Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Rayon Sports yateye mpaga ikipe ya Miroplast FC

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 28-05-2018 saa 07:35:10
Abakinnyi b'ikipe ya Rayon Sports ubwo bari basohotse mu rwambariro nyuma ikipe ya Miroplast FC ikabura

Musanze FC 1-2 APR FC

AS Kigali 4-0 Bugesera FC

Sunrise FC 0-1 Police FC

Amagaju FC 0-0 Gicumbi FC

Etincelles FC 2-1 Kiyovu

Rayon Sports 3-0 Miroplast FC

Mukura 0-2 Espoir FC

Marines FC 0-0 Kirehe FC

Ikipe ya Rayon Sports ejo hashize tariki 27 Gicurasi 2018 yateye mpaga ikipe ya Miroplast FC itageze ku kibuga nyuma y’aho abakinnyi banze kuza gukina uyu mukino kubera ikibazo k’ibirarane by’imishahara yabo.

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports ubwo bari basohotse mu rwambariro nyuma ikipe ya Miroplast FC ikabura

Uyu mukino w’umunsi wa 25 wagombaga kubera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo nta bwo wabashije kuba kuko ikipe ya Rayon Sports yategereje ko Miroplast FC ihagera ariko birangira itaje abasifuzi bafata umwanzuro wo guha ikipe ya Rayon Sports amanota 3 ndetse n’ibitego 3.

Amakuru Imvaho Nshya yamenye ni uko, ikipe ya Miroplast FC ifitiye abakinnyi ibirirarane by’amezi 5. Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2018 ubuyobozi bwakoranye inama n’abakinnyi babaha ibihumbi 15 ariko nyuma abakinnyi barumvikana ku ruhande rwabo ko batazakina uyu mukino.

Nyuma yo gutera mpaga ikipe ya Miroplast FC, Rayon Sports yahise iva ku mwanya wa 5 ifata umwanya wa 4 n’amanota 40 n’imikino 4 y’ibirarane.

Indi mikino yabaye

Imikino y’umunsi y’umunsi wa 25 yabaye, APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 2-1, AS Kigali itsinda    Bugesera FC ibitego 4-0, Police FC itsinda Sunrise FC iwayo igitego 1-0.

Mu yindi mikino yabaye, Amagaju FC yanganyije na Gicumbi FC 0-0, Etincelles FC itsinda Kiyovu ibitego 2-1, Mukura itsindirwa mu rugo na Espoir FC ibitego 2-0 naho Marines FC inganya na Kirehe FC 0-0.

Mbere y’imikino y’umunsi wa 26, amakipe afite imikino y’ibirarane azabanza akine. Ikipe ya Rayon Sports ni imwe mu zifite imikino myinshi y’ibirarane (4) aho izakina na AS Kigali, Police FC, Amagaju FC na Musanze FC.

Nyuma y’iyi mikino y’umunsi wa 25, ikipe ya APR FC ni yo ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 50 n’umukino umwe w’ikirarane, ikurikiwe na AS Kigali ifite amanota 48 n’imikino 2 y’ibirarane naho ku mwanya wa 3 hakaza Kiyovu n’amanota 41 n’umukino umwe w’ikirarane. Ku mwanya wa nyuma wa 16 hari Miroplast FC ifite amanota 17.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.