Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

RBC: Buri wese akoresheje neza inzitiramubu marariya yacika mu gihugu

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 16-01-2019 saa 15:10:13
RBC: Buri wese akoresheje neza inzitiramubu marariya yacika mu gihugu

Mu gihe hari abagiye bagaragaraho gufata inzitiramibu bakazikoramo utuzu tw’inkoko, Ikigo cy’Igihugu gishizwe ubuzima (RBC) kirasaba abaturage gufata inzitiramibu neza.

Umuyobozi ukora mu ishami rishinzwe kurwanya marariya muri RBC Muyirukazi Yvette, asanga buri wese akoresheje neza inzitiramubu uko bikwiye marariya yacika burundu.

Bamwe mu baturage bemeza ko harimo bamwe mu bahabwa inzitiramubu ntibayiryamemo kandi Leta yarazibahereye ubuntu.

Kampire utuye mu Mujyi wa Kigali ati “Mbona Inzego z’ibanze zagenzura abataziraramo bakigishwa, utabikoze akabihanirwa.”

Hari n’abavuga ko bifuza ko inzitiramibu zajya zihabwa abajyanama b’ubuzima bityo ushaka kuyigura akayigura mu buryo bumworoheye mu rwego rwo kwirinda indwara ya marariya.

Muyirukazi Yvette yibutsa akamaro ko kurara mu nzitiramibu. Yagize ati “Ni iyihe mpamvu igihe ufite inzitiramibu ugomba kuyiraramo, waba utanayifite ukihutira kuyishaka? Birakenewe yuko buri muturage wese utuye u Rwanda amenya ko marariya ari ikibazo kidukomereye kuko muri iyi minsi byagiye bigaragara ko yiyongereye. Ni ngombwa rero y’uko buri muturarwanda wese afata ingamba zihamye zo kuyirinda.”

Avuga ko mu ngamba hari uruhare Minisiteri y’Ubuzima igira harimo guha abaturage inzitiramubu cyangwa bakabafasha mu buryo bwo kugira ngo bazibone ariko kandi uruhare rukomeye rukaba ari urw’umuntu ku giti ke kuko umuntu ku giti ngo ni we (umuturage) wenyine ugomba kwiyemeza kwirinda marariya.

Muyirukazi yagize ati “Inzitiramubu ni uburyo buhamye bwuzuye nk’uko byemezwa n’umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ubuzima OMS. Ni uburyo buhamye kandi bwuzuye bwarinda kurwara marariya kubera ko inzitiramibu ikora uruzitiro hagati y’umuntu uyiryamyemo n’umubu ushobora kuza ukamurya ukamutera marariya.”

Akomeza agira ati “Birumvikana rero wakoze uruzitiro neza ni uburyo bwuzuye bwo kugira ngo iyo ndwara itakugeraho.”

Avuga ko Inzitiramubu zikoreshwa kugeza ubu zikoranye umuti ku buryo uwo muti wunganira rwa ruzitiro ukica n’imibu yashoboye guhagarara kuri ya nzitiramubu.

Yagize ati “Tugarutse ku bushobozi cyangwa ku kuba yafasha umuntu kugira ngo birusheho kumvikana neza, umuntu waraye mu nzitiramibu aba afite amahirwe angana ni 100 % mu kuba yakwirinda marariya, kuko marariya iterwa n’udukoko dukwirakwizwa n’umubu. Niba rero wakoze uruzitiro neza uwo mubu ntukugereho, bityo 100 % nta bwo warwara marariya.”

Avuga ko mu bushakashatsi bwakorewe mu Rwanda mu mwaka wa 2017 ku birebana n’ikoreshwa ry’inzitiramubu bwagaragaje ko ingo zifite inzitiramubu nibura imwe zari 84%, ingo zikwije umuryango wose ku buryo buri wese muri urwo rugo yaba afite ubwo bwirinzi zari 55%, ariko noneho muri za nzitiramubu zose nta bwo zari zimanitse zose, 72% ni zo zonyine zari zimanitse.

Aha ni ho ahera avuga ko kumanika inzitiramubu ari intambwe ya mbere kugira ngo umuntu agire ikizere yuko iri buze gukoreshwa kuko muri ubwo bushakashatsi basanze abazikoresheje bonyine ari 71%.

Kugeza ubu nyuma y’imyaka itatu haba hari gahunda yo guha abaturage bose inzitiramubu ariko mu bigo nderabuzima hari gahunda zihoraho zo guha inzitiramubu abana bo munsi y’umwaka b’amezi 9 kimwe n’abagore batwite bajya kwipimisha ku bigo nderabuzima ariko kuva muri Gashyantare 2018 amabwiriza yo gutanga inzitiramubu muri rusange yasubiwemo kuko hasohotse amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima avuga ko umuntu uzahabwa inzitiramubu ku buntu ari uwo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri no mu cya gatatu ariko udafite imirimo ihoraho.

Ibi bivuze ko abakozi bafite imirimo ihoraho baba aba Leta no mu bigo byigenga n’abo mu kiciro cya kane bagomba kwigurira, bakaba barashyiriweho uburyo bwo kujya babona inzitiramubu ku buryo bworoshye kuko muri buri kigo nderabuzima cyose haba izo nzitiramubu zigurishwa umuturage wese uyishatse yaza kuyigura kandi hari n’abafatanyabikorwa biyongereyeho kugira ngo bunganire mu buryo bwo kugira ngo abaturage bazage bazibona mu buryo buboroheye ku buryo nta muntu uzagira ikibazo cyo kubura inzitiramubu.

RBC: Buri wese akoresheje neza inzitiramubu marariya yacika mu gihugu

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.