Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Rayon Sports yatsinze Espoir FC ifata umwanya wa mbere

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 05-03-2018 saa 08:38:03

Kiyovu 0-2 Police FC

AS Kigali 0-0 Mukura

Marines FC 3-1 Amagaju FC

Musanze FC 1-2 Sunrise FC

Rayon Sports 3-0 Espoir  FC

Bugesera FC 3-1 Kirehe FC

Miroplast FC 1-0 Gicumbi FC

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo  kwitwara neza igatsinda Espoir FC mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona  yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y’agateganyo aho inganya amanota na Kiyovu yari imaze iminsi iri kuri uyu mwanya.

Christ Mbondi watsinze ibitego 2 ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Espoir FC ibitego 3-0 (Foto Gentil M)

Uyu mukino wa Rayon Sports na Espoir FC wabaye ejo hashize tariki 04 Werurwe 2018  ubera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo. Ku mukino we wa mbere ari umutoza mukuru, Ivan Minaert wasimbuye Karekezi muri Rayon Sports abanza mu kibuga abakinnyi bari bamaze iminsi batabanzamo nka Nyandwi Sadam, Mugisha François.

Rutahizamu Mbondi Christ ukomoka muri Cameroun ndetse na Bimenyimana Bonfils Caleb nabo bongeye guhabwa amahirwe yo  kubanzamo nk’uko byagenze ku mukino wa Gicumbi FC. Uyu rutahizamu werekeje muri Rayon Sports   avuye muri Paraguay   ni we watsindiye Rayon Sports igitego cya mbere  ku munota wa 38 w’igice cya mbere ari na ko igice cya mbere cyarangiye.

Mu gice cya kabiri, habayeho impinduka, Manishimwe Djabel ava mu kibuga hinjira Muhire Kevin  wagoye ab’inyuma ba Espoir FC dore ko ku munota wa 47  w’umukino yateye umupira w’umuterekano, Bimenyimana Bon Fils Caleb agahitana igitego cya 2  akaba yaherukaga gutsinda igitego muri Rayon Sports  ku munsi wa mbere wa shampiyona tariki 01 Ukwakira 2018.

Mu minota y’inyongera y’umukino, ku mupira wari uhinduwe neza na Nyandwi Sadam wanakiniye Espoir FC, Christ Mbondi yatsinze igitego cya 3 cya Rayon Sports    kiba icya 3 atsinze mu mikino ibiri amaze gukina.

Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Ivan Minaert yatangaje ko barimo kugerageza guhindura uburyo bw’imikinire kandi ko bazakomeza. Umutoza wa Espoir FC, Ndayizeye Jimmy yatangaje ko batsinzwe kubera uburangare bwa myugariro be. Yakomeje avuga ko Rayon Sports ari ikipe ikomeye ko baje bifuza kuba babona insinzi cyangwa bakanganya ariko ko bitabakundiye.

Kiyovu  yatsinzwe na Police FC

Mu yindi mikino y’umunsi wa 13 yabaye, Kiyovu yari imaze iminsi iyoboye urutonde yatsinzwe na Police FC ibitego 2-0. Uyu mukino ukaba waraje ukurikira uw’iyi kipe yanganyije na Kirehe FC 0-0.

Indi mikino yabaye  AS Kigali  yanganyije na Mukura 0-0, Marines FC  itsinda Amagaju FC ibitego 3-1, Musanze FC  itsindwa na Sunrise FC  ibitego 2-1,  Bugesera FC itsinda Kirehe FC ibitego  3-1  naho Miroplast FC yari yanganyije na APR FC mu mukino w’umunsi wa 12 itsinda Gicumbi FC igitego 1-0.

Umukino utabaye ni uwagombaga guhuza Etincelles FC na APR FC ukaba wimuriwe tariki 25 Werurwe 2018  kuko APR FC igomba kwerekeza muri Mali gukina  na Djoliba mu mikino y’Afurika.

Nyuma y’umunsi wa 13, Rayon Sports irayoboye n’amanota 24 inganya na Kiyovu, ku mwanya wa gatatu hari AS Kigali na Police FC ku mwanya wa kane zose zifite amanota 22. Ku mwanya wa nyuma wa 16 hari Espoir FC n’amanota 10.

 

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.