aho bageze, kuri 60.5%, mu gushyira mu bikorwa ibyo Umugenzuzi w’imari ya Leta asaba, bityo avuga ko nta gikorwa na kimwe kigikorwa mu buryo budasobanutse nyuma y’aho bashyiriye ibintu ku murongo.

Yasabye Abasenateri ubuvugizi bwo kugira itegeko rigenga icyo kigo, kuko imyaka imaze kurenga umunani nta tegeko ryo mu igazeti ya Leta rishyiraho icyo kigo rihari kandi ibyo basabwaga barabikoze.

Yagize ati “Ubuvugizi twumva mwadukorera, ni itegeko rya RBC ntiriraca mu igazeti ya Leta kubera ikigo gishinzwe iby’imiti (Medical Procurement and Production Division, MPPD) kuva muri 2011. Badusabye gukora umushinga nsobanurampamvu ugaragaza uko ikigo MPPD kizakora kigenga ariko na none ari icya Leta ku buryo na twe tugomba kukigenzura gusa iby’imiti bari gutanga n’ingano yayo. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi itegeko riragenda rikagera ku nama y’abaminisitiri rigasubira inyuma.”

Yakomeje asobanura ko iryo tegeko riramutse ryemejwe rigaca mu igazeti ya Leta bizafasha RBC mu bintu bitandukanye birimo n’imikorere hagati y’ibyo bigo byombi, bikazafasha kandi gucunga farumasi z’uturere no kumenya imikorere ihamye y’amafarumasi y’uturere kuko ubu nta rwego na rumwe rubashinzwe muri raporo zitandukanye zigomba gutangwa.

RBC yagaragaje kandi ko ijya igira ikibazo muri gahunda ya mudasobwa ifasha mu mitangire y’imiti mu bitaro, aho bakoresha gahunda yo mu birwa bya ‘Iles Maurices’ bityo ikindi bashaka kongeramo kikagorana mu kugira ngo aho iyo gahunda yakorewe babyihutire kubyumva.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, bagaragaje ko barimo gukorana n’ibigo byo mu Rwanda bikazabafasha gukora gahunda ikora kimwe n’iyo bakoresha yo hanze, bityo ibintu byose bige bikorerwa mu Rwanda nta we bongeye gutegereza kubibakorera.

Mu bindi bibazo iki kigo cyagaragarije Abasenateri, ni ikibazo cy’abenjenyeri mu by’ubuzima babifitiye impamyabumenyi z’ikiciro cya kabiri cya kaminuza kuzamuka (Biomedical Engineers) kugira ngo bakemure ibibazo byose bikenerwa mu by’ubuvuzi mu bitaro.

Ku ruhande rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, bagaragaje ko ikigo RBC kiri mu bigo byivuguruye cyane mu gukoresha ingengo y’imari ya Leta ahanini bijyanye n’inama bahawe.

Prof. Phil Cotton Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RBC, ubanza iburyo na Dr. Jeanine Condo basobanurira abasenateri uko bakoresha uutungo wa Leta (Foto Samuel M)

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.