Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Rayon Sports yiyemeje kubaka sitade no kutongera gutwarwa abakinnyi n’abakeba

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 01-03-2019 saa 15:58:40
Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul ushimira abakunzi b'iyi kipe ku bwitange bagize kugira ngo iriya modoka ibashe kuboneka

Muri gahunda ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko bwimirije imbere, harimo no kugira Stade, ku buryo Rayon izaba ikipe ikomeye mu za mbere muri Afurika.

Rayon iherutse gutera intambwe, igura imodoka ijyamo abantu 52 ifite agaciro ka miliyoni 100; izajya ikoreshwa mu gutwara abakinnyi n’abatoza mu myitozo no mu mikino imbere mu gihugu.

Muvunyi Paul, Perezida wa Rayon Sports ashimira abakunzi ba Rayon Sports ku bwitange bagize kugira ngo iyi modoka ibashe kuboneka.

Ati “Biranejeje ko ikipe ibonye imodoka. Mubyadutwaraga amafaranga menshi, gukodesha imodoka na byo byarimo. Uko abakunzi ba Rayon Sports bajya muri za Fan Clubs ni wo musingi wa Rayon Sports w’igihe kizaza.”

Muvunyi agaragaza ko nta kizananira abakunzi b’iyi kipe. Ati “Abakunzi ba Rayon Sports ni benshi, turagira ngo dukomeze kwibumbira hamwe tugire ibyo twakwirangiriza tutarebye ku bandi. Andi makipe hafi ya yose afite ibibuga. Ntaho tubarizwa, dusa n’aho dutira. Muri gahunda y’igihe kiri imbere byaba bifashije.”

Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul ushimira abakunzi b’iyi kipe ku bwitange bagize kugira ngo iriya modoka ibashe kuboneka

Nyuma y’imodoka, abayobozi ba Rayon Sports bavuga ko hagomba gukurikiraho umushinga wo kubaka Sitade ya Rayon Sports, bagatandukana no gusiragira bajya gusaba aho bakinira nk’uko bivugwa na Muhirwa Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports.

Muhirwa avuga ko iyi sitade bazabasha kuyiyubakira bahereye ku mishinga irimo n’uwo bagiye gutangiza ‘MK Card’ uzatuma abafana ba Rayon Sports bayifasha kubona inyungu bitewe n’uko baguze ibintu runaka nka lisansi bagahabwaho amafaranga runaka.

Ruhamyambuga Paul, Perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports na Muhirwa Freddy Visi Perezida wa Rayon Sports bumvikanisha ko uko ubushobozi buzakomeza kuboneka bazubaka ikipe ikomeye ku buryo itazongera gutakaza umukinnyi ngo age mu ikipe mukeba ya hano mu Rwanda.

Ruhamyambuga ati “Icya mbere tukigezeho, niba mu 1996 twaragendaga muri ka Minibus, ari nange wari wanakaguze ubu tugeze kuri bus. Hari igihe cyageze rwose tukabura n’ubushobozi bwo kugura abakinnyi beza, ubu aho tugeze ntitwifuza ko hari n’umuntu uzongera kudutwara umukinnyi mwiza.”

Akomeza agira ati “Turifuza kubaka ubushobozi butuma nta muntu ushobora kudutwara umukinnyi uko yiboneye, nagenda agende hari icyo tumukuyemo nk’umusaruro. Kuva rero dufite ingufu z’abafana ndumva nta kabuza dukwiye kugera kure tugatwara igikombe cya shampiyona, CECAFA, tukanatwara igikombe cy’Afurika.”

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.