Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Rayon Sports yanganyije na Mamelodi Sundowns, APR FC itsindirwa muri Mali

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 08-03-2018 saa 07:31:09

Rayon Sports 0-0 Mamelodi

AC Djoliba 1-0 APR FC

Tariki 17-03-2018

APR FC-AC Djoliba

Tariki 18-03-2018

Mamelodi-Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports   yihagezeho inganya na Mamelodi Sundowns FC yo muri Afurika y’Epfo 0-0    mu mukino ubanza  w’imikino y’Afurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo “Total CAF Champions League 2018”.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yashyize igitutu kuri Mamelodi Sundowns FC inahusha uburyo bwabazwe bwo gutsinda igitego

Muri uyu mukino igice cya mbere kihariwe n’ikipe ya Mamelodi Sundowns FC kuko yagiye ibona uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego ariko ab’inyuma ba Rayon Sports bakihagararaho.

Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 35, umutoza wa Rayon Sports yakuyemo Nahimana Shassir yinjizamo Nyandwi Saddam bituma Shaban Hussein  Tchabalala yigira imbere gufatanya na Ismaila Diarra gushaka ibitego

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana babaye inyuma mu mukino

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yatangiye isatira cyane aho ku munota wa 61, Rutanga Eric yagerageje gutungura  umunyezamu Denis Onyango umupira akawurenza. Ubundi buryo bwabonetse ni ubwa Christ Mbondi ku munota wa 71 aho yahawe umupira na Kwizera Pierrot nyuma awurengeje umunyezamu ugarurwa n’igiti k’izamu.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Mamelodi Sundowns FC, Pitso Mosimane yashimiye cyane ikipe ya Rayon Sports ku mukino mwiza yakinnye avuga ko ku bwe umukino wabaye mu bice bibiri. « Mu gice cya mbere twabarushije ariko mu gice cya kabiri bahiduye umukino, muri rusange wari umukino mwiza kandi ufunguye ».

Umutoza wa Rayon Sports, Ivan Minnaert  yatangaje ko batatangiye neza umukino kuko ku ruhande rw’iburyo byabanje kubagora ariko aho akoreye impinduka babonye uburyo bwinshi bwo gutsinda.

Umukino wo kwishyura uzabera muri Afurika y’Epfo tariki 18 Werurwe 2018.

APR FC yatsindiwe muri Mali

Ikipe ya APR FC yatsinzwe umukino ubanza na AC Djoliba yo muri Mali igitego 1-0  mu mikino y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo «Total CAF Confederation Cup 2018 ». Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki 17 Werurwe 2018.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.