Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

RBC: Imirire iboneye ni ingenzi mu kubungabunga ubuzima

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya May 3, 2018

Abahanga mu bumenyi bw’imirire bavuga ko hari bamwe mu bantu badasobanukiwe imirire myiza icyo ari cyo, bigatuma  ubuzima bwabo bukomeza  kwangirika, bukajya mu kaga ndetse no gutakaza amafaranga bitari bikwiye.

Imirire iboneye ni ingenzi mu kubungabunga ubuzima hirindwa indwara zitandura

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Rwagasore Edson, Umukozi w’Ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda RBC, mu ishami rikumira indwara za diyabete, yatanze inama z’uburyo abantu bakwiye kwitwararika mu mirire.

Yagize ati  “Inama dutanga ni iz’uko abantu bagomba kurya imbuto  kuko isukari yo mu mbuto  ni nziza, ni umwimerere, noneho n’imboga ni nziza ku ndwara zitandura. Ibi ntibibujije ko umuntu agomba no gufata n’ibindi  ariko cyane cyane umuntu akibanda kuri ibyo bintu birinda umubiri wacu indwara”.

Yungamo ati “Noneho muri iyi minsi iterambere ryaraje, dukunze kurya ibintu birimo amafiriti, byuzuye amavuta, hari nujya muri resitora atabona ifiriti akisohokera, abana bato bo mu ngo z’abasirimu ni byo biryo byabo, bivuze ko indwara zitandura zitangira hakiri kare rimwe na rimwe bikabateza umubyibuho ukabije, bikazabagiraho ingaruka bakuze”.

Uretse imirire iboneye, asaba abantu bose gukora   imyitozo ngororamubiri kuko ari ingenzi nibura iminota 30 ku munsi birinda indwara zitandura.

Hejuru ya 80% by’indwara zitandura zishobora kwirindwa

Umuhigo wa Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rw’ubuzima ni ugukomeza gukangurira Abanyarwanda  kwirinda indwara zitandura.

Rwagasore avuga ko kurenga 80% by’izo ndwara zitandura zishobora kwirindwa igihe abantu bamenye amakuru yazo bakareka kunywa inzoga, itabi, bagakora imyitozo ngororamubiri kandi bakagera ku mirire iboneye.

Rwagasore yavuze ko kuri ubu  hari ubufatanye  bakoranye  na Minisiteri y’Uburezi ku bana barangiza amashuri yisumbuye ntibagire amahirwe yo gukomeza muri za kaminuza aho bafashe  abana babiri muri buri kagari  bakabahugura mu gihe cy’amezi atandatu  kuri izi ndwara zitandura  bagahabwa impamyabushobozi, bityo na bo bagafasha abantu, babakangurira kuzirinda.

Indwara zitandura birashoboka ko zakwirindwa, cyane cyane binyuze mu mirire iboneye ndetse n’imyitozo ngororamubiri.